Digiqole ad

Karongi: Imyanda y’ibagiro rya Rubengera ijya mu mazi abaturage bavoma

 Karongi: Imyanda y’ibagiro rya Rubengera ijya mu mazi abaturage bavoma

Iri bagiro usanga inyama zishyirwa hasi kandi abarikoramo badafite isuku ihagije

Ibagiro ray Kibirizi mu murenge wa Rubengera, riranengwa ko ririmo umwanda ukabije aho usanga babagira hasi, abakora akazi ko kubaga basa nabi ndetse n’aho babagira hari umwanda uvangavanze w’amaraso n’amayezi bikivanga n’inyama. Inyama zo mu ibagiro ngo zogerezwa mu muyoboro ujyana amazi akoreshwa n’abaturage, ubuyobozi buravuga ko bibabaje ariko ngo bigiye gukemurwa burundu.

Iri bagiro usanga inyama zishyirwa hasi kandi abarikoramo badafite isuku ihagije
Iri bagiro usanga inyama zishyirwa hasi kandi abarikoramo badafite isuku ihagije

Hafi y’ibagiro, hari icyobo cyuzuye kandi kivamo umunuko ukabije, ababaga bo babagira hasi mu mwanda.

Umwe mu bo babagaga utashatse ko amazina ye atangazwa kuko sebuja atari ahari, yavuze ko kimwe mu bitera umwanda mu mabagiro ari abitwa ababojozi babacunga ku jijo bakinjira mu ibagiro, ariko na we yasaga nabi.

Usibye umwanda mu ibagiro imbere, no hanze yaryo si shyashya kuko aho bogereza inyama ni mu muyoro ujyana amazi mu kigega kugira ngo agezwe mu baturage, aba usanga bataka ko bavoma amazi arimo amaraso.

Muhire Emmanuel, Umunyamabanga nshigwabikorwa w’akarere ka Karongi, ni na we uyoboye akarere mu gihe hataratorwa undi Mayor, avuga ko bibabaje ariko bikaba bimenyekanye.

Ati : “Iby’umwanda biroroshye, ubu ikibabaje ni abaturage n’ababazi bogereza inyama mu muyoboro w’amazi ushyira mu kigega, hari abaturage bambwiye ko batangiye kuvoma amazi arimo amaraso, ibi byo turakorana na WASAC (Ikigo cy’igihugu gishinzwe serivisi z’amazi) vuba kugira ngo ishyire sima (cement) kuri uwo muyoboro kandi ihazitire bityo icyo kibazi gicike, kandi twizeye ko bigiye kurangira burundu birakabije.”

Ku kibazo cy’umwanda mu ibagiro, yavuze ko yakivuganyeho n’umukozi w’umurenge wa RUBENGERA ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo harebwa uburyo abakorera mu macooperative y’amabagiro banoza isuku, kandi ngo nibiba ngombwa baratangira kugenzura isuku ndetse no mu ngo zabo.

Usibye iri bagiro rya Rubengera, n’andi mabagiro harimo n’irya Kibuye rihereye mu murenge wa Bwishyura ngo isuku si shyashya, ndetse n’ibagiro rya Nyamishaba ngo rifite umwanda, irindi rya Gashari ryo ryamaze gufungwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi.

Uretse kuba abaturage batakaza icyizere ku nyama zibagirwa muri iri bagiro, isuku nkeya ni intandaro y’indwara nyinshi zishobora no gufata abaturage baryegereye n’abahakorera.

Hafi aho ku ruhande rw'ibagiro hari ikinogo gishyirwamo imyanda cyuzuye kivamo umunuko ukabije
Hafi aho ku ruhande rw’ibagiro hari ikinogo gishyirwamo imyanda cyuzuye kivamo umunuko ukabije

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish