Digiqole ad

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu muri ‘Quartier Commercial’ i Kigali

 Inkongi y’umuriro yibasiye inzu muri ‘Quartier Commercial’ i Kigali

Umuriro mwinshi cyane watwitse ibicuruzwa byiganjemo imyenda byari muri iyi nyubako

Inzu y’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye muri ‘Quartier Commercial’ mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa gatandatu. Usibye byinshi byangirikiye muri uyu muriro nta muntu kugeza ubu waba wahiriyemo.

Umuriro mwinshi cyane watwitse ibicuruzwa byiganjemo imyenda byari muri iyi nyubako
Umuriro mwinshi cyane watwitse ibicuruzwa byiganjemo imyenda byari muri iyi nyubako

Imodoka zagenewe kuzimya umuriro zahageze nyuma umuriro wabaye mwinshi cyane, ariko zizimya inzu ntiyabasha gukongeza izindi nk’uko umwe mu bari aho umuriro wangije abitangaza.

Clement Kalisa wari aho akorera hafi y’iyi nyubako, yabwiye Umuseke ko umuriro wihuse cyane mu gihe gito kandi waturukaga imbere mu nzu.

Avuga ko bakeka ko icyateye iyi nkongi ari ‘installation’ y’amashanyarazi nubwo ngo bitaremezwa n’ababishinzwe.

Kalisa avuga ko we yabonye umuriro uva imbere mu nzu, ariko bikagorana guhita batabara kuko inzu yari ifunze.

Kugeza ahagana saa tatu z’ijoro Police yari ikiri mu mirimo yo kuzimya neza uyu muriro.

Ibyangiritse Kalisa avuga ko ari byinshi cyane.

Muri iyi ‘quartier’ y’ubucuruzi, umwaka ushize mu kwezi kwa karindwi inkongi y’umuriro yibasiye inyubako eshanu nk’izi z’ubucuruzi.

Umuriro wihuse uba mwinshi cyane mu gihe imodoka ziwuzimya zari zitarahagera
Umuriro wihuse uba mwinshi cyane mu gihe imodoka ziwuzimya zari zitarahagera

Photos/Contributor

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ahaaa!izonkongi zarizimaze kabiri kabisa,ariko iyiyo ndabona yarikaze Imana idutabare!

  • Baratangiye kandi ?

  • Nari naragizengo ubu hagezweho u Burundi none barasubiriye?

  • Bite Majyambere! Njye nibwira ga ko impamvu y’izi nkongi ahanini biterwa n’ikibazo cy’amashanyarazi, none wowe ndumva ushobora kuba uzi abaziteza. Byaba byiza ubavuze bakishyura ibyo bangiza.Kandi simbona impamvu umuntu yakura mu gutwika iby’abandi. Ariko dushyize mugaciro, impamvu y’amashanyarazi ishobora kugira uruhare runini, bitewe n’iterambere tugezeho rikenera gukoresha amashanyarazi cyane, mu gihe kera Amashanyarazi yakoreshwaga mu kumurika no kuvuza Radio gusa, Nta gitangaza ko surcharge yatera degats. Ahubwo hakwiye amahugurwa y’uko ibyuma bikoresha amashanyarazi bikora.

Comments are closed.

en_USEnglish