Digiqole ad

Karongi: Bose barimutse asigara Kumanga mu manegeka wenyine

 Karongi: Bose barimutse asigara Kumanga mu manegeka wenyine

Nason Rucamubyuma niwe wenyine usigaye utuye ku gasozi bita Kumanga abari bagatuyeho bose barimutse kuko ari ahantu h’amanegeka, uyu mugabo ni naho yacikiye akagura ubu akaba agenda yicaye. Ubuyobozi buvuga ko bwamukodeshereje aho aba akahanga, ariko we avuga ko bamubeshyera atari we wifuza kuba aha wenyine.

Rucamubyuma n'umuryango we batuye muri icyo cyumba kimwe
Rucamubyuma n’umuryango we batuye muri icyo cyumba kimwe

Ni mu mudgudu wa Kigarama mu kagari ka Kabuga Umurenge wa Rugabano, Rucamubyuma inzu ye yarashaje igenda isenyuka ubu we n’umuryango we w’abantu batanu baba mu cyumba kimwe gisigaye cy’inyuma.

Avuga ko yabuze ubushobozi ngo yimuke nk’abandi bari batuye aha mu manegeka bagahabwa ibibanza bakubaka ahandi hakwiriye bakava Kumanga. Nawe ikibanza yaragihawe ariko abura ubucyubaka.

Muri aka gace k’inzu gasigaye abanamo n’umugore we (ufite uburwayi bwo mu mutwe) n’umukobwa we umaze kubyarira mu rugo ubugira kabiri.

Rucamubyuma ati “Kuba aha mu manegeka ni uko twananiwe kubaka {aho bahawe} duhitamo kwigumira aha. Nta nkunga bangenera baha abandi banyantege nke, n’ejo bundi IDP  {Integrated Development Programme}yaraje ambaza niba mfite ikibanza ngo banyubakire nti ndagifite. Kuva ubwo ntiyagarutse. Icyo nasaba ni uko bankura hano nkajya mu mpinga hamwe n’abandi.”

Stanislas Mudara umukuru w’Umudugudu wa Kigarama avuga ko Rucamubyuma aha hantu atuye ari naho hamuviriyemo ubumuga afite.

Ngo yaguye mu ntindo munsi y’iwe avunika akaguru bikomeye ajya kwa muganga baragaca.

Mudara ati “ubu muri iki gihe ubuyobozi bwacu  bw’umudugudu bwamaze gutanga raporo kugira ngo bamufashe n’umuryango we. Twamusabiye ko yabona inkunga ya VUP turategereje… natanze raporo kenshi turifuza ko yabona ubusha kandi koko arabukeneye.”

Uwo bari baturanye aha Kumanga Razaro Ntirugirisugi yemeza ko Rucamubyuma yagumye kuri aka gasozi kuko yabuze ubushobozi bwo kwumuka.

Ati “abaye ho nabi,  nk’ubuyobozi budukundiye bwa mushakira aho  aba koko umugore we arwaye mu mutwe ntacyo amumarira  kugira ngo ave  hariya  Kumanga.”

Medard Nkunsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Rugabano  yabwiye  Umuseke  ko uriya  muryango  bagerageje  kuwushakira aho  uba  bakamukodeshereza  inzu ariko akanga kuyijyamo.

Avuga ko bakomeje kuvugana n’umuyobozi w’Akagari ka Kabuga  kugira ngo yimurwe ajye aho yakodesherejwe mu gihe atarubakirwa.

Rucamubyuma ariko avuga ko ibyo uyu muyobozi avuga bitabayeho kuko ko ntaho bamuhaye ngo acumbike ngo abyange kuko atari we wishimiye gutura Kumanga aha wenyine.

Rucamubyuma gutura ahahanamye byamuviriyemo gucika akaguru
Rucamubyuma gutura ahahanamye byamuviriyemo gucika akaguru
Inzu ye yaguze isaza isenyuka ubu asigaye aba mu cyumba kimwe kiri inyuma ahagana ruguru
Inzu ye yaguze isaza isenyuka ubu asigaye aba mu cyumba kimwe kiri inyuma ahagana ruguru
Atuye hariya hejuru kuri aka gasozi bita Kumanga
Atuye hariya hejuru kuri aka gasozi bita Kumanga

Sylvain  NGOBOKA
UM– USEKE.RW/ Karongi

15 Comments

  • Ndabona no kumenya ukuri nabyo bitoroshye! Ni cyo kibazo cy’abanyarwanda…

  • turacyafite ikibazo cy’abantu badahindura imyumvire.

    • Ariko niba ari umurengwe, niba ari ukozwa mu mutwe sinzi! Nkawe Bibi uhurudutse ushinja uyu mukene imyumvire idahwitse ushingiye kuki? Ubu urabona ari we wishimiye gusigara muri kariya karuri? Nyamara ubwirasi nk’ubwo burakungura jya uvuga uziga!

      • urakoze cyane kumunsubiriza hari abantu wagirango ntibatuye kwisi ubuse uretse umuntu utabona ninde wundi utareba ko bano bantu bakeneye ubufasha, abantu mwigize abirasi kandi wenda wasanga nko muri famille yuyu wirata harimo uri inyuma yuyu ngo imyumvire!!! ujye umenya ko isi idasakaye singuteze iminsi ariko kwirata kumukene bayzakugaruka kandi vuba.

        • Ahubwo uyu bibi wasanga aba aho yabohoje cg yubakiwe n Leta akaba amaze guhaga umurengwe n’ubwirasi kuko yarigeze yubaka inzu akamenya uburyo bigora n’abazima ntiyavuga ibi! cg wanasanga aba mumanegeka y’i Kigali anakodesha agakarabya iminwa na tilo yarangiza akazunguza utubuto yirata kdi yibeshyera ngo arakize, byahe ko ari ba ugutomokwa yibeshera!

    • Bjr!uyu muturage arababaye ariko imyumvire ye rwose iracyari hasi nkuko bibi yabivuze,njye ntuyehafiye ariko ntibakozwa gahunda za leta kubera imyemerere yamadindi basengamo(abakusi)gusa ubuyobozi ntibwacaye ubusa burikumufasha,
      Aka kaguru yagaciwe yaguye muntindo avuye Ku kabari I nyagazozi,ntaramara namezi abiri agaciwe abanyamakuru nabo barakabya.bajye bacukumbura neza amakuru

  • FARG nigire icyikora rwose.

  • Kareba we ,wowe uracyabasha gusubiza abantu nk’abo?? njye narumiwe ibyo mbona byinshi bimpindura ikiragi!

  • @bibi rwose uri umushinyaguzi ariko havanzemo n’ubugome. Ntabwo se ubona ko uriya mugabo n’umuryango we ari abakene nyakujya? Ubwo se niwe wishimiye gutura ahantu hameze kuriya??? Rwose abayobozi bamwe nabo bakwiye kujya bafatirwa ibihano mu gihe abaturage bayobora babayeho nabi cyane kandi ubuyobozi bwabo ntibugire icyo bubamarira.

  • Iyo ababwira icyiciro cy’ubudehe arimo mwari kumirwa.

  • @Bingo Ndumva ubivuga nkubizi kitubwire gusa uyu muntu ikigaragara akeneye ubufasha vuba akava hariya.Yacitse akaguru, umugore afite ikibazo mu mutwe, ararera abuzukuru n’ibibazo gusa gusa.Naho abashinyagurira abantu n’ababwira ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi.

    • Buriya ubwo bamuhaye inka wasanga ari mucyiciro cya 3 bavuga ngo afite inka niba abona inka Nshya buri munsi! muzambarize aho inka cg inzu babihuriza n’icyiciro cy’ubudehe ko inzu ari icyo uyiririrye mo ihuriye he n’umufuka

  • Abantu benshi bashobora kuba batazi ko hari ikigero cy’ubukene umuntu ageramo mu mutwe bikivanga. Abashinyaguzi nibwo usanga bareba ngo umuntu afite amaboko n’amaguru nakore, kandi ibyo gutekereza ejo hazaza byararangiye. Noneho uriya we hiyongereho n’ubumuga bw’umubiri. Ubu kandi mu myaka iri imbere, bariya bana 38% bagwingiye kubera kubura ibyobarya nabo tuzaba tubasaba umusaruro mu mashuri no mu gukorera igihugu. Dusubize amerwe mu isaho.

    • Harya GDP yazamutseho kangahe? Harya icyerekezo muri 2020 kimeze gute?

  • uyu muntu wohejuru wiyitiriye izina rya bikabyo arabeshya ngewe ndi bikabyo originali ahubwo uriya muntu wanyiyitiriye ashobora kuba ari umwe murabo bayobozi ba tekinika kuko ubwange sinashungera umukene umeze kuriya kuko n amafoto ninge wa bifashe ahubwo abayobozi baho byarabababaje kubera aringe watanze aya makuru nya umunyamakuru w umuseke tunenze uwanyiyitiriye navumburwa ashobora ku bihanirwa

Comments are closed.

en_USEnglish