Jay Polly akoresheje impano ye aratangiza ibikorwa byo gufasha abapfakazi
Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yatangarije Umuseke ko yateguye igikorwa kigamije gufasha abapfakazi b’incike ba Jenoside batishoboye akoresheje impano ye ya muzika. Ibi bikorwa atangira hagati mu kwezi gutaha azabifatanyamo na Touch Records inzu itunganya muzika bakorana.
Hashize iminsi havuzwe ibibazo hagati y’inzu itunganya muzika ya Touch Records n’umuraperi Jay Polly, impande zombi ubu ngo zariyunze ndetse bateguranye igikorwa bise “Gira Ubuntu Campaign 2015” kigamije gufasha abapfakazi ba Jenoside batishoboye.
Jay Polly yabwiye Umuseke ko ibibazo yari afitanye na Touch Records bisa n’ibyakemutse kuko batangiye gukorana imishinga mishya.
Ati “Ubu turi gukorana neza, mbifashijwemo na Touch Records ubu turi gutegura iyi Campaign twise “Gira Ubuntu” ni ubukorerabushake aho nzajya ndiririmba ubundi amafaranga avuye mu bitaramo nkoze agafasha abapfakazi ba Jenoside bababaye.”
Jay Polly avuga ko azatangira iki gikorwa tariki 18/04/2015 i Burasirazuba.
Ati “Tuzazenguruka igihugu cyose”.
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
6 Comments
Courage munyarwanda Jay …,nti wumva ibintu bizima.
Niwinta kumbabare cyane cyane abapfakazi ( ba genecide ya korewe abatutsi ) Imana iza kwitaho petit Jay poll.
Ushobora kuba uru munya bwenge .
Yes.That’s Good Idea My Friend Jay.Komerezaho Kbs.Kandi Ibigufashemo.
gd idea!!!!
Jay polly tough gangs warayitaye?
Imana iguhe umugisha kuko wemeye gukoresha impano zawe ufasha abababaye!icyo ninacyo twatumwe kuri iyi si,ni ukuyihindura nziza tugahumuriza abashavuye tugasubiza intege abatentebutse!uri mu nzira nziza musore,urwanda rukeneye abatekereza nkawe beshi.menu thanks.
Comments are closed.