Digiqole ad

Karongi: Imihigo iri kuri 46% mu gihe hasigaye amezi 5 ngo bahigure

Ikigereranyo cyo guhigura imihigo (2014-2015) Akarere ka Karongi kahigiye imbere ya Perezida wa Republika igeze ku kigero cya 46% mu gihe hasigaye amazi atanu ngo bahigure. Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo yemeye ko habayeho kudindira kuko bakabaye bari nko kuri 60%. Ku muganda wo kuri uyu wa gatandatu asaba abatuye aka akrere ubufatanye ngo bihutishe ibyo bahigiye.

i Kilinda bongereye ibyumba by'amashuri
Ku muganda wa none i Kilinda bongereye ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kwihutisha imihigo

Bari mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye ku rwunge rw’amashuri rwa Kilinda mu murenge wa Murambi aho abaturage n’ubuyobozi bongereye ibyumba by’amashuri by’iki kigo ndetse banubaka ubwiherero bw’imiryango imwe n’imwe itishoboye.

Sebastien Hakizimana uyobora Akarere ka Karongi by’agateganyo yavuze ko kudindira kw’imihigo hari zimwe mu mpamvu zibitera harimo gahunda z’amasoko zitinda na ba rwiyemezamirimo batarangiza imirimo baba bahawe.

Avuga kandi ko hari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage ikiri hasi bumva ko imihigo itari mu nyungu zabo.

Ati “Habayeho kudindira koko kuko twakabaye tugeze hejuru ya 50% niyo mpamvu ubu dusaba abaturage bose, abafatanyabikorwa n’ubufatanye n’abayobozi dukore iyo bwabaga twihute mu byo twahigiye.”

Hakizimana asaba abaturage nabo guhigura ibibafitiye akamaro nko gukoresha Biogaz, kubaka imisarani, kugira ingarani n’ibirundo by’ifumbire kuko bibafitiye nabo akamaro kandi bizamura kiriya kigereranyo cy’imihigo Akarere kahigiye Perezida wa Republika.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

4 Comments

  • Meya yibwirize abe atangiye kwandika ibaruwa yegura !

    • Some neza, Karongi ifite mayor wagateganyo kuko Kayumba bamunanije.Hanyuma bakanamufunga.Nta kuntu rero karongi itadindira niba mayor waho banyakubahwa baramuvanyeho amaboko kandi akunzwe nabaturage.

  • @Kayinamura, Uravuga Ukuri, Kayumba Yarakundwaga Kandi Yari Umukozi. Sebastian Rwose Ntacyo Yishoboreye.

  • Iyo statistic bayipimye gute koko kutubwira ngo 46% bajye babibwira injiji twe turashaka imibare ifatika

Comments are closed.

en_USEnglish