Digiqole ad

Izindi mpapuro mvunjwafaranga zizashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ejo

 Izindi mpapuro mvunjwafaranga zizashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ejo

Mu cyumweru gishize, Leta y’u Rwanda yacuruje impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (Treasury Bonds) za Miliyari 15 mu gihe cy’imyaka itanu, zi mpapuro zikaba zizandikwa ku isoko ry’imari n’imigabane ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) riravuga ko abifuje kuguriza Leta binyuze mu kugura ziriya mpapuro bazamutse bakagera ku kigero cya 226.12%.

Nyuma yo gufunga ibitabo by’ubusabe bw’abifuzaga kuguriza Leta kuwa kane saa sita z’amanywa, urunguko rwashyizwe kuri 12%, ni ukuvuga ko uwagurije Leta Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda azajya ahabwa ibihumbi 120 (12.00%) buri mwaka, imyaka itanu ikazashira yungutse ibihumbi 600 kandi Leta ikanamusubizwa ya Miliyoni ye yayigurije.

Ziriya mpapuro zacurujwe mu cyumweru gishize, zizandikwa ku isoko ry’imari n’imigabane ku itariki ya 01 Werurwe 2016, kugira ngo abagurije Leta ariko bakaba bifuza gusubirana amafaranga yabo kubera impamvu runaka bazicuruze n’abandi bazishaka ariko batabonye amahirwe yo kuzigura na BNR.

Izi mpapuro zitabiriwe cyane n’amabanki (38.55%) n’ibigo by’ishoramari (51.68%), naho hafi 10% bakaba ari abaturage ku giti cyabo cyangwa binyuze mu Makoperative Umurenge SACCO.

Tariki 25 Gicurasi 2016, nibwo BNR izongera gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta z’igihe kirekire, imyaka 15.

Leta y’u Rwanda ishira ku isoko impapuro buri gihembwe, kugira ngo ibone amafaranga yo guteza imbere ibikorwa-remezo, ndetse binazamure isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rikiyubaka.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nyamara ibibintu ni danger.Nizereko ejobundi ntabazaba bataka ngongwiki.Ngontibari babizi.

Comments are closed.

en_USEnglish