Digiqole ad

Karongi: Urutoki mu kibaya cya Kigezi rwongeye kwibasirwa na Kirabiranya

 Karongi: Urutoki mu kibaya cya Kigezi rwongeye kwibasirwa na Kirabiranya

Ikibaya cya Kigezi giherereye ku nkuka y’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Bwishyura, Akagali ka Gitarama umudugudu wa Josi. Hari mu hantu hanini hahingwa urutoki rwinshi muri Karongi, nyuma y’imyaka itatu abahinzi batemye insina zarwaye kirabiranya bakaharaza ntibongere kuhatera urutoki, ubu urwo bahateye narwo rwongeye kwibasirwa n’iyi ndwara. Ubwoba ni bwose ko bagiye kongera guhomba.

Umuhinzi arerekana kimwe mu byobo bahambyemo insina batemye
Umuhinzi arerekana kimwe mu byobo bahambyemo insina batemye

Mu myaka itatu ishize muri iki kibaya hari harimo urutoki rugiye kwera, indwara ya Kirabiranya bamwe banita Kabore irarwibasira bituma ubuyobozi bw’Akarere butegeka abahinzi gutema urutoki rwose kandi ntibongere kuhahinga urutoki bakahahinga ibindi kugira ngo iyi ndwara ibanze ishiremo.

Ubu abahinzi muri iki kibaya bari gutema insina zirwaye umunsi ku wundi bakazitaba mu byobo.

Francois Mbanzabo, umuhinzi muri iki kibaya yabwiye Umuseke ko hashize imyaka ibiri ubuyobozi bwongeye kubemerera kuhatera urutoki, ko Kirabiranya yari yashizemo.

Mbanzabo ati “Batubwiye ko yashizemo turongera dutera urutoki, ariko nawe urabibona ko ubu duhora dutema insina zakaduhaye umusaruro kuko zirwaye…. ibi byose nyine ni igihombo…

Ifashwe turayitema bwacya hagafatwa iyegereye….twabuze umuti urambye w’iki kibazo. Turasaba Leta gukora ubushakashatsi kuri iyi Kirabiranya ihora muri iki kibaya.”

Etienne Ndekezi umujyanama mu by’ubuhinzi mu Mudugudu wa Josi urimo iki kibaya yahahuriye n’Umuseke yaje kureba iby’iki kibazo, atwereka uko bataba insina zafashwe.

Ndekezi ati “aha ubona iki cyobo ubu harunzemo insina zarwaye turazihamba, dufata insina n’ibirere byazo maze nyuma yo kuzitema tukazitaba mu cyobo cya mtetero 1,30m ibikoresho twakoresheje tuzitema tugataha tukabiteka ariko bikaba iby’ubusa tugasanga hari izindi nsina zafashwe.”

Ndekezi akomeza ati “Twagize agahinda ku rutoki rwacu batemye mu myaka itatu ishize none n’uru rwa kijyambere rutangiye kurwara, buyobozi ni bushake igisubizo cy’iki kibaya.”

Theoneste Mushimiyimana umukozi w’Umurenge wa Bwishyura ushinzwe ubuhinzi yavuze ko icyo asaba abaturage ari uko mu gihe babonye insina yanduye bahita bayitema ndetse bakayishyira mu kato ngo itanduza izindi.

Avuga ko iyi ndwara iterwa na za ‘bacteries’ dukwirakwizwa n’udusimba duto. Kandi asaba ko abaturage bakwirinda kuvanga urutoki n’indi myaka kuko ngo nabyo byafasha kurinda urutoki Kirabiranya mu gihe ngo bagishaka umuti urambye.

Iyi ndwara ngo nikomeza uko imeze abahinzi b’aha mu kibaya cya Kigezi bavuga ko bizateza ibura ry’ibitoki ku masoko i Karongi kandi bikabateza igihombo kinini.

Baravuga ko bari mu kaga ko kugwa mu gihombo nanone nko mu myaka itatu ishize
Baravuga ko bari mu kaga ko kugwa mu gihombo nanone nko mu myaka itatu ishize
Insina ifashwe na Kirabiranya igira irya ikuma kandi igitoki ntigikomeze gukura
Insina ifashwe na Kirabiranya igira irya ikuma kandi igitoki ntigikomeze gukura
Beretse Umuseke insina zimwe zimaze gufatwa ubu nazo ngo bazahita batema
Beretse Umuseke insina zimwe zimaze gufatwa ubu nazo ngo bazahita batema
Iki kibaya kiri ku nkuka y'ikiyaga cya Kivu iyi ndwara nigishegesha ngo bizahombya cyane abahinzi
Iki kibaya kiri ku nkuka y’ikiyaga cya Kivu iyi ndwara nigishegesha ngo bizahombya cyane abahinzi

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /Karongi

6 Comments

  • Abanyabwenge nukujya muri laboratwari bakabyiga bakagashyira iyo ndwara ukwayo ubundi hagashakwa umuti wo kuyirwanya.None se nubu bazongera bateme?

  • Biragaragara ko kiriya kibazo kititaweho. Umuti si guhamba insina zirwaye. Ni ngombwa kwitabaza za ISAR bakiga uko iriya ndwara iteye, iterwa n’iki, umuti waba uwuhe? naho ubundi barakina mu bikomeye.Ese ntaho bihuriye na gaz méthane ko hariya hegereye lac Kivu?

    • Kalisa umbaye kure.Gukemura ikibazo ntabwo arugutema intoki ngo urambike hasi kereka waramaze kumenya icyabiteye noneho bigakorwa muburyo bwo gukemura icyo kibazo burundu aha rero biragaragara ko byakozwe gishumba.Kuko nta mushakashatsi wize iki kibazo nkuko twari dufite za ISAR kera.

  • ARIKO NAMWE KOKO MURUMVA MUDAKABIJE KWANGIZA URURIMI NYARWANDA ISINA BARAYIHAMBA KOKO?CG BARAYITABA?
    MUBIKOSORE ABANYAMAKURU BIKIGIHE NDABATINYE.MUKOSORE

  • ARIKO NAMWE KOKO MURUMVA MUDAKABIJE KWANGIZA URURIMI NYARWANDA INSINA BARAYIHAMBA KOKO?CG BARAYITABA?
    MUBIKOSORE ABANYAMAKURU BIKIGIHE NDABATINYE.MUKOSORE

  • BIRABABAJE PE!!! GUSA NI INDWARA ZO MU MINSI Y’IMPERUKA KUKO N’IZO ABANTU BASIGAYE BARWARA ZARAYOBERANYE.ABASENGA M– USENGE CYANE KUKO BIRAKOMEYE.

Comments are closed.

en_USEnglish