Digiqole ad

Jeannette Kagame yahembye urubyiruko rw’indashyikirwa

Madame Jeanette Kagame  yashikirishije ibihembo  barindwi mu rubyiruko zakoze ibikorwa  by’indashikirwa mu muhango wateguwe na Imbuto Foundation waberaga muri Serena Hotel mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 20/8/2013.

Nkubito Hitimana na Mbabazi Esther bahabwa ibihembo na Jeannette Kagame
Nkubito Hitimana na Clarisse Ilibagiza bahabwa ibihembo na Jeannette Kagame

Muri iki igikorwa kiba buri mwaka ibiri, habanje kubaho ibiganiro nyunguranabitekerezo ku nzitizi urubyiruko ruhura nazo mu mishinga yarwo aho bahabwaga ibisubizo n’ibitekerezo ku kugirango urubyiruko rugere ku ntego zarwo.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko yishimiye ko urubyiruko rwakoze ibikorwa byiza rugiye guhembwa ku nshuro ya kane kubera ibyo rwakoze umusaruro byatanze.

Yagize ati “ Ibyo mwagezeho kandi mukiri bato biragaragazako muri mu nzira nziza kandi bibatere umwete wo gukora cyane kurushaho.”

Umugore w’Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko rwose mu gihugu kugira icyerekezo, ubushake no gukomera ku ntego zabo kugirango bubake imbere habo heza ari naho imbere h’igihugu cyabo.

Ati “ Ibyiza twagezeho  mu gihe gito  nyuma y’ibibazo twanyuzemo bituma tutagomba na rimwe gusubira inyuma urubyiruko nimwe mugomba gukomeza urugendo rugana imbere heza h’igihugu cyanyu.

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gukora cyane bategura imbere habo n'ah'u Rwanda
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukora cyane bategura imbere habo n’ah’u Rwanda

Abahembwe kuri iyi nshuro ya kane ni;

–          Umunyamakuru Emmanuel Hitmana Nkubito watangije igikorwa cyiswe Rwanda Youth Campaign for Somalia mu 2011 kigakusanya miliyoni 33 zirenga zikagezwa ku bari bababaye cyane muri Somalia.

–          Clarisse Iribagiza washinze ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefoni ngendanwa, cyitwa (Hehe Ltd).

–          Esther Mbabazi, usanzwe ari umupilotikazi muri RwandAir, umunyarwandakazi wa mbere watinyutse akaba umupiloti w’indege za gisivili aho ubu atwara indege ya Bombardier CRJ 900 NG, akaba ari no kwitoza gutwara Boeing 737.

–          Isabelle Kamaliza, perezida w’ishyirahamwe Solid Africa, (Umuryango ufasha mu kwita ku barwayi batagira kivurira mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)

–          Dominic Ntirushwa, wanditse igitabo ku itangwa rya servisi mu Rwanda yibanda cyane cyane ku kiswe Customer care, ndetse ashinga n’ibikorwa byo gufasha gutanga servisi zijyanye n’ikoranabuhanga mu byaro.

–          Chance Tubane, umukobwa wahoze aba mu mahanga maze asanga akwiye guhita atahuka mu gihugu agakoresha amahirwe ahari maze ashinga urubuga ruranga imirimo rwa (Tohoza.com)

–          Violette Uwamariya w’imyaka 20 ni umusizi washimiwe kuba yarigaragaje cyane nk’umukobwa ukiri muto ufite ubushobozi bwo kwandika imivugo myiza iganisha ku bumwe n’amahoro no kunga abanyarwanda kandi ari muto. We akaba akimara guhabwa igihembo yahise agira ati : “No ku isi hose ibikombe tuzabizana.”

Urubyiruko rwatanze ibitekerezo ku ntego n'imbogamizi mu byo bakora
Urubyiruko rwatanze ibitekerezo ku ntego n’imbogamizi mu byo bakora

Muri uyu muhango Ashish Thakkar umuherwe ukiri muto muri Africa ukomoka muri Uganda yahaye bagenzi be b’urubyiruko ubuhamya bw’aho yavuye n’aho ageze, kandi yarahereye ku ntangiriro igoye ku myaka 15 gusa akaba yari atangiye ubucuruzi mpuzamahanga.

Ubu fite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Mara Group gishamikiyeho n’indi miryango nterankunga yashinze nka Mara Foundation, ndetse na Mara Women ateganya gushinga.

Muri uyu muhango nubwo hahembwe aba barindwi, havuzwe ko hari urundi rubyiruko rwinshi rwageze kuri byinshi, uru rwahembwe rukaba ngo rukwiye kuba intangarugero ku bandi bakiri bato mu gukomeza gukora cyane ngo biteze imbere bateze imbere kandi igihugu cyabo.

Habanje kuba ikiganiro nyunguranabitekerezo ku bikwiye kugerwaho n'urubyiruko n'inziti bahura nazo
Habanje kuba ikiganiro nyunguranabitekerezo ku bikwiye kugerwaho n’urubyiruko n’inziti bahura nazo
Madame Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Madame Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
ubanza iburyo ni Mbabazi umukobwa utwara indege arikumwe n'abavandimwe be babyitabiriye
Mbabazi (wambaye agapira k’umukara) umukobwa wa mbere mu banyarwandakazi utwara indege. Ari kumwe n’abavandimwe be babyitabiriye
Ange Kagame umukobwa w'Umukuru w'igihugu yari muri uyu muhango
Ange Kagame umukobwa w’Umukuru w’igihugu yari muri uyu muhango
Mutsindashyaka umuyobozi wa UM-- USEKE IT yari yatumiwe
Mutsindashyaka umuyobozi wa UM– USEKE IT yari yatumiwe
Clarisse wahawe igihembo ku mushinga we wa HEHE Ltd
Clarisse wahawe igihembo ku mushinga we wa HEHE Ltd
Hitimana Nkubito watekereje ko urubyiruko rw'u Rwanda rwafasha abababaye muri Somalia
Hitimana Nkubito watekereje ko urubyiruko rw’u Rwanda rwafasha abababaye muri Somalia yabihembewe
Ashish aganira na Jeannette Kagame
Ashish aganira na Jeannette Kagame
Mbabazi Esther yakira igihembo ahawe na Jeannette Kagame
Mbabazi Esther yakira igihembo ahawe na Jeannette Kagame
Nkubito (iburyo) yishimira igihembo cye n'inshuti ze
Nkubito (iburyo) yishimira igihembo cye n’inshuti ze
Abahembwe hamwe na Jeannette Kagame
Abahembwe hamwe na Jeannette Kagame
Bagize igihe cyo kwishimana
Bagize igihe cyo kwishimana

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Urakoze cyane Mama Rwanda kubwo gushimira abo bana ibi biratuma na barumuna babo bamenya ko burya igihugu kibazi kandi kibatezeho byinshi.

  • congratulation indangamirwa NKUBITO, we are proud of u! courage!

  • Reba ariko ukuntu Mama w’abana ashayaya neza.Uragahorana Imana mu Rwanda

  • Nibyiza cyane. Boss wa UM– USEKE.COM ko ari umwana? Nibazaga ko uri nk umuntu w umu papa. Ubutaha nwe muzakimuhe kuko Bakora neza…

  • iki gikorwa ni icyo gushimwa na bose kuko cyongerera urubyiruko imbaraga zo gukora cyane kandi no gushaka twiteza imbere, ibi birashimishije kuko iyo urebye ukuntu aba baba babonye ibi bihembo bakoze bitera ishyari abandi kugirango nabo bazagere aho bagenzi babo bageze, ndashimira cyane uru bubyiruko rwabonye iki gihembo kandi bwabwira nti inzira iracyari nddetse bakomereze aho.

  • birahebuje! muzadushyirirerho aka video the first lady yishimana na bariya bahawe ibihembo

  • ours Mama of Rwanda,unkumbuza urukundo Rwa mama wabyaye utakiriho. Urukundo ukunda Abanyarwanda cyanecyane abakiribato runtera ibinezaneza nkumva dufite Mama twese Abanyarwanda. Nyemerera nkubwire ko ngukunda cyaneeeeeeee.Imana ijye iguha umugisha mwishi N’umuryago wawe.

  • When u find something , which is kind to ur heart and u care of it , u already did something well . when others says congratulatons becos of it, is the best feeling . Congratulations guys !

Comments are closed.

en_USEnglish