Digiqole ad

Karongi: Umukobwa arakekwaho kujugunya umwana mu musarane

 Karongi: Umukobwa arakekwaho kujugunya umwana mu musarane

Ku cyicaro cya Polisi yo mu murenge wa Gishyita hafungiye umukobwa witwa Bugenimana Immaculee ukekwaho guta umwana mu musarani nyuma yo kumubyara, uyu mukobwa w’imyaka 23 akomoka mu murenge wa Mubuga mu kagali ka Nyagatovu, nta mugabo uzwi babanaga.

Ibi arakekwaho kubikora ku munsi w’ejo hashize ku wa mbere mu masaha ya saa cyenda z’amanywa. Uyu mwana w’agahinja yahise yitaba Imana nyuma yo kumuta mu musarane usanzwe ukoreshwa.

Uyu mukobwa bikekwa ko ariwe wabikoze, bikimara gutahurwa yahise ashyikirizwa Polisi ya Gishyita ari naho ari kugeza ubu.

Abamuzi bavuga ko yari asanzwe afite imyitwarire idahwitse.

Umwe mu babyeyi baganiriye n’Umuseke avuga ko ibyo bintu uyu mukobwa yakoze ari ubunyamaswa cyane. Agira inama urubyiruko, cyane abangavu kwitwararika ndetse bakamenya kwirengera ingaruka zavuye mu myitwarire idahwitse baba bishoyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Gaspard Ntakirutimana yagiriye inama ababyeyi yo kujya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ingaruka ziba mu busambanyi.

Ntakirutimana avuga ko icya mbere mu nyigisho zikwiye guhabwa urubyiruko ari ukwifata, ariko byabananira bagakoresha agakingirizo aho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.


UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mbega umubyeyi gito gutinyuka ugafata umwana wibyariye ukamuta muri toilete koko, uyu nguyu agomba gukurikiranwa agahanwa byintangarugero kuko ubu ni ubugome bw’indengakamere.

  • ubwo ni ubugoryi burenze. none se ko atatekereje gukuramo inda niba ataramushakaga ? Imana izabimugororere.

Comments are closed.

en_USEnglish