Digiqole ad

Itsinda rishya ririmo abahoze muri KGB rishobora kuzamo n’umuraperi Sajou

Umuhanzi Rurangwa Gaston umenyerewe nka Mr Skizzy wahoze mu itsinda rya Kigali Boys Entertainment (KGB) aratangaza ko vuba bidatinze imishyikirano arimo n’umuraperi Sajou niramuka igenze neza uko abyifuza hazavuka itsinda rishya, nibidakunda kandi ngo azakomeza gukora wenyine igihe cyose MYP akiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mr Skizzy (i bumoso) MYP (hagati) na nyakwigendera Henry bari bagize KGB
Mr Skizzy (i bumoso) MYP (hagati) na nyakwigendera Henry bari bagize KGB

Skizzy ubu ukina no mu ikinamico urunana nk’umuyobozi wa Banki y’Abaturage ikorera i Nyarurembo, avuga ko izina ry’itsinda kugeza ubu mu gihe ataramara kumvikana na Sajou ngo amenye niba yemera cyangwa ahakana ariko ngo yizeye ko ibiganiro bishobora kuzarangira bumvikanye.

Skizzy kandi avuga ko ibirimo gukorwa byose yabyumvikanyeho na mugenzi we bahoranye muri KGB uzwi nka MYP.

Yagize ati “MYP yaravuze ko hari igihe nk’imyaka ibiri ishobora gushira akumva ntabyo agikeneye, ariko narangiza kwiga akumva bikimurimo azaza twifatanye dukomeze gukora.”

Kuruhandwe rwa Serge Mugabo bakunze kwita Sajou, unamenyerewe cyane mu ikinamico urunana na Nizeyima umuhungu wa Gitefano we avuga ko Skizzy yamusabye ko bakorana kuko atamenyereye gukora wenyine(solo carrier).

Umuraperi Sajou, akaba na Nizeyimana mu ikinamico urunana
Umuraperi Sajou, akaba na Nizeyimana mu ikinamico urunana

Ati “Yambwiye ko yaba iyindi group idafite aho ihuriye na KGB, ntabwo nje gusimbura Hirwa, ntabwo twari twamara kuganira hari ibindi bintu tugomba kumvikanaho neza.”

Sajou avuga ko bitoroshye kuba wari usanzwe ukora wenyine ugatangira gukora nk’itsinda ariko ngo kuko Skizzy ari umuntu bahuza cyane kuburyo yizeye ko baramutse bakoze itsinda rishobora gukomera.

Imbogamizi iri tsinda rishya rishobora guhura nazo

Bitewe n’uko risa n’irigiye gutangira ari rishya kandi ryifuza gutandukana mu mikorere n’imirongo ngenderwaho na KGB, ntibizaryorohera kuko n’ubundi mu myumvire y’abantu risa nk’aho rishingiye ku mizi ya KGB “Skizzy” na MYP ushobora kuzarizamo nyuma n’ubwo amahirwe ari macye.

Skizzy avuga ko atifuza ko abakunzi ba muzika bazajya bagereranya iri tsinda rishya na KGB kuko ngo ari amatsinda abiri atandukanye.

Ati “Nifuza ko abantu batazajya bagereranya umuntu mushya uzarizamo na Hirwa kuko ari group ebyiri zitandukanye, tureke izina KGB rirangirane naho twagejeje Henry.”

Guhitamo izina rishya, ngo byatewe no kwirinda amakimbirane yazavuka mu miryango cyangwa hagati y’abari bagize KGB kubera inyungu cyangwa ibindi ibyo aribyo byose niyo mpamvu ibikorwa bya KGB bizaguma aho byari bigeze, itsinda rishya ritangire ibyaryo.

Nti twabura kuvuga ko kandi ko ababa bakinnyi b’amakinamico bombi, bakaba n’abaraperi banaje guhangana n’amatsinda asanzwe akomeye mu Rwanda nka Dream Boys, Urban Boys, TBB n’abandi bamaze gufatisha muri muzika yo mu Rwanda.

Ntitwabashije kuvugana na MYP ubu uherere California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye gukomeza amashuri ngo tumenye niba koko ashyigikiye izi mpinduka Skizzy arimo gukora.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • mbaga nizeyeimana ni Bogart

  • Muzashyiremo Puff-g afite Ijwi ryiza.

  • KONTANDIRIMBO YANIZEYIMANA TUJYA TWUMVA?

  • ee ngokontaki uyu numusani 2009 2010 yaramezenabi jyendamuzi gusa batubwiragako amasomo ario atuma tutamwumva

Comments are closed.

en_USEnglish