Digiqole ad

Iyicarubozo ryakorewe umukozi wakoraga mu rugo rwa Khadaffi, Video

Ku mashusho y’umunyamakuru wa CNN, umugore witwa Shweyga Mullah, 30, yakorewe iyicarubozo riteye agahinda n’umugore wa Hannibal Khadaffi (Umuhungu wa gatanu wa Mouammar Khadaffi), Aline Khadaffi amuhora ko yanze gukubita umwana wariraga ngo aceceke.

Mullah wakorewe iyicarubozo na Aline Khadaffi
Mullah wakorewe iyicarubozo na Aline Khadaffi

Aha ni mbere y’ihirikwa rya Mouammar Khadaffi, Mullah avuga ko uyu mugore yamufashe akamushyira munzu bakarabiramo, akamuzirika amaguru n’amaboko, ndetse akamufunga umunwa, maze akajya amusukaho amazi yaseruye mu mutwe.

Afite ibikomere umubiri wose, uhereye ku mutwe kugeza kumaguru, abarwanya Khadaffi bamusanze mu muturirwa w’inzu ya Hannibal Khadaffi. Ikibabaje ni uko yari yarangiwe kujyanwa kuvuzwa. Ubwo abandi bahunganga izo ndwanyi zahiritse Khadaffi we ntiyabashaga kweguka ku kariri ke.

Mullah, ukomoka muri Ethiopia,  nyuma yo gukorerwa ubu bugome bw’indengakamere, ngo yahise afungirwa muri ako kumba aho ntawamugeragaho habe n’abo bakoranaga. Avuga ko yari amaze igihe kinini cyane adahembwa kuko uyu mugore yari yaramubwiye ko azajya akora gusa adahembwa.

Hannibal Khadaffi n’umugore we, ngo nta mutima mwiza na muke bagiraga ku bakozi babo babakorera. Mu 2008 ubwo yari mu ruzinduko muri Suisse, yafunzwe amasaha make na Police yaho, azira gukoemeretsa abakozi be.

Ise muri Libya yahise afunga abahagarariye Suisse muri Libya ngo umuhungu we abanze arekurwe, ndetse banishyure impozamarira ku ifungwa ry’umuhungu we Hannibal no kwerekana amashusho atabwa muri yombi, Ubusuwisi bwishyuye Miliyoni y’amaeuro y’impozamarira no kugirango aba diplomates babwo barekurwe.

Uyu mugore wakorewe ibi, ubu akaba ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga ngo umubiri we ube wasubirana.

Kurikira iyi video urebe ubunyamaswa bwa Mullah

http://www.youtube.com/watch?v=xHTZMaQt0zY
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM 

18 Comments

  • harangiza hakagira abavuga ngo Kadhafi ni intwari ya Africa!!!

    • icyaha ni gatozi,ibyakozwe n’umukazana wa kadafi azabibazwee ukwe bitagiye ku gahanga ka sebukwe.

    • Biriyta ni yica rubozo bantu nshuti zanjye ariko buriya we nibamufata ndavuga nyirigukora ariya amahano bazamubabarira ariko nawe bazamwice kuko ntaho bitaniye no kumwica reba kumutwika no kumwima umushahara yakorerega.

  • Yebaba we!! narabivuze ba karyarugo icyo bazabonera kwa ba Nyirabuja! uyu mukobwa icyo yazize buriya yatetse inkoko arangije ntiyazana AGASENDABABOYI ku meza! ubwo n’isosi yari isigaye bayimumenaho! ubundi iyo aba nka Kanyombya, akabwira boss agakoza mu musatsi!

  • mujye mwishinga bazungu, ubwirwa niki niba uyu mugore atari umupangu, wenda yarahiye iwe none bakaba bashaka kubegereka kuri famille ya kadafi, ntimuzi barugigana

  • ebana bino bintu birababaje kbsa !arko nanone sinumva ukuntu umugore afata undi akamuzirika amaguru namaboko numunwa !!harimo urujijo!just kuko amukorera ese we nta defence mechanism agira!!anyway sorry for that lady!!!

  • muzarebe stroscan uko byarangiye,ngo ni umwere naho nyamukobwa ntawongeye no kumuvuga,ubwose bo ni ubuhe bugira neza bwabo?gusenya Africa?birababaje kubona umufansa akunda africa kurenza ba nyirayo,nyamara igihe cya 1994 ntibasha ko hari uvuga kubyo bakoze mu Rwanda,niba kahdaf ari mubi ari umwe bagahaguruka,ko ntamwiza twari twumva uva iburayi no muli America,ubwose bo twabakorera iki Imana natwe iduhaye like their means?ugiyeho wese akandamiza Africa ariko yadutera inkunga zo kugura imihoro ngo uwo ni muzina.!mbiswa da!nzirinda kubyina mbere y;umuziki

  • NIPOLITIKE YINTAMBARA NTIBAKABAKOSHESHE ABAMURWANYA BARAJIJISHA

  • ibi ntiwabyizera 100% cg se ukavuga ko ibyo byose ariko byakozwe koko aribyo bamuziza ntawamenya gusa kadafi afite bimwe mu bikorwa byiza yakoze muri africa byatumaga abazungu batinya uyu mugabane kandi ntawuyobewe ko ubwo uyu mugabo asa nka uwafashwe uburi muntu amushakira icyaha cye gusa uko byagenda”ni impinduka za politike za abenegihugu” ariko si kuri africa yose

  • Ariko se abavuga ko ari umupangu w’abazungu babifitiye ibimenyetso? Umugore arahari aritangira ubuhamya wowe ukavugira mu cyuka ngo ni ukubeshya. birashoboka kimwe nuko bitashoboka, ariko bigomba gufatwa nk’ukuri kugeza igihe haragajwe ibimenyetso bibivuguruza.

  • BIBABAJE GUSA TUJYE DUSABIRA KU MANA ABANTU BAHURA N’IBI BIBAZO BIBABAJE KANDI ABA ARI BENSHI

  • Uvuga aba atarabona jyewe Ndumiwe.

  • IRIYA NI PROPAGANDE yabazungu

  • ibintu byitwaza imyanya cg se ubushobozi bifite kubandi bikabakorera ibyo byishakiye sha bizabagaruka, abana baba muma famille atari ayabo ibyo bahura nabyo ni ibindi bindi

  • MUFUNGURE IYI VIDEO MUREBE AKAGA UYU MUKOBWA YAHUYE NAKO BIRABABAJE CYANE,UWABIKOZE AZABIHANIRWE.

  • nyirigukora ibibintu,azakurikiranwe,kuko birarenze

  • Gutsindwa kwa se ni igihano bahawe n’Imana kubera ubugome bwabo.

  • mujye muvuga make,mwirinde amarangamutima yanyu,politike n;igitangaza.gusa byose imana niyo izia byose.murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish