Digiqole ad

Kayonza: Abatuye Kageyo bavoma amazi y’Akagera kuko amazi meza ahenze

 Kayonza: Abatuye Kageyo bavoma amazi y’Akagera kuko amazi meza ahenze

Aya mazi y’igishanga cya Pariki niyo benshi bavoma

Abatuye mu kagali ka Kageyo, umurenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi y’igishanga cya Pariki y’Akagera kuko ashobora kubatera indwara zitandukanye, gusa ngo bisanga ariyo abashobokeye kuko amazi meza ahenze.

Aya mazi y'igishanga cya Pariki niyo benshi bavoma
Aya mazi y’igishanga cya Pariki niyo benshi bavoma

Aba baturage ubusanzwe bafite amazi meza ariko ntibibabuza kujya kuvoma igishanga cy’Akagera kuko ngo amazi meza avomwa n’uwifashije, ijerikani y’amazi igura amafaranga 30, amafaranga bo bavuga ko abagora kuyabona ugereranyije n’amazi bakenera uko angana.

Ubuyobozi bw’Akagali ka Kageyo buravuga ko iki ari ikibazo gihari koko gusa ngo buri kuvugana na rwiyemezamirimo wazanye amazi meza Kageyo kugira ngo nibura abari mu cyiciro cya mbere cy’abatishoboye bazage bavomera ubuntu.

Akagali ka Kageyo gaturanye na Pariki y’Akagera ku buryo hari n’umudugudu umwe uri muri pariki, ahubatswe Akagera Game Lodge.

Abatuye aka kagali kuva bakihatura batangiye bakoresha amazi y’igishanga cya Pariki y’Akagera, nyuma baza guhabwa amazi meza, ariko bakavuga ko avomwa na bake babasha kwishyura amafaranga 30 ku ijerekani.

Mukakarenzi Jacqueline utuye muri aka gace yabwiye Umuseke ati “Ijerikani y’amafaranga 30 kuri twe ni menshi, ntabwo wazajya ubona amafaranga ugura amazi buri munsi urebye ayo dukoresha. Rwiyemezamirimo ngo kuyazana biramuhenda ubwo rero natwe tukabigwamo.

Mathieu Nyabyenda na we utuye muri aka kagali ati “Urambaza amazi? (yumiwe) amazi meza aratugoye cyane, arahari ariko ahari adahari. Nonese ni bangahe babona mirongo itatu (Frw 30) ya buri uko akeneye ijerikani y’amazi?”

Aya mazi bavoma ahagana haruguru haba harimo n'inka nazo ziyarimo
Aya mazi bavoma ahagana haruguru haba harimo n’inka nazo ziyarimo

Aba baturage bavuga ko ngo abenshi bavoma nk’ijerikani imwe y’amazi meza mu cyumweru akaba ayo kunywa naho guteka, koga no gukora indi mirimo bakifashisha ayo bavoma mu gishanga cya Pariki y’Akagera.

Umuyobozi w’akagali ka Kageyo, RUBERINTWALI Gilbert avuga ko iki kibazo koko kigoye abaturage gusa ngo nk’ubuyobozi bari kugerageza kugikemura.

Ati “Ikibazo turakizi neza tuzi ko amazi ahenze kuko azamurwa na moteri, gusa turi kuvugana na rwiyemezamirimo ngo nibura abari mu cyambere (icyiciro cya mbere cy’ubudehe) bazajye bavomera ubuntu, ibiganiro bigeze kure nibura mu byumweru bibiri abo baraba batangiye kuvoma.

Nubwo aba baturage ba Kageyo bakoresha cyane amazi y’igishanga ngo bakunze guhura n’akaga ko kubura amazi kuko iki gishanga mu gihe cy’izuba gikunze gukama.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish