Digiqole ad

Karongi: Abajura bibye SACCO ya Gitesi banica umuzamu

 Karongi: Abajura bibye SACCO ya Gitesi banica umuzamu

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Karongi Umurenge wa Gitesi, abajura bateye SACCO Gitesi bica umuzamu uyirinda batwara umutamenwa ubikwamo amafaranga wa Banki. Kugeza ubu ntabwo barafatwa.

Umuzamu bishe banize yari umugabo Anatole Mbarushimana w’imyaka 48 wari usanzwe aba no mu mutwe w’Inkeragutabara.

Ubuyobozi muri uyu murenge buvuga ko bamusanze yapfuye ariko kandi ngo iri joro akaba yari yakoze izamu wenyine kandi ubusanzwe bakora ari babiri.

Mu gukurikirana umutamenwa ubika amafaranga bawusanze mu mugezi wa Nyabahanga abajura bawufunguye bavanamo amafaranga baracika.

Espoir Rugagaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi w’agateganyo yabwiye Umuseke ko aba bajura bibye amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni imwe n’igice n’ebyiri n’igice, ko imibare nyayo itaramenyekana.

Kugeza ubu ngo Police iri gukora iperereza ishakisha aba bajura.

Rugagaza avuga ko ubusanzwe ngo nta kibazo cy’umutekano mucye kiri muri uyu murenge, agasaba abaturage gukomeza kubumbatira umutekano no kurushaho kuwirindira bafatanya n’amarondo.

Iyi ni inshuro ya mbere abajura bibye SACCO ya Gitesi muri ubu buryo.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

8 Comments

  • Ngo afaranga ashobora kuba ari hagati ya miliyoni n’igice nebyili nigice.navugeko atazi umubare wamafaranga yararimo cyangwa aceceke.Ubu nubuswa, washidikanya gute hagati ya 1.5million na 2,5millions koko?

  • Bishe umuntu kubera miliyoni 1 kweri. Ubwo se barayarya iminsi ingahe kweri. Bahemutse, kandi bazafatwa bidateye kabiri.

  • KWERI NTAGO AMAF YATUMA UBUZA MUGENZI WAWE UBUZIMA. IBYISI BIRASHIRA NITUGAHEMUKE RWOSE

  • Twihanganishije famille yuwo wishwe!

  • kabisa za sacco zo mu byarontizishake company zizirinda kuko Nat nkibi ikwiye kubarura amafaranga! ubwo uyu abaye uwa2 wishwe nyuma yuko i nyaruguru mumurenge wa mata i murambi abajura nabwo baje bakicishija agafuni

    umuzamu bakajya gutobora cyakora ho bateshejwe umutamenwa batarawugeraho!

  • Ibi byerekana abantu bashonje.

  • umuryango w’uwo muntu niwihangane.

  • Bakaze irondo

Comments are closed.

en_USEnglish