Digiqole ad

Intambara y’ubutita: Iran v USA intandaro ni inzira yo mu nyanja

Kuri uyu wa kane USA yavuze ko yagurishije indege z’intambara kuri Arabia Saoudite zifite agaciro kagera kuri miliyari 30 z’amadorari ($30bn).

Inzira ya Hormuz (akambi gatukura) yaba ariyo nyirabayazana
Inzira ya Hormuz (akambi gatukura) yaba ariyo nyirabayazana

USA igomba kohereza indege 84 za Boeing F-15 kabuhariwe mu kurasa umwanzi, no kuvugurura izindi 70 nazo za Boeing F15 z’intambara zihasanzwe.

Ni mu masezerano ya miliyari 60$, Leta ya Obama yasinywe mu mwaka ushize n’ingoma ya Arabia Saoudite, icuditse cyane na USA.

Izi ndege ariko si izo guhangana n’undi mwanzi wa USA uri hariya hafi uretse IRAN, iki ni nk’ikimenyetso cyo kuyibwira ko nikinisha intambara na America izarasirwa bugufi.

White House ivuga ko ibi bikorwa bigamije gushimangira umutekano muri kariya karere “”key component to regional stability”.

Ibi bibaye nyuma y’uko Vice President wa IRAN ,Reza Rahimi, atangaje kuwa kabiri tariki 27 Ukuboza ko, IRAN ishobora gufunga inzira nto  yo munyanja isohoka mu kigobe cya Perse niba bakomeje kuyifatira ibihano mu bukungu.

Iyi nzira yitwa “Strait of Hormuz” cyangwa “Détroit d’Ormuz” niyo nzira rukumbi isohoka mu kigobe cya Perse, ahacukurwa utugunguru miliyoni 15.5 (2,460,000 m3) twa petrol idatunganyije buri munsi.

33% by’amato yikorera Petrol ku isi, ayivana mu kigobe cya Perse, yose akanyura kuri iyi nzira ya “Détroit d’Ormuz”

Buri munsi, iyi nzira icibwamo n'amato manini cyane, menshi, kandi y'abakeba
Buri munsi, iyi nzira icibwamo n'amato manini cyane, menshi, kandi y'abakeba

Petrole ihava ntigira ingano, USA, Japan, Iran, Irak, Saudi Arabia, Koweit, UAE byagiye bihashwanira bipfa Petrole nyinshi ihari n’iyi nzira nto ihasohoka.

Ubu abahanganye cyane cyane kubera iyi nzira inyuzwamo zahabu y’umukara  ni USA na IRAN. Abareba kure bavuga ko ntakindi aba bazungu (USA) n’abarabu bapfa uretse iyi nzira inyuzwamo ubutunzi.

Mu 2008 IRAN na USA amato y’intambara yabyo yari bugufi kurasana kuko ahora muri iki kigobe buri yose acungera inyungu z’igihugu cyayo kuri ubu butunzi bw’isi.

Nyuma y’uko ibi bihugu byigabanyije uburyo bwo gucukura Petrol nyinshi cyane muri kiriya kigobe, ikibazo kigaruka kenshi kuri iriya nzira.

Inzobere muri politiki zemeza ko ibitwaro bya kirimbuzi America ishinja Iran, no gushaka gutegeka Isi yitwaje imbaraga zayo Iran ishinja America byose ari inzitwazo z’impande zombie. Ahubwo intandaro ya byose ari iriya nzira, bacishamo ibyabo bose.

Bamwe kandi bemeza ko ari nayo ishobora kuzaba imbarutso y’intambara ikomeye kuko amato y’intambara ya Amerika na Iran ahora ku nkengero za buri ruhande yiteguye ko agakoma yarekura umuriro.

Indege nk'izi 80 z'indwanyi nizo USA yagurishije na Arabia Saoudite kuri uyu wa kane
Indege nk'izi 80 z'indwanyi nizo USA yagurishije na Arabia Saoudite kuri uyu wa kane

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

12 Comments

  • Nababwira iki

  • Courage wana

  • ahubwo ndumva bari gutinda gutangiza intambara. USA igomba gukubita akanyafu Iran.

  • nanjye ntyo da!! nibamarane nanjye ndi umufana!!

  • Ntimuvuge kuriya bana ntimuziko aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi aribyo bihababarira dore ka essence kri kamaze kumanukaho kubera ibyo muri Libya byahosheje
    none tugiye gusubira ku kacu? ngirango ntawe bitageraho iyo zahabu y’umukara yazamutse.

  • Iran si insina ngufi USA nigenze gake cg se bahemukire abatuye isi nkuko bahora babidukora

    • Kabisa! Ibihugu bikenewe ni nka Iran. Burya uzihagarareho. USA se yo nta ntwaro nk’izi igira. Harya muri Irak habonetse zingahe?

  • Ntekereza ko USA yatinze kurasa.Iran kugirango agasuzuguro ifite karanire

    • hari ubwo urabona iran yivanga muri politique za handi , Human right watch itugendaho ibarizwa muri iran? agasuzuguro kari kuri amerika. so bacunge sana

  • n,ibibazo,reka rero twibaze impamvu,gusa nubwo yaba ihari dusabe Imana umurengwe noguhiganwa ubutwari kwa bariya bagabo byokuzagira ingaruka zikomeye bizatugiraho,kuko ibi ndabivugira kukuntu iran ihora yidoga ko iza zimya israel,gusa nyine iyo mistake iran iramutse iyikoze jye mbona hakwaka umuriro ukomeye kuko israel itabyihanganira,hagati aho hakaba hagira n,abandi babyivangamo maze ibyo kw,isi bkadogera.mucyo rero dusabe byokuzabaho kuko ingaruka zabyo zagera kubatarigeze batera icyo kibazo.

  • ariko kuki mukunda byacits,nonese wibwirako biriya bihugu birwanye twebwe bitatugiraho ingaruka,mujye mwitondera kuvuga menya mutaramenya intambara icyaricyo.

  • amahoro aharanirwe ndi igabo nta izatugeza.duharanire gusiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze.

Comments are closed.

en_USEnglish