Digiqole ad

Ishuri ry’itangazamakuru muri Kigali.

Kwimuka kw’ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho riva Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu karere ka Huye rijya mu mujyi wa Kigali ni kimwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Werurwe 2011.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2010, ubwo abanyeshuri bo muri iri shuri biteguraga gutangira umwaka w’amashuri 2011, bari bakomeje kugaragaza ingorane zo kutamenya aho bagombaga kwigira. Ibi byabaye mu gihe hari hashize iminsi babwirwa ko bagomba kwimukira mu mujyi wa Kigali aho n’imirimo yo kubaka amazu bagombaga kwigiramo yari ikataje ariko umwaka w’amashuri (2011) ukarinda utangira izi nyubako zitaruzura.

Abiga muri iri shuri bakomeje kugaragaza ingorane bafite kuri iki cyemezo aho nyuma y’ikurwaho ry’igice cy’amafaranga y’inguzanyo bahabwaga n’ikigega SFAR angana n’ibihumbi 25 bifashishaga mu kubatunga, kwishyura amacumbi no kugura notes, batangaje ko basanga batazoroherwa.

Mu kiganiro yagiranye n’igitondo, Minisitiri w’uburezi Dr Charles Muligande hari mu ntangiro z’uyu mwaka, abajijwe ku by’ingorane abanyeshuri bagaragaza z’uku kwimurwa byahuriranye n’ikurwaho ry’amwe mu mafaranga bahabwaga kuri buruse, yavuze ko nta cyemezo kitagira ingaruka.

Muligande yagize ati Buri cyemezo cyose kigira ingaruka, hari ingaruka nziza, hari ingaruka mbi , nta kintu umuntu akora mu buzima kitagira ingaruka , ingaruka iyo zije iyo ari nziza ura celebratinga , iyo ari mbi ugashaka uburyo uzihunga.”

Ubu bamwe mu banyeshuri biga mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza nkuru y’u Rwanda baganiriye n’umuseke.com bakomeje kwibaza igihe nyakuri cyo kwimuka.

Ingorane kuri iki cyemezo bavuga ko zitabura mu gihe ngo aha bagomba kwimukira nta macumbi bubakiwe. Ibi bikaza byiyongera ku bibazo by’imibereho ijyanye no kubona amafunguro kuri bamwe bavuga ko n’ubusanzwe i Butare bitaboroheraga nyuma y’uko amafaranga y’inguzanyo bahabwaga akuweho n’abemerewe gukomeza kuyahabwa n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Tubararikiye ibijyanye n’uko abarebwa n’iki cyemezo bacyakiriye(abanyeshuri, abarimu n’abandi), tukaba tukibibategurira.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

en_USEnglish