Digiqole ad

Kayonza: Umugabo yakubise undi isuka mu gahanga aramwica

 Kayonza: Umugabo yakubise undi isuka mu gahanga aramwica

Iburasirazuba – Serugaba Silas yiciwe mu ruganiriro (salon) rwo kwa Mbarushimana William, uyu Mbarushimana amukubise isuka y’umujyojyo mu gahanga ahita agwa aho. Byabaye mu ijoro ryakeye mu murenge wa Mwili Akagali ka Kageyo mu karere ka Kayonza.

Abaturanyi bo kwa Mbarushimana babwiye Umuseke ko abenshi babimenye mu gitondo, ngo kugeza ubu ntibaramenya neza icyatumye Mbarushimana yicisha isuka Serugaba uretse gukekeranya ubusinzi kuko ngo ntabwo bazi ibindi baba basanzwe bapfa.

Umwe mu baturanyi yabwiye Umuseke ko yatabajwe nijoro, asanga Serugaba yashizemo umwuka kubera igikomere kinini cyane mu gahanga. Asanga Mbarushimana yahise acika.

Uyu utifuje gutangazwa avuga ko atamenye neza impamvu yamwishe, gusa ngo babanje gutongana, icyo avuga yihutiye ngo ni ugutabaza no kubimenyesha Police. Kugeza ubu ngo bakaba batamenye impamvu Serugaba yari kwa Mbarushimana kugeza saa tanu z’ijoro.

IP Emmanuel Kayigi Umuvigizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko Police yataye muri yombi William Mbarushimana ushinjwa ubu bwicanyi akaba afungiye kuri station ya Police ya Mwili.

IP Kayigi yabwiye Umuseke ko ubu bari mu iperereza ngo bamenye impamvu yatumye Mbarushimana yica Serugaba muri ubu buryo.

Ubwicanyi nk’ubu bukorerwa mu ngo bukunze kuva ku makimbirane ashingiye ku mitungo, ku masambu, ku bagore (hagati y’abagabo) ahanini kwica cyangwa gukomeretsa bigasemburwa n’ubusinzi, kenshi bw’inzoga z’inkorano zitemewe mu Rwanda.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mbega umugome abantu hagakwiye kujyaho ibihano byihariye kuko baba bafite ubugome buhambaye nta bumuntu bagira pe habe na gato, gusa iyi ntara ikwiye ubukangurambaga buhagije kuko abantu bakunda kwicana bidasobanutse nagho yamutemye ngaho amasuka bakwiye kwegerwa

  • Byose ngo igihano cyurupfu ngo cyavuyeho niyompamvu bicana burimunsi!
    Gufungwa Burundu nacyo bibabwiye bararya,bararinzwe,barakaraba mbese nugutegereza gupfa bicaye,abandi yarabasize mugahinda gusa birababaje kubona umuntu yica undi kubusa
    ESe we azabaho nk’umusozi re?? Abobicanyi bazasange FDLR ndumva bagashoboye batureke twibere Amahoro.
    《Asyii birababaje》¡

Comments are closed.

en_USEnglish