Digiqole ad

Inyigo yo kwimura ‘Park Industriel’ ntivugwaho rumwe

Kuri uyu wa kabiri muri Lemigo Hotel, ubwo hashyirwaga ahagaragara inyigo yo kwimura ‘Park Industriel’ iherereye i Gikondo, abafite inganda muri icyo gice bagaragaje ko batanyuzwe n’iyo nyigo.

Abahagarariye PSF na MINICOM basobanurira abanyenganda iby'inyigo bakoze
Abahagarariye PSF na MINICOM basobanurira abanyenganda iby'inyigo bakoze

Iyi nyigo yerekana ko kwimura izo nganda bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 27, nyamara bene inganda bari muri uyu muhangao bakavuga ko aya atangana n’agaciro k’ibirimo.

Iyi gahunda yitabiriwe n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF, MBUNDU Faustin, Umuyobozi muri MINICOM ufite inganda mu nshingano ze, NKUBANA John ndetse na bamwe mu bafite ibikorwa byabo muri Park industriel.

Aba bafite inganda muri iki gice bakaba batangaje ko batemeranywa nibyavuye muri iyi nyigo yakozwe mu mwaka wa 2009 na PSF ifatanyije Gimco LTD Co n’ikigo cy’ubushakashatsi cy’abanya Kenya.

Izi nganda biteganyijwe ko zizimurirwa i Nyandungu mu cyanya gishya cyateguriwe inganda.

Iyi nyigo, nyuma yo gusanga kugira ngo inganda zimurwe bizatwara  miliyari zisaga 27 y’amafaranga y’u Rwanda , umwe mu bari bitabiriye iyi gahunda yateguwe n’urugaga rw’abikorera yagize ati: ” ibyavuye muri ubu bushakashatsi  ntibijyanye n’igihe,  umutungo mfite uhagaze ku giciro cya miliyari eshatu kandi bavuga ko bazimura inganda zigera kuri 14, byaba bivuze ko uruganda rwanjye arirwo rufite agaciro kanini kandi siko bimeze, bityo rero kwimura inganda 14 ntibishobora gutwara miliyari 27 gusa

Umuyobozi wa PSF MBUNDU Faustin yatangaje ko  hari ibigomba gusubirwamo muri ubu bushakashatsi, kandi hakenewe ibitekerezo bitandukanye biturutse ku bafite ibikorwa byabo n’ubutaka muri iki gice,  yongeyeho ko kwimura  zimwe muri izi nganda bizakoranwa ubwitonzi, kugirango bitagira ingaruka ku bukungu, ku misoro ndetse n’ibicuzwa bikabura ku masoko.

Ibikorwa byokwimura izi nganda bizatangira mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2012, iki gikorwa kikazamara imyaka itatu nkuko byerekanywe muri iyi nyigo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Mur’iki gikorwa hagomba kuzirikanwa inyungu z’igihugu muri rusange n’izabashoye amafaranga munganda zirebana n’iki gikorwa k’ubwumwihariko, kandi byombi bishobora kujyana. Ibigomba kwitabwaho n’ukuzirikana ko izo nganda zibaye zitabonye amafaranga atangana n’igishoro zitakongera gukora ubwo rero ingaruka zaba nyinshi ari ku gihugu ari no kur’abo bashoramari. Ikigomba kumvikana n’uko izonganda zishyura amahoro kandi zigatanga n’akazi kubanyarwanda nabo bishyura imisoro kandi abo bakozi bagashobora kujya kumasoko kugur’ibintu bagatunga n’imiryango yabo bayivuza, bayihahira kandi barihirira n’abana babo amashuri. Ibyo byose bigira ingaruka nziza kugihugu. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish