Digiqole ad

Karongi: Imiryaango 8 y’Abasigajwe inyuma n’amateka iba mu nzu ishaje cyane y’imiryango 3

 Karongi: Imiryaango 8 y’Abasigajwe inyuma n’amateka iba mu nzu ishaje cyane y’imiryango 3

Inzu batujwemo bavuye mu mudugudu yahoze ari depot

Karongi  – Imiryango umunani y’Abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Bubazi Umurenge wa Rubengera ituye mu kizu gishaje cyahoze ari depot y’ibikoresho cyera, nta bwogero, nta bwiherero, nta gikoni, nta murimo bafite ubu bakora, bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, umudugudu bari barubakiwe washenywe n’imvura ntibasanirwa. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ikibazo cyabo kigiye gukemuka vuba bagatuzwa mu yindi midugudu batatanye kuko ngo usanga iyo bari hamwe aribo bisenyera.

Inzu batujwemo bavuye mu mudugudu yahoze ari depot
Inzu batujwemo bavuye mu mudugudu yahoze ari depot

Umuseke wabasuye mu gitondo kuwa 30 Werurwe usanga bamwe barahari abandi bagiye gushakisha, ni imiryango umunani igizwe n’utwana twinshi twegeranye mu myaka iba mu kizu gishaje cyaguye uruhande rumwe, ngo cyera cyahoze ari depot y’ibikoresho by’abashinwa bubakaga umuhanda wa Karongi – Muhanga.

Aha bahatujwe n’ubuyobozi bw’Umurenge nyuma y’uko amazu y’umudugudu bari baratujwemo ibisenge byayo bitwawe n’umuyaga w’imvura ubuyobo ntibubasanire nk’uko babivuga, hashize imyaka itatu baba hano. Gusa ubuyobozi bwo buvuga ko aba aribo bisenyeye bakayagurisha, ibiti bakabitwikisha inkono amatafari bakayagurisha.

Ikizu batuyemo ubu gisakajwe amabati ashaje cyane, inzugi kuzikinga ni ugushyiraho igiti, aho barara ni naho batekera kandi ni naho bazirika ihene n’ingurube abazifite bakararana nazo. Ngo ntabwo bibashimishije gutura gutya ngo ni uko akabi kamenyerwa nk’akeza nk’uko babivuga.

Imibereho yabo iteye inkeke kuko utwana twiherera mu byatsi cyangwa ibihuru biri hafi y’inzu, abakuru bakajya ku kinogo bacukuye hafi aho kidasakaye bakitunganya, umwanda uba uzungurutse aha batuye n’aho barara kuko ariho batekera.

Angelique Barihuta umubyeyi uba  hano ati “Kutuzana aha bakoze ni nko kuturoha, turiho nabi cyane nawe urabibona. Cyera twarabumbaga tukabaho, ubu kobona ibumba ni ukuryiba ntitukibumba, nta butaka tugira ngo duhinge, ubuse usanze turamutse twicaye ari ubunebwe cyangwa ni uko twabuze icyo dukora?”

Mugenzi we witwa Claudine Sijyebahima w’ikigero cy’imyaka 45 nawe ni umugore utuye muri iyi nzu avuga ngo uko bariho ngo birutwa na cyera bakiba mu mashyamba.

Sijyebahima ati “Leta yatwubakiye amazu araguruka, aho kugirango badusanire nkabahuye n’ikibazo cy’ibiza baraza batujugunya muri iki gihuru nta mibereho, nta n’umuyobozi n’umwe udusura ntitunabazi .”

Sijyebahima avuga ko ubu buzima barimo ari bubi cyane
Sijyebahima avuga ko ubu buzima barimo ari bubi cyane

Abaturaye hafi y’iyi nzu yabo bavuga ko ababa muri iki kizu babajujubije kuko no kumanywa iyo inzara ibishe baza bakiba imyaka iri mu murima nk’uko Rosaliya Mukankomeje uturanye nabo muri uyu mudugudu wa Kabuga abivuga.

Gedeon Ngendambizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Rubengera avuga ko koko aho batuye ari ikibazo kuri bo no kubo baturanye ariko ko hariya babatuje yari inzu nzima bakazisenya bagurisha amatafari.

Ngendambizi ati  “ubu ikiri gukorwa ni uko hari imidugudu itatu  iri gutegurwa kugira ngo batuzwemo kandi bature batandukanye kuko iyo ubatuje hamwe bakomeza kubaho mu buzima bari basanzwe babayeho ugasanga babangamira n’abaturage basanze.”

Uyu muyobozi avuga ko nk’ubu iyi miryango yose itangirwa ubwisungane mu kwivuza ariko  kugirango urwaye ajye kwivuza  ari uguhendahenda.

Ati “turi kureba uko bava muri ariya mazu  byihuse bajyanwe  mu midugudu  ya Remera, Gacaca na Bubazi  batuzwe bitandukanye n’uko batuye ubu ariko nabwo ni ugukomeza kubakurikirana koko inzu barazisenya bakazicanisha inkoni n’amatafari bakagurisha.”

Inzu batujwemo irashaje cyane igihande kimwe cyarasenyutse
Inzu batujwemo irashaje cyane igihande kimwe cyarasenyutse
Aho barara niho batekera ni naho barira
Aho barara niho batekera ni naho barira
Iyo bashonje abaturanyi babo bavuga ko bajya mu mirima yabo ku manywa bakiba ibirimo
Iyo bashonje abaturanyi babo bavuga ko bajya mu mirima yabo ku manywa bakiba ibirimo
Iyi nzu batujwemo bayimazemo imyaka itatu
Iyi nzu batujwemo bayimazemo imyaka itatu
Ubwiherero bw'abakuru nabwo ni kugasozi
Ubwiherero bw’abakuru nabwo ni kugasozi
Isuku nabo ngo barayikunda ahubwo bagorwa n'ubukene
Isuku nabo ngo barayikunda ahubwo bagorwa n’ubukene

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

11 Comments

  • Iri zina baryiswe hashize imyaka hafi 20, twari tuzi ko ubwo izindi ngoma zabahejeje inyuma iyi yo hari icyo izahinduraho, ariko ndabona bakomeje gusubizwa inyuma, inyuma ndetse y’uko bari bameze!

    Icyiza si uko basubizwa izina ryabo?

  • HAHHAHA….THIS IS WHAT IS DUBBED VISION 20/20.WHAT IRRESPONSIBLE GOVT…UM– USEKE PLZ KEEP ON EXPOSING THIS GOVT FAILURES AND NEVER BE AFRAID!!!! NGO ITERAMBERE MURIGEZE KURE?. WHAT A SHAME!!!!

  • Abayobozi bashya ba karongi bazabicyemura ariko mu murenge wa bwishyura akagari ka Kibuye Umudugudu wa Gatwaro, wakasilika inyuma y,ahahoze TRAFIPORO hari umugabo wazengereje abantu abanyaga utwabo bihahiye muri za 80 we akahaza muri za 2000 akabohoza umurima wa leta bakamwihorera akawubaka mo none ari kwadukira imirima y’abaturajye ayigarurira yitwaje ngo tawe umuvuga yitwa SIMARINKA arias Muzehe. abayobozi bashye nibatagikemura bizagomba ko His excelence President ariwe ubicyemura.

    yitwaje jo yari umuyobozi mumudugudu igihe babaruraga amasambu akaba yari muribo yagiye yagura imbibi ze mumirima y’abaturajye batabizi none aravuga ngo ni mu kwe kandi abaturajye bafite impapuro baguriyeho atarahagera, yitwaje ruswa nyinshi akunda gutanga no mukwigarurira amasoko yo mukiyaga cya kivu arimo ararenganya umucyecuru amunyaga utwe yiguriye mu 1989 we kaza kubohoza imirima ya leta muri za 2000. nyabuna bayobozi ba karongi bashya nimutabare kuko Kayumba we barasangiraga ukomye bakaamufunga.

    • Uyu mugabo nanjye ndamuzi turasaba ubutegetsi kumudukiza.

      • Uwo. Mugabo wigize cyigenza yaraturembeje. Ni He wamudukiza.ikarongi sikure.icyifuzo.HE azadusura ryari?

  • Kaghoma we uzashyireho noneho ingoma yawe turebe ibyo uzakora, mwebwe abanenga Leta muzicwa n’amatiku yabokamye, iyi Leta ntacyo itakoze ariko ntimushima.

    • Ahubwo iyo uvuga ngo iyi leta ntacyo itakoreye bariya biswe Abasigajwe inyuma n’amateka ariko ntibashima! Kuvuga ukuri ntibyica umutumirano nshuti, ntabwo nanditse iriya comment ari mu rwego rwo kunenga ariko niyo byaba byo tujye twishimira kunengwa nk’uko twishima iyo badushimye.
      Nonese ibibazo byakemuka gute tubayeho mu buryo bwo gushima gusa?

    • Iyi leta iheza bamwe igakiza abandi ntaho itaniye nizindi leta zariho wowe yishime kuko ubwo yagukamiye.Usibyeko bucya bwitwa ejo kuko ndizerako itagukunze kurusha Rusagara,Byabagamba,Bihozagara.

  • Nshuti bavandimwe sumugani samakabya nkuru aba bariho kandi barirwanda . atiko icyiruta byose kandi gishimishije usanga batusha benshi umutima mwiza , ubwuzu ubusabane no kugwa neza . sina niryo muntu . abahutu nabatutsi batihuta anasigamana nyamara kandi singe bahima uko mwabita koze nabahanga kurusha kandi nabantu beza . nibwo bwoko buzacungura isi , nibo bazazamura abanyafurika . IMANA irabazi kandiirabakunda .

  • Haaa!!! This is how they changed Rwanda like SINGAPOLE. This is how they are advanced in democracy like USA. This is how they are powerful like Israel. This what caused Rwandans leaders to be the most respected leaders in the World. Haaaaaaa!!! Murarutanze.

  • babahe Girinka izabikemura hhhhhhhh

Comments are closed.

en_USEnglish