Itangazamakuru ntabwo ari iryo kwishisha – Prof Shyaka
Mu nama iri kubera mu Mujyi wa Kigali ihuza abanyamakuru bo mu karere k’Ibiyaga bigari, RGB, RMC na MHC bigira hamwe uko inzego zitandukanye zakorana ngo itangazamakuru rikorere abaturage mu bwisanzure, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) Prof Anastase Shyaka yasabye abayobozi kutishisha itangazamakuru ariko buri rwego rugakurikiza itegeko. Abanyamakuru bari muri iyi nama nabo banenze abayobozi banga gutanga amakuru cyangwa bakayatanga impitagihe.
Umwe mu banyamakuru witwa Nshimiyumukiza Janvier wandika muri kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda yashimye bimwe mubyo Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwagezeho harimo kurinda abanyamakuru ihohoterwa ndetse no gucoca ibibazo bitaragera mu nkiko ariko agaragaza ko hari aho kubona amakuru bikigoranye.
Yagize ati: “Mbere umuntu yaguhaga amakuru bikamera nk’aho ari imbabazi akugiriye, nubu hari bamwe mu bayobozi batarabisobanukirwa ndetse batazi itegeko rihana abanze gutanga amakuru bityo bakimana amakuru cyangwa ntibayatangire igihe kandi itegeko rivuga ko umunyamakuru ariwe ugena uburyo ahabwamo amakuru.”
Avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara zishingiye ku ngingo y’uko hari abayobozi bazi ko gutanga amakuru ari impuhwe baba bagiriye abanyamakuru.
Niyungeko Alexandre, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo muri Africa y’Uburasirazuba avuga ko iwabo i Burundi hari ubwigenge bwo kubona amakuru ariko hakaba inzitizi ikomeye yo kuyatangaza ishingiye ku mategeko agereranyije n’u Rwanda.
Yagize ati“Hari itegeko ribuza abanyamakuru kuvuga kuri bimwe bireba igihugu, amakuru yo kunyereza umutungo wa Leta, amakuru ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ibi kandi tubibona no muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere ariko Leta zifite ubushake bwo gushyiraho amategeko arengera abanyamakuru.”
Niyungeko asanga Leta zikwiye kwicara hamwe n’inzego z’itangazamakuru bakareba ibitagenda kuko amakosa atazakosoka niba hari Leta zidashaka gukorana n’itangazamakuru.
Prof Shyaka Anastase, umuyobozi w’ikigo RGB avuga ko amakuru ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abayobozi, ko ariko agomba kugira uko atangwa kandi agatangazwa mu buryo atabogamye.
Prof Shyaka ati “Nzi ko abayobozi bifuza ko Urwego rw’itangazamakuru rwatera imbere ndetse n’abanyamakuru barabyifuza, igisigaye ni ugukorera hamwe kandi hari abayatanga neza ahubwo icyo dukwiye kureba ni uko amategeko yubahirizwa.”
Avuga ko hazakomeza ibiganiro n’ubukangurambaga ngo abayobozi bumve ko itangazamakuru atari iryo kwishisha ariko bizakunda ari uko imikorere y’ubunyamwuga nayo izamutse.
Prof Shyaka kandi avuga ko ari abimana amakuru, abayaha ibitangazamakuru byo hanze bayimye ibyo mu Rwanda, byose itegeko ryo kubona amakuru rifite icyo ribivugaho kandi urwego rw’abanyamakuru bigenzura n’urwego rw’umuvunyi zihari ngo zikurikirane ibyo bibazo.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Njyewe ibirahano iwacu byanyobeye,Uyu Prof Shyaka muri make ashinzwe iki?Amadini ngo asaba uruhushya muri RGB,itangazamakuru reka sinakubwira ugasanga nibindi.Bituma umuntu yibaza ubwigenge bw’itangazamakuru ahobuhereye kuko bashyizeho urwego rwabo.Iyurebye neza usanga Shyaka yivanga mubutegetsi bw’igihugu,mu bucamanza mw’itangazamakuru kandi ahohose hari ministeri zibishinzwe.Nakumiro gusa.
Comments are closed.