Digiqole ad

Jay Polly ntabwo yasezeye muri PGGSS II

Ubwo yari ari mu kiganiro kuri City Radio kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, umuhanzi Jay Polly yasabwe gutanga ibisobanuro ku magambo aheruka kuvugira mu nama yahuje abahanzi bane basigaye mu irushanwa, abategura amarushanwa n’abanyamakuru. Mu kwisobanura uyu muhanzi yumviswe nabi ko yaba yasezeye muri PGGSS II, nyamara atasezeye nk’uko we abyemeza.

Jay Polly yahakanye ko atasezeye muri PGGSS II/ Photo P Muzogeye
Jay Polly yahakanye ko atasezeye muri PGGSS II/ Photo P Muzogeye

Jay Polly yatangaje ko yabajijwe icyo yakora aramutse abonye hagaragaye ko hari amakosa yaba yarakozwe na BRALIRWA na EAP nuko avuga ko yasezera.

Jay Polly yasobanuye rero ko atasezeye ahubwo ari uko yumviswe nabi maze bamwe babiheraho batangira guhwihwisa y’uko yaba yasezeye kandi atari byo.

Jay Polly yagize ati:”Ntabwo nasezeye ndacyarimo. Icyo nasobanuye kuri City Radio ni kuri iriya Press Conference iherutse kuba abantu benshi bahamagaye nuko barambaza ngo biramutse bigaragaye ko hari amakosa ndavuga nti ‘Njyewe nasezera muri Guma Guma’ ariko ntabwo nasezeye.”

Mu nama n’abanyamakuru, Jay Polly aherutse gusaba ubuyobozi butegura amarushanwa ya PGGSS II kumanuka nabagakurikriana amagambo avugwa ko haba hari abahanzi bitoresha. Joseph Mushyoma umuyobozi wa EAP yamwijeje ko hagiye kugira igikorwa.

EAP

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • welcomeback Mzee, tupopamoja kwa life

  • oya musore ntugasere tukuri inyuma kandi tuzi ko uzatsinda.

  • agomba kuvamo agataha king james agomba gutwara pggss

  • king peace

  • we love u.

  • jay abavuga ntiwababuza kuvuga kuko nubundi demi final ni demi final iba ishakwa na benshi ni icyawe Jay we!

Comments are closed.

en_USEnglish