Digiqole ad

Kagitumba: Bamaze ibihembwe bitatu bahinga soya nta musaruro

 Kagitumba: Bamaze ibihembwe bitatu bahinga soya nta musaruro

Haje phase imwe y’imashini yuhira imyaka babasaba guhinga soya none ntigeza no mu yindi mirima

Abahinzi bo muri Koperative KABOCO bahinga umuceri na Soya mu murenge wa Matimba Akagari ka Cyembogo bavuga ko ubuhinzi bwa soya nta musaruro buri kubaha kubera icyuma bazanye ngo cyuhira imyaka ariko kitabikora neza.

Haje phase imwe y'imashini yuhira imyaka babasaba guhinga soya none ntigeza no mu yindi mirima
Haje phase imwe y’imashini yuhira imyaka babasaba guhinga soya none ntigeza no mu yindi mirima

Deus Gasana uhinga soya n’ibindi muri aka gace ati “tumaze kuzihinga ibihembwe bitatu nta musaruro tubona kuko hari abo ibyuma bisukira neza abo bareza neza hari n’abo ibyuma bitagezaho. Abo rero ntabwo beza.”

Gasana avuga ko we kuva yatangira ubu buhinzi atarasarura Soya ahubwo amafaranga avana mu buhinzi bw’ibigori ariyo usanga yishyura amadeni yatewe na Soya.

Iyi phase ya mbere yo kuhira ikoresheje imashini imwe yuhira ntabwo igeza ku mirima iri aha yose bigatuma igice kinini gisigara kitagezweho mu kuhira.

Hegitari imwe bahingaho soya ubundi ngo baba bitezeho gusaruraho toni eshatu ariko abatuhiriwe neza bavuga ko nta na 20Kg bavana kuri hegitari imwe.

George Mupenzi umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko koko izi mashini zuhira zitageza ahantu hose ariko ko ari phase ya mbere.

Ati “Twizeye ko mu zindi phase nabo {abatuhirirwa neza} nabo imashini izabuhirira imyaka yabo.”

Mupenzi avuga ko bishimira ko nibura ubu hari imashini ishobora kuhira abantu bagahinga kandi bagasarura no mu gihe cy’izuba bakabona ko bishoboka.

Amazi ntabwo agera neza muri bimwe mu bihingwa bigatuma bamwe mu bahinzi ba Soya bahomba
Amazi ntabwo agera neza muri bimwe mu bihingwa bigatuma bamwe mu bahinzi ba Soya bahomba
Hari aho amazi agera n'aho atagera
Hari aho amazi agera n’aho atagera
Gasana Deus  yarahombye cyane kuko aho yari yizeye toni 3 azakuramo nk'ibiro 20 gusa
Gasana Deus yarahombye cyane kuko aho yari yizeye toni 3 azakuramo nk’ibiro 20 gusa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish