Digiqole ad

Inkambi ya Kiziba niyo ibaye iya mbere ku isi kugira uburezi bwa Kaminuza

 Inkambi ya Kiziba niyo ibaye iya mbere ku isi kugira uburezi bwa Kaminuza

Abanyeshuri batangiye amasomo ya Kaminuza mu nkambi bakurikiye ijambo rya minisitiri.

Ikigo kitegamiye kuri Leta cya Kepler hamwe na UNHCR Rwanda ku bufatanye na Minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira ibiza kuri uyu wa gatanu bafunguye kumugaragaro gahunda y’amasomo ya kamanuza mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, gahunda yatewe inkunga na IKEA Foundation. Nibwo bwa mbere ku isi inkambi y’impunzi igiye gutangirwamo amasomo ku rwego rwa kaminuza.

Abanyeshuri batangiye amasomo ya Kaminuza mu nkambi bakurikiye ijambo rya minisitiri.
Abanyeshuri batangiye amasomo ya Kaminuza mu nkambi bakurikiye ijambo rya minisitiri.

Iyi gahunda itanginye n’abanyeshuri 25 basanzwe ari impunzi  mu nkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’abanyekongo igihe cy’imyaka imyaka ikabakaba 20, iyi nkambi iri mu misozi yo mu karere ka Karongi Iburengerazuba.

Aya masomo azajya atangawa n’ikigo cya Kepler cyatangije amasomo yo ku rwego rwa kaminuza mu Rwanda.

Abanyeshuri bagiye gutangirana n’iyi kaminuza babwiye Umuseke ko nubwo babayeho mu buzima butaboroheye ariko n’aya ari amahirwe akomeye ku buzima bwabo.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Jean Paul ati “Kuba impunzi igihe kingana gutya biguhindura undi muntu, ariko kwiga nabyo ni amahirwe aguhindura undi muntu ukaba nk’abandi kuko ujijutse. Turishimye ko iyi gahunda itugezeho.

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko nubwo ubu ngo badafite iwabo ariko bafite ibyiringiro byo kuzataha ariko noneho bagataha baranaminuje kandi ari impunzi.

Seraphine Mukantabana Minisitiri ufite ibireba impunzi mu nshingano ze yavuze ko iki kintu ari igikorwa gikomeye cyane kandi cy’amateka.

Ati “ibintu bibaye muri iyi nkambi ni ibintu bidasanzwe,  ni ubwa mberer bibayeho ku isi hose . ni ibintu by’agaciro cyane kuri izi mpunzi ziba mu nkambi.”

Minisitiri Seraphine n'abayobozi ba UNHCR Rwanda na IKEA Foundation bafungura aya masomo ya Kmainuza azajya atangirwa mu nkambi
Minisitiri Seraphine n’abayobozi ba UNHCR Rwanda na IKEA Foundation bafungura aya masomo ya Kmainuza azajya atangirwa mu nkambi

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda we yashimiye cyane IKEA Foundation yafahije Kepler gutangiza aya masomo ku mpunzi.

Yabwiye impunzi ziba muri iyi nkambi ko aya ari amahirwe akomeye cyane kandi ko nubwo ari impunzi amahirwe yo kuzagira ibyo bageraho aba agihari.

Impunzi ariko zagaragaje ko nubwo bazanye Kaminuza ngo zigifite ikibazo cy’uko amashuri atatu ya mbere ya ‘secondaire’ bayigira ubuntu ariko bagera muri atatu ya ‘section’ bagasabwa kwiyishyurira cyangwa kubona umuterankunga ubishyurira.

Kuri iki, Minisitiri Mukantabana yahise abasubiza ko cyabonewe umuti kuko UNHCR yemeye gutangira gahunda yo kurihirira abana bose bari mu nkambi imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze mu gihe bari bakiri kubw’imyaka icyenda.

Mukantabana ati: “Aho mu Rwanda turi ku myaka 12 nk’uburezi bw’ibanze, HCR yo yari ikiri ku myaka icyenda. Iki kibazo cyarabajijwe kibazwa no kucyicaro gikuru Cy’i Geneve, tubabwira ko bakora ibitandukanye na gahunda ya leta. Barabyakiriye bemera kwigisha abana imyaka 12 kandi n’abacikirije turateganya gutangira kubashyira mu mashuri y’imyuga.”

Ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi 150 000 zituye mu nkambi esheshatu zitandukanye. Muri bo 74 000 ni impunzi z’abanyekongo. Abandi ni impunzi z’Abarundi ziherutse guhungira mu Rwanda muri uyu mwaka.

Umuyobozi wa IKEA Foundation Per Heggenes (ubanza ibumoso), Azam Saber wa UNHCR Rwanda (uramutse abantu) na Minisitiri Seraphine Mukantabana
Umuyobozi wa IKEA Foundation Per Heggenes (ubanza ibumoso), Azam Saber wa UNHCR Rwanda (uramutse abantu) na Minisitiri Seraphine Mukantabana
Abanyeshuri bahawe mudasobwa zo kubafasha mu kwiga
Abanyeshuri bahawe mudasobwa zo kubafasha mu kwiga
Bahawe n'amatara akoresha ingufu z'izuba yabafasha kwiga nijoro habuze amashanyarazi
Bahawe n’amatara akoresha ingufu z’izuba yabafasha kwiga nijoro habuze amashanyarazi

Ku gasozi kariho inkambi ya Kiziba

Kiziba Camp 2 kiziba camp4

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ese habura iki ngo izompunzi zisubire muri Kongo? bashobora no kabashyiriraho inkambi muri Kongo ko ari igihugu kini?

  • La loi du 2 poids 2 mesures. Izindi nkambi bazirasaho izuba riva naho ziriya bazishyiriyeho Kaminuza! ariko se umunyecongo aba impunzi mu Rwanda imyaka 20 Kubera iki?

  • Sibwo bwa mbere no mu nkambi ya Gatare abanyarwanda bari barayitangije. Tohoza neza mugabo!

  • Nibige!

  • Ibi ninkokujya muri toilet. Ejobundi uzumva barikoroje ngo ni ba doctors naba profs.

    • Abantu batazi Ikea icyaricyo bajye muri Google barebe.Ese aba baza bitumiye cyangwa batumiwe? batumiwe nande? na Rutaremara se?

    • Na Rutaremara ubu ni Dr nubwo tutazi aho yayivanye tegereza uzumirwa.

  • Ese aya mafoto tubona nayimpunzi koko? Kombona bakeye kurusha abanyarwanda bari ku mirenge hirya nohono se?

  • Woww icyo gikorwa ni cyiza cyane. Peee. Ni bige bahindure kongo yabo.gusa u rwanda ni urwo gushimwa kuko ni hake haba ibintu nkibi.

  • Reka no mu nkambi ya Malawi Kaminuza irimo ya JRS

  • Ubundi se ureste kwishakira imfashanyo, aba bose ntibafite amarangamuntu? Bashiboye kwiga se mu Rwanda ninde wabakumira?

  • Mbega byiza Kepler na IKEA Foundation bakoze ibintu bya indashyikirwa bafatanyije na Leta ya u Rwanda.
    Congratulation kuri Chris Hedrick CEO wa Kepler, izi mpunzi ntizizateshe aamahirwe zibonye yo kwigira mugihugu cyitari icyiwabo zikaba zizabona impamyabumenyi ya Kaminuza ya Southern New Hampshire yo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

  • sha mwagiye murekaa amashyari mwabanyarwanda mwe aho umuntu akura PhD urahashakira iki ko aricyo gituma mudatera imbere? haribwo azaza kukwaka akazi? ubwo wasanga utaranize bihagije ariko wirirwa mu matiku gusa
    mukure mu mutwe plz

  • baravuga ngo niyo yambere kw’isi nawe ngo gatare yaririmo mwarayitangije wumva nkibyo mwavuze byerekeranye???izuvuga ntaho zizwi nizatarinyota ahubwo uzazane urupapuro wakuyemo turuce kuko rutemewe mujye muba updated ntimukagire imitwe ifunze no muri 2015 birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish