Digiqole ad

Inka 1 654 z’abanyarwanda birukanwa Tanzania zangiwe kwinjira muri DRCongo

Inka 1654 ziherereye ahitwa Kigongo, muri km 7 gusa uvuye mu mujyi wa Uvira (Kivu y’Epfo) zikaba ari iz’abanyarwanda bamaze iminsi birukanwa mu gihugu cya Tanzania. Nk’uko Radio Okapi ibitangaza izi nka zambukiye ku mupaka wa Congo n’Uburundi ahitwa Kiliba zishaka kwerekeza mu ntara ya Katanga muri Congo ziva muri Tanzania.

Abanyarwanda bari kwirukanwa muri Tanzania benshi ni aborozi
Abanyarwanda bari kwirukanwa muri Tanzania benshi ni aborozi

Izi nka ziracyari ku isoko rya Kigongo mu mujyi wa Uvira, kugira ngo zigere Katanga zagombaga guca mu gace ka Fizi.

Banyir’izi nka baravuga ko ibyangombwa by’inka zabo babyambuwe n’umutwe w’abarwanyi ba Mai-Maï ahitwa Makobola, igihe biteguraga kujya mu gace ka Fizi.

Imirwano iherutse gushyamiranya ingabo za leta ya Congo FARDC n’imitwe y’abarwanyi, nayo yaba yarabangamiye izi nka kugezwa mu gace ka Fizi nkuko bivugwa.

Kijanda Lulege umutegetsi ushinzwe ibijyanye n’inka muri Uvira, avuga ko abashumba b’izo nka barimo n’Abakongomani bari bagiye kuzishakira ibyangombwa.

Uyu muyobozi yatangaje ko banyiri inka ari aborozi bazwi muri Ruzizi bashaka kugishira (kwimura) inka zabo  muri Kigongo.

Kijanda avuga ko bitewe n’urwuri ruto mu kibaya cya Ruzizi, aborozi bahora mu makimbirane n’abahinzi bityo inka 7 000 zimaze kwimurwa muri ako gace zijyanwa muri Katanga.

Radiookapi yo ivuga ko izi nka ari iz’abanyarwanda bari kuva muri Tanzania bizeye urwuri muri Congo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ese zageze Uvira zinyuze he kuva Tanzaniya?

    None se aho bashaka kujya mu za Fizi Katanga n’ Urwanda?

  • Kuki bahungira muri Congo kandi harumutekano muke ntibaze mu rwa gasabo aho amahoro atemba nk’ubuki?

  • Abanyarwanda baranzwe muri kano karere, ubwo se murumva Congo yabakira gute kandi ibarega ko aribo bahungabanya umutekano wayo? Birababaje kubona ntaho abanyarwanda bagishyira umusaya ngo baruhuke. Ni uguhungira ku Mana kuko niyo izaturuhura.

    • Boris we niba wabuze aho wegeka umusaya muri uru Rwanda, cyo fata inzira ushogoshere ujye Zambia cg ujye Canada…cg ujye ku Mana wamugani niyo izauturuhura. gusa ntiwiyahure.
      Naho ubu icyo nakubwira ni kimwe, urinda ujya kwegeka umusaya ahandi mu Rwanda wahabuze amahoro?? niba wayahabuze rero reka nguhanurire NTA N’AHANDI UZAYABONA
      Sinkwifurije nabi nkwifurije ko waramba ukaramuka mu gihugu cyawe aho kujya kwegeka umusaya wawe mu baturanyi

      • @Rugaravu,
        Ibyo umbwira se iyo ubibwira bariya birukanwe muri Tanzaniya bakabura aho begeka umusaya mu Rwanda bagashaka kujya muri Congo? Ubwo se mu Rwanda bahataye batahareba? None dore na Congo yabangiye!!! Buriya se barasetse?
        Naho jyewe ho, Mbarubukeye.

        • Hahahah! Ariko Boris urasetsa koko! Nonese u Rwanda hari abanyarwanda rwigeze rwanga kwakira? Ubwo utaza nyine ni ufite impamvu ze, umutima nama we ufite ibyo umusaba! Erega shahu amaraso si amazi! Mbabajwe n’abana babakomakaho babagenda inyuma batazi icyabaye.

  • Icyo nkundira umunyekongo: Ati ”banyiri inka ari aborozi bazwi muri Ruzizi bashaka kugishira (kwimura) inka zabo muri Kigongo”. Kandi inkuru yo ivuga ko ari iz’abanyarwanda birukanwe muri Tanzania!!!None se niba ari iz’abanyarwanda zabaga muri TZ, iby’uko ari abo muri za Ruzizi bijyemo bite???None se ni ba ba Nomades (pasteurs) bahora bimukana inka muri aka gace ka Afurika?Imana izabafashe bagende batanga inka ho Ruswa amaherezo bazagera iyo bajya, naho kuzizana mu Rwanda bwo basanze bidashoboka.

    • Uko biri kose kwibaza ushoreye izi nka azijyana muri Kongo ntibibujijwe ku banyagihugu. Abo ba nomades se ko wumva birukanywe Tz, bagiye DRC kumara iki?

  • bavandimwe banyarwanda mwihungira ubwayi mu kigunda ,kuva tanzania ukajya congo byaba ari nko kwiyahura leta nigerageze ibashakire aho mwakororera inka zanyu mu rwa gasabo’naho ubundi aba maimai bazirira ubusa .

  • Haruwabajije ati:
    “Ni kuki bajya Kongo ata mahoro ariyo, bakanga kujya mu Rwanda hari amahoro atemba?”

    Jye ntekyereza ko buriya bashishoje basanga aho bajya ariho hatuje kuruta uru Rwanda!!!! Amahoro muvuga se niki??? Arihe hano???

    Wowe se wajya kwiroha mu muriro kandi ubona ahasumba ahandi????

    HE, ibaze nawe!!!!!!!!

  • Aba banyarwanda bakomeze babirukane ntakundi.babuze kuza mu rwanda mu gihugu gitemba amata nubuki .bakomeze babajujubye ndabishyigikiye.nibatahe murwatubyaye di!!!

  • Izo n’ingaruka z’ubuyobozi bwiza dufite bubanye neza n’
    Abaturanyi,abarenganira tuzi
    ra ibyotutazi twihanga hatahiwe abayuganda

  • iyi nkuru ntabwo isobanutse

  • Hello Ijambary’Imana riravuga riti: Nicyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti: Uwiteka ni umutabazi wanjye sinzatinya, umuntu yabashya kuntwara iki?(Abaheburayo4:13)bene Data mureke gusubizanya inabi kuko ngo: gusubizanya ineza guhoshya uburakari ariko Ijambo ribabaza ribyutsa umujinya(Imigani 15:1)ahubwo bariya nibahange amaso ku Mana kuko ariyo ishobora byose ngo: muriyo nimo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe(Abakolisayi 2:3)kandi ngo muyikoreze imitwaro yanyu yose izabaruhura, rero bene data mureke dusengere abo bavandimwe bacu bagire amahoro, ariko twibuke ko ntahandi amahoro aboneka atari muri Yesu. Yesaya 26:3-4 haravuga hati: Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye, mujye mwiringira umwami iminsi yose, kuko umwami Yehova nyine ariwe Rutare ruhoraho iteke ryose.Imana ibarindire mu buntu bwayo.

  • Abarozi bo mu kibaya cya Ruzizi begereye Uvira nta kuntu inka zabo zari kuba ziturutse tanzania kandi basanzwe baba aho, ikindi n’uko bitumvikana ukuntu umuntu yanyuza Inka i burundi akabona kwinjira muri DRC kandi na tanzania iahana urubibi na DRC ndetse byari kuborohera kuzipakira amato bagahita bajya za Kalemi hafi niba bashaka kujya katanga kuko niho hafi naho kuva Uvira ujya Katanga bazamara amezi menshi mu nzira. Ikindi n’uko aborozi ba Ruzizi badashobora kuba bari bafitanye amakimbirane n’abahinzi baho kandi inka zabo zitari zihasanzwe! mwe murafata inka ziri kugisha zisanzwe muri DRC mukabyita ko zivuye tanzania? ubwo muzi Intera ihari uko ingana? Umwanya tanzania yirukaniye abanyarwanda ntabwo zaba ziragera mwa biriya bice bya Uvira kuko ni kure cyane, ntimwibwire ko ari nka hano mu Rda icyumweru kimwe waba urumarishije amaguru. Inka uzigenje amanywa n’ijoro zitaruhuka ngo zirishe zose zagwa nzira.

  • IZO NKA ntabwo ariizivuye tanzaniya zigeze uvira. ahubwo n’iz’abanyamulenge ziva plaine dela RUZIZI zihunga imirwano ya maimai na FARDC zimukira ZONE ya fizi.
    Abo batuye KIGONGO barashaka kuzirya gusa bazita ko zivuye TANZANIYA.

  • muhumure!Imana ishobora byose!

Comments are closed.

en_USEnglish