Digiqole ad

Kenya: Buri mwaka abagore 2 500 bahitanwa no gukuramo inda

Buri mwaka abagore bagera kuri 2500 bahitanwa no gukurirwamo inda ku buryo bukozwe nabi nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwakozwe kubijyanye n’ubuzima muri Kenya.

pregnant_1450316c

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira ubuzima (Ipas Health Alliance) hafi y’ibihugu byose bwerekanye ko nibura buri mwaka abagore barenga ibihumbi 300 bakuramo inda, izigera ku bihumbi 20 zigakurirwamo kwa muganga.

Umushakashatsi w’ifatizo muri Ipas, Joachim Osur yagaragaje impungenge ku iyemezwa ry’amategeko yemerera ikuramo ry’inda rikomeje kuba intandaro yo kubura ubuzima bw’abazikuramo.

Uyu mushakashatsi yanavuze ko guha uburenganzira abagore gukuramo inda mu gihe bafite impamvu ifatika, bikomeje kuba intandaro yo kwiyongera kw’imibare yabahitanwa nabyo ndetse agenda anerekana ingero zigaragara z’abagore bahitanywe nabyo muri Kenya.

Uretse n’ibi kandi yanatanze inama ku babyeyi baba batwite ko bakurikirana ubuzima bw’abana batwite.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka guverinoma ya Kenya yemereye buri mugore kwishyurirwa buri kimwe cyose mu gihe agiye kubyara ndetse no gukurikiranwa ku buntu nyuma yo kubyara.

Nyuma ho gato, ubuvugizi bw’ibitaro bikomeye muri Kenya, Kenyatta National Hospital byagaragaje ko bitacyakira umubare munini w’ababyeyi baza kuhabyarira.

Mu gihe na none hari umubare munini w’abagore bapfa bazira kuva ndetse n’ibibazo ababyeyi bagira nyuma yo kubyara.

Itegeko mu Rwanda ryemerera igitsina gore gukuramo inda mu gihe yayitewe atagejeje igihe cyangwa yayitewe n’uwahafi mu muryango we (amahano), itegeko ryavuzweho byinshi ubwo ryatorwaga.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish