Jay Polly yemereye Umuseke.com ko umwana wavutse ari uwe
Kuwa kabiri tariki 10 Nyakanga umukunzi wa Jay Polly witwa Afsa Nirere yibarutse umwana w’umukobwa. Yaba nyina w’umwana na Jay Polly ntawari watangaje ise w’umwana kugeza ubwo Jay Polly ubwe kuri uyu wa kane abwiye Umuseke.com ko umwana ari uwe.
Inkuru imaze kumenyekana ko Nirere yibarutse, hatangiye kuvugwa ko umwana wavutse kuri uwo wa kabiri ahagana saa munani z’amanywa yaba ari uwa Jay Polly.
Nyamara uyu muraperi ukunzwe cyane, ndetse uri muri bane bari guhatanira igihembo cya PGGSS II, ntawe yigeze yemerera niba umwana ari uwe koko.
Kuri uyu wa kane, nibwo yabwiye umunyamakuru wacu ko icyo kibondo cyavukiye ku bitaro by’ababyeyi ku Muhima muri Nyarugenge ari icye.
Jay Polly na Nirere Afsa bamaze igihe bakundana, uyu muririmbyi biherutse no kuvugwa ko yaba ari umukunzi we, wamuhaye umwana, yaririmbiye indirimbo yitwa “You and I”.
Jay Polly na Afsa bakundana kuva mu mwaka wa 2008
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mubwire Jay polly amushyire mumago tutaramumujyana rero Murakoze
nibyiza ndumva bamaranye igihe ariko nibabyereke amategeko nababyeyi
Wooooow congs Afsa ni mwonkwe ni mwonkwe!yego rata niyo mpamvu nari narakubuze none wari warihereranye ibyiza nkibyo!ariko gusa Imana ishimwe!Congraturations wangu.
ni mwonkwe,arko nyabuneka umwotsi w itabi si mwiza ku bana.nizereko ababyeyi bombi bumva icyo nshatse kuvuga.congs
Mbere yari afite ijwi rimwe none abonye irya kabiri.
Xavi
JAY WE NIMWONKWE !!!! KANDI KUBA UMUGABO BIGUMYE BIKURANGE BITYO UTERE ISHEMA AFSA WAWE MUZATUNGE MUTUNGANIRWE !!!!!!
abana na bo barabyara ra??????????????
YEGOSHA TUBAHAYENIMPUNDU KANDI NIMUJYE MUBUYOBOZI
felecitation, bya byiza mu tweretse ikirori incuti tukishima. Jaly mushyira mu rugo iwawe maze nawe wumve impumuru y’uruhinza .
Merci
Yampaye Firizone!!!!!Ku ifoto nabonaga ari akana gahetse Rafiki!!!
sha icyo kibondo nikize kigufashe kwakira primus guma guma! amahirwe yamber ni aya
ambaye mu ntoki mba mukoze kure!!!!!!!!!!!
jay ni hatari tu
ukamwibikaho man
Jay uwomwana wawe uzamurimbire akanyarira jisho
komerezaho knowless tukuri inyuma!!!
UMVA JAY BIG UP TO YOUR FAMILY,NIMWOKWE.KANDI MURI PGGSS II TURABATORA BURI MUNSI KANDI AGAKOMBE NI AKA TuFF GANGS.merci!!!! ariko sibyiza kwitwa papa utarashyira mu mago!!!!
Amahirwe nimigisha kuri mwembi.
urwo ruswende narwo ruzaba umurapeur ,nakure ajye juru .amahirwe.
musubireyo nta mahwa tubari inyuma afsa nawe uzi kurapa se?
Umuntu uvuze ngo yabonaga ari akana gahetse Rafiki aranshekeje vrma kuko nanjye mpise mbona ari byo.
Oya mwishyigigikira ibyaha by’ubusambanyi
kurongora no gusambana bitandukanira he?adamu na eva basezerana ni uwuhe mupadidi,pasteur sheih wari uhari? ninde mayor cg gitifu wari uhari?inda nini yo mu madini ntikabapfukeumutima courage jay polly urugo ruhireeeeeeeeeee
Ako kana niba gasa na se kazabona umugabo ra????????
Jay urumugabo ndakwemeye siwowe wambere ubyaye gutyo kdi sinawe wanguma ahubwo ishime kuko n’abatabyara barahoze
Sha ibishishwa burya biva kumineke kbsa!!!urabona the Big Jay uko yanganaga?
byaribiza umugore ni ubyara ariko muge mushyiramo ubwenge man
Jay urumuntu wumugabo kdi umenyeko waruse benshi kko nibenshi banga bana gusa urumugabo cyane
Comments are closed.