Digiqole ad

KAREKEZI Fils Olivier agarutse mu MAVUBI

Uwahoze ari kapiteni mu ikipe y’igihugu AMAVUBI arasesekara i Kigali kuri uyu wa kabiri aho aje kwifatanya n’abandi mu kwitegura umukino w’u Burundi uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Olivier ni umukinnyi wo hagati mwiza ubusanzwe

KAREKEZI Olivier n’umwe mu bakinnyi batavuze rumwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bibazo bitandukanye, ndetse benshi bakaba barabyururiyeho bagaragaza ko ukudahamagarwa kwa KAREKEZI Fils gushingiye kuri ako gatotsi. Nyamara nyuma y’umukino wa Benin wabereye i Kigali ku ya 09 ukwakira 2010 u Rwanda rugatsindwa 3-0, ari abakinnyi batandukanye ari bamwe mu nararibonye za ruhago bagiye bagaragaza ko bamwe mu bakinnyi bafite uburambe bari bakenewe ngo batange ubushobozi bwabo; abakunze kugarukwaho ni KAREKEZI Olivier, KATAUTI Hamad na UZAMUKUNDA Elias (Baby).

Mu kiganiro UM– USEKE wagiranye na KAREKEZI Fils ku ya 26 Werurwe 2011mbere gato y’umukino ubanza n’u Burundi, yagize ati “Rwose ntabwo byantangaje kuko abakinnyi nimba banyifuza ni uko bazi uko mbakinira kandi nkabigaragaza! Nabo ubwabo babona y’uko hari ikibuze! kuko iyo urebye mu gutsinda cyangwa kuba watanga [pass] umukinnyi agatsinda igitego birakenewe. [Match] bamaze gukina byaragaragaye ko imitsindire hari kintu kibura. Kuba baransabye ko nagaruka FERWAFA cyangwa umutoza bakabyirengagiza n’ikikwereka y’uko ibintu bifite aho biva m’uguhamagara équipe! Ndi umunyarwanda simbona impamvu bashobora kuba banyima uburenganzira bwanjye bwo kuba nakinira igihugu cyanjye kandi nkaba nafasha byinshi mu kibuga barumuna banjye.”

Uyu mugabo ukina mu kiciro cya kabiri muri Suwedi abarizwa mu ikipe ya Osters IF imaze gukina imikino 7 muri championa ndetse KAREKEZI Fils akaba afitemo ibitego 2. Mu gikombe cya Suwedi mu mikino 4 imaze gukinwa afitemo ibitego 2. Iyi mikino ikaba igeze muri 1/4; mu kwezi kwa kane mu mikino 7 yo kwitegura shampiyona ya Suwedi yatsinzemo ibitego 4. Muri iyi kipe akina inyuma ya barutahizamu 2, umwanya Olivier yishimira gukinaho.

Uguhamagarwa kwa Olivier KARAKEZI kwaratunguranye kuko benshi ntibatekerezaga ko yahabwa amahirwe, cyane ko ari umutoza ari n’abayobozi muri FERWAFA iki kibazo bakigenderaga kure. Muri kiriya kiganiro n’UM– USEKE, Olivier akaba yari yadutangarije ibi bikurikira:”Nta kindi kibazo gihari cyo kuba ntahampagarwa mu MAVUBI; umutoza wenyine nabe ariwe uhamagara abakinnyi, abe ari nawe ubirebera ntawe umugiye mu matwi. Ikibazo aho kiri si k’umutoza TETTEH cyane ko tutaziranye, akaba atazi n’imikinire yanjye; ntabwo arambona na gato. Ahubwo ni uko hari abamutungiye agatoki ko tutagomba guhamagarwa, nkaba numva nimba ari naho ibibazo biri, hagati yanjye n’undi muntu wese ubiri inyuma, bitakagombye kujya muri equipe nationale, ahubwo byaguma hagati yacu bwite yanashaka ko tubirangiza, tukazahura akambwira ikibazo aho kiri!”.

Amakuru dufite akaba atugaragariza ko umutoza Sillas TETTEH ariwe waganiriye na patrick MORK [Manager] ushinzwe Olivier, akaba mu by’ukuri ariwe wamutangarije uko umukinnyi we ahagaze ndetse anateganya uko iyo gahunda yakorwa. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryaroherereje itike y’indege KAREKEZI Olivier imuhagurutsa i Stokolume kuri uyu wa mbere, akaba yitezwe i KIGALI ku wa kabiri aho azahita asanga ikipe y’igihugu mu macumbi yayo.

MBABANE thierry Francis

umuseke.com

ANDI MAKURU AREBANA N’IYI

Ese Karekezi Olivier abona ate

Amavubi?(http://umuseke.com/2011/03/26/ese-karekezi-olivier-abona-ate-amavubi/)

9 Comments

  • welocame back at home olivier

  • Ari nk’uyu watsinzwe cava nta kibazo ni uwacu. Ariko se? Ng’uwo mwise mwise KAMANA, TWITE n’indi douzene ntarondora ngo mbivemo…Ubwo mubona twazagarukira he?
    Rata Olivier ngino byibuze wowe uba ufite n’urukundo rw’igihugu. Gusa n’abakinnyi mujye mushyiraho akanyu ntibakabahahireho ngo mwemere kandi muzi ko abo bahashyi baza bakabicaza, bakanababarutisha muri byose. Ngaho amafaranga meshi, deplacement, hotel n’ibindi byishi mundusha kumenya.

  • karibu sana oliva, en plus wowe uba ukunda nigihugu cyawe,,kandi ndabona uzagira akamaro kubera uburambe bwawe mumavubi

  • ariko birababaje ahantu igihugu cyacu cyari kigeze muri ruhago ,ariko tukaba tumaze gusubira hasi ubwo muribuka amavubi ari i Tunis ukuntu yari ateye ubwoba none se aba bosore bacu barihe babahaye agaciro bahesheje igihugu

  • umutoza yarebyekure guhamagara olivier yarakenewe mumavubi ninararibonye kabisa amahirwemeshikumavubi

  • Yemwe banyamakuru nshuti za ruhago,iyi Kipe ya Olivier ikina mukihe kicyiro, ko ndeba iyi stade ifitanye isano niyo ku Mumena wa Nyamirambo.

    Nzaba ndora!!!!!!!!!!!

  • njye ndamwemera

  • aha!ariko se abasore b u Rwanda koko tuzababyaza umusaruro ryari?ababishinzwe bagize icyo bakora hakiri kare.Amavubi azajya atekerezwaho ari uko agiye mu marushanwa gusa!kuki abashinzwe sport mu Rwanda bumva ko bakomeza kuturwaza imitima?

  • big up to you tukwitezeho byinshi wowe nabagenzi bawe muzatahukane insinzi.

Comments are closed.

en_USEnglish