Digiqole ad

Kagitumba: Bafite uruganda rw’ibigori ariko nta mashini zirimo

 Kagitumba: Bafite uruganda rw’ibigori ariko nta mashini zirimo

Bafite uruganda ariko nta mashini itunganya ibigori bagira

Nyagatare – Mu murenge wa Matimba mu Kagali ka Kagitumba abahinzi b’ibigori bagize Koperative yitwa KABOCO kubera ko nta mashini bagira ituma ifu ya kawunga bajya kuyigura muri Uganda. Uruganda ni kimwe mu byo bifuza cyane ubu.

Bafite uruganda ariko nta mashini itunganya ibigori bagira
Bafite uruganda ariko nta mashini itunganya ibigori bagira

Beza ibigori byinshi nk’uko babivuga ndetse bubatse uruganda ngo rujye rubitunganya ariko ntibashobora gutunganya ifu yabyo kuko nta mashini bafite ahubwo babigurisha uko babisaruye maze nabo bakajya kugura ifu.

Leon Bisenga utuye mu kagari ka Kagitumba akaba umwe mu bahinzi b’ibigori avuga ko umusaruro babona ukwiriye uruganda rusya neza ibigori nabo bakunguka kurushaho bacuruza ifu yabyo.

Bisenga ati “tujya guhaha Uganda kandi hano natwe tweza cyane  ibigori kandi natwe twanikorera kawunga.

Mupenzi George uyobora Akarere ka Nyagatare yavuze ko hari gahunda yo guha aba bahinzi uruganda runini ku bufatanye

ku kibazo cya Koperative Kabogo cyuko bakenye uruganda rutunganya ibigori  ngo ari gahunda bafite yo kubaka uruganda runini mu bufatanye na Rwanda Development Organization(RDO) hamwe n’inkeragutabara (Reserve Forces).

Avuga ko uru ruganda runini rutunganya ibigori bizeye ko ruzaba ruhari umwaka utaha.

Mupenzi ati “Biri mu ngengo y’imari mu mwaka utaha igisubizo kizaba cyabonetse, uruganda ruzubakwa mu gice cyagenewe inganda umwaka utaha.”

Koperative KABOCO y’aha Kagitumba igizwe n’abahinzi bagera ku 1 000.

Ibigori babirunda hano ngo babihungire babigurishe kuko nta mashini bafite mu ruganda
Ibigori babirunda hano ngo babihungire babigurishe kuko nta mashini bafite mu ruganda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish