Digiqole ad

Kata muri muzika zibamo ariko ngo sizo zabazamuye

 Kata muri muzika zibamo ariko ngo sizo zabazamuye

Mu kiganiro kirambuye Charly na Nina bagiranye n’Umuseke bavuze ko ibyitwa ‘Kata’ akenshi abahanzi bifashisha kugira ngo bamenyekane bibaho ariko bo ngo ntazo bakoresheje kugera aho bageze ahubwo gukora cyane nibyo biri kubazamura.

Charly na Nina baherutse mu bitaramo iburayi
Charly na Nina baherutse mu bitaramo iburayi

Umuseke: Muherutse mu bitaramo byanyu bya mbere Iburayi, ni iyihe nararibonye mwakuyeyo?

Charly: Inararibonye irahari, abantu baratandukanye, Abanyarwanda, Abarundi, abantu ba hariya barishima cyane kandi bakabikwereka, kandi bitabira ibitaramo mu buryo bugaragara.

Ikindi twasanze bazi indirimbo zacu cyane ku buryo tutatekerezaga, twaririmbaga indirimbo tugatangirana nabo badufasha kugeza irangiye, iya kabiri iya gatatu kugeza igitaramo kirangiye, urebye bishimira umuziki cyane ku buryo tutatekerezaga ko abantu ba hariya bagira umwanya w’umuziki, ariko bawugira cyane kurusha uko tubitekereza.

 

Umuseke: Akenshi abahanzi bo mu Rwanda bajya gukora ibitaramo Iburayi ari uko batumiwe, umuhanzi ubwe nawe yategurayo igitaramo avuye hano akunguka?

Nina: Biragoye ariko birashoboka, ariko nanone ugomba gukorana n’abantu ba hariya, ntabwo wabikora uri hano udafite umuntu hariya, ugomba kugira umuntu hariya ugufasha gutegura aho uzakorera igitaramo, sound, amatara, n’ibindi, uretse ko ubundi n’umuhanzi atagomba gutegura igitaramo, agomba kuba afite abantu bamufasha gutegura ibitaramo kugira ngo we yite cyane kuri stage.

 

Umuseke: Charly na Nina hari intambwe mumaze kugeraho mu karere, benshi ubu biteze ko mugera kure hisumbuyeho, ni iki kigiye gukurikira kuri mwebwe?

Nina: Definitely, hari ibyo turimo dutegura, ariko ntabwo ari ibintu ushobora guhita ushyira hanze, haracyari indirimbo ziri mu ma studio, hari ama-video meza, no kuvugana n’abantu batandukanye kugira ngo ukore ama-collabo.

Twebwe, hari ibyo turimo gukora ariko ntabwo naza ngo nkubwire ngo turimo gutegura gukorana indirimbo n’umuhanzi runaka, kuko ushobora gutegura iyo ndirimbo ikazasohoka mu gihe kirekire cyangwa se uwo twayikoranye akaba afite indi mishinga myinshi adashaka ko usohora iyo ndirimbo, rero ibindi byose tugiye gukora cyangwa gukurikizaho tuzagenda tubibagezaho.

Charly: Turashaka gusohoka gato mu Rwanda niyo mpamvu turirimba indirimbo tukavangamo n’izindi ndimi, turashaka ko n’abo mu bindi bihugu bumva ibyo turirimba, bakabona ibyo dukora, turashaka guhera guhera muri Africa y’Iburasirazuba tukagenda tuzamuka buhoro buhoro.

Batangiye bafasha abandi bahanzi kuririmba (backing vocalists) ubu ni itsinda rikomeye
Batangiye bafasha abandi bahanzi kuririmba (backing vocalists) ubu ni itsinda rikomeye

Umuseke: Turacyari mu kwezi kwahari abagore, gukora umuziki muri abakobwa bakiri bato biraborohera, ni iyihe nararibonye mwasangiza abana b’abakobwa bifuza kuririmba nkamwe?

Charly: Nta kintu cyoroha, ntabwo byoroshye ariko ikintu cyose ushatse ukagishyiraho imbaraga uragishobora, ntabwo byoroshye na gato ariko kubera ko tuzi icyo dushaka kandi dukunda umuziki nyarwanda niyo mpamvu tuwushyiraho imbaraga zacu zose n’umwanya, ibintu byose dufite tubishyiramo kugira ngo dushobore kugira aho tugera nk’abahanzikazi.

Nina: Usibye na hano mu Rwanda no ku isi yose ntabwo byoroha, urebye umubare w’abacuranzi, reka dufate urugero nko muri Nigeria, ukareba umubare w’abagabo, ukareba n’umubare w’abakobwa nta n’aho bihuriye, usanga uzi nk’abakobwa nka batatu ariko abagabo uzi nka 20, Uganda ni uko, Kenya ni uko, ni ibintu bisanzwe, igihe cyose, ahantu hose igitsina gore kigira imbogamizi. Umuziki ni uruganda rufite umubare munini w’abagabo, kandi niko biri ni imbogamizi z’abagore ku isi yose ntabwo ari hano mu Rwanda gusa.

 

Umuseke: Hari abantu bavuga ko muri muzika kuzamuka ari Kata…Mwe mwazamutse mute?

Nina: Kata ntaho zitaba, twe ntabwo ziratugeraho ariko ntaho zitaba,… {twe}tugeze mu gihe cyo kuvuga ko nta Kata zibaho, ariko uzivuga ni uwo hari icyo zagejejeho, twe ntabwo ziratugeraho, Thanks God (Imana ishimwe) ariko uzivuga zamugezeho ntabwo abeshya, ariko ntabwo twavuga ngo, ni ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi, ntabwo ari ikintu kiri aho kidasanzwe abantu dukwiriye kuba tukinavugaho.

Charly:Hahaha, Kata ariko ni iki? Buri muntu wese afite ukuntu akora ibintu bye.

 

Umuseke: Umwana w’umukobwa ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi hirya no hino mu Rwanda, ufite inyota yo kuba nkamwe mwamugira iyihe nama?

Charly: Inama twamugira nka Charly na Nina, ni ukubanza kwiga akarangiza ishuri kubera ko uyu muziki uraza ukaririmba, hari ingero z’abantu bagiye bagerwaho bakarangira, abandi bakagerwaho bakarangira, ni ukubanza kwiga kugeza igihe arangirije, hanyuma agakora umuziki nk’umuntu wize, ku buryo n’iyo byaramuka bimugoye cyangwa akabonamo imbogamizi, ashobora kugira ubundi buzima ku ruhande, agashobora kuba yabona akazi agakora cyangwa akaba yashobora kwikorera, ariko ntabwo twamugira inama yo kubona ko Knowless, Charly na Nina baririmbye ngo ashake guhita aba nkabo, ntabwo byoroshye, ni akazi katoroshye ariko biramutse byanze akaba afite ‘Plan B’.

Nina: Ni ibyo, music ni urugendo ntabwo ari ikintu ubyuka mu gitondo ngo Ooooh mfite ijwi ryiza, Oooh meze gutya na gutya, ni urugendo uko waba uri mwiza kose, amafaranga waba ufite yose, ni urugendo nta muntu ubyuka mu gitondo ngo atangire urugendo {arusoze}, n’utangiye kugenda ntabwo utangira kwiruka, music ni process, {Abana b’abakobwa} babanza bakaguma mu ishuri, waba ufite abagufasha bakagufasha, ariko ntutekereze ko uje mu muziki uyu munsi uri buhite uba nk’abo ubona.

Bagiriye inama abakobwa barumuna babo ko kuzamuka bitoroshye muri muzika ariko bishoboka hamwe no gukora cyane
Bagiriye inama abakobwa barumuna babo ko kuzamuka bitoroshye muri muzika ariko bishoboka hamwe no gukora cyane

Umuseke: Mwe nka Charly na Nina mubona impamvu muri kumenyekana cyane kandi byihuse ari iyihe?

Charly na Nina: Ni ugukora cyane…ni ugukora… ni ugukora.

Nina: Ni ugukora cyane, kwihangana, ukongera ukihangana, ukongera ukihangana, ukongera ugakora ukihangana, ni ibyo nta kindi, nta rindi banga burya ribamo.

 

Charlotte Rulinda (Charly) na Fatuma Muhoza (Nina) batangiye ari abaririmbyi (Backing vocalists) bafasha abahanzi b’aba Star bari mu irushanwa rya PGGSS zabanje, buri wese ku giti cye. Nyuma bihurije hamwe mu ntangiriro za 2014 bakora itsinda bise Charly na Nina.

Charly na Nina ubu bamaze kubaka izina ryabo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, ndetse indirimbo zabo nk’Indoro bakoranye n’Umurundi Big Fizzo yageze henshi cyane mu bihugu bya Africa, no mu bihugu bibamo abanyafurika cyane cyane abo mu karere. Kuri Youtube, indoro imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe.

Indirimbo zabo ubu zirakinwa ku matereviziyo yo mu karere, ndetse na Televiziyo mpuzamahanga z’imyidagaduro zikorera mu karere.

Aba bakobwa beza mu ijwi no ku masura, bafite intego yo kurenza muzika yabo imipaka, bakaba aba-star ku rwego rwa Africa.

Kuzamuka kwabo byarihuse mu myaka itatu ishize, babifashijwemo cyane na Manager wabo Alex Muyoboke
Kuzamuka kwabo byarihuse mu myaka itatu ishize, babifashijwemo cyane na Manager wabo Alex Muyoboke
Intego yabo ubu ngo ni ukurushaho kugera kure
Intego yabo ubu ngo ni ukurushaho kugera kure

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abakobwa beza ariko numvisd live yanyu imiri hasi tu.mugomba kwigwa amajwi tu kuko nta muririmbyi ugomba gikina playback everyday.ikindi rwose charly ongera utereke umusatsi wawe sinzi uwagushutse ngo wogoshe

  • Nshima ko ari abanyamurava, mbagaya ko batifata nkabana barerewe i rwanda ariko bagashaka kwakirwa na ba ambassaderi nkuko ibyo berekana ari gakondo. Bambara ubusa baambara ikariso ibyo ni akazi kabo ariko ntibabyitirire urwnda na ba Ambassaderi babifoteho!!!!birakabije.

  • Ariko kuki abisi babazwa nibitabareba reba nkuyu ngo ni jeane marie uvuze ubusa wuzuye ishyari gatsindwe!!!reka abana bakore akazi

Comments are closed.

en_USEnglish