Digiqole ad

Inzovu yishe umu ‘guide’ muri Pariki ya Victoria Fall

 Inzovu yishe umu ‘guide’ muri Pariki ya Victoria Fall

Muri iyi Pariki benshi bishimira kugenda hejuru y’umugongo w’inzovu

Inzovu ijya itwara abantu (byo kwishimisha) yishe umuntu wari nk’umushumba wayo muri Pariki yitwa Victoria Fall muri Zimbabwe.

Muri iyi Pariki benshi bishimira kugenda hejuru y'umugongo w'inzovu
Muri iyi Pariki benshi bishimira kugenda hejuru y’umugongo w’inzovu

Umugabo witwa Enock Kufandanda warebereraga inzovu nyinshi zamenyerejwe abantu, imwe muri zo yamwivuganye kuwa gatandatu.

Nta muntu wabonye inzovu yica uyu mugabo ariko Brent Williamson ukora muri iyi Pariki avuga ko bumvise inzovu itera urusaku.

Hari abandi nabo ngo bumvise uyu mugabo Kufandanda ataka cyane atabaza ariko ngo byabaye amasegonda macye nk’uko bivugwa na ZimbabweNewsday

Abatabaye ngo bahise basanga iyi nzovu yitwa Mbanje yigendera hafi aho ariko yuzuyeho amaraso.

Uwatanze ubuhamya ati “Nahise ngira ubwoba nibaza ibyo ngiye kubona…yari yamushwanyaguje, ibice by’umubiri buri kimwe ukwacyo.”

Muri iriya pariki batanga serivisi ya “elephant back safaris”  abashyitsi bagatemberezwa ku mugongo w’inzovu zabitojwe.

Itwara umuntu iri kumwe n’umumenyereza wayo wabihuguriwemo bihagije.

Mu kwezi kwashize, mu Rwanda naho, Inkura, imwe mu nyamaswa ziheruka kuzanwa muri Pariki y’Akagera yivuganye umuhanga mu kuzibungabunga ubwo yariho abitoza abandi muri Pariki y’Akagera.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish