Digiqole ad

Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu mahanga kurusha mu Rwanda- Hon Karenzi

 Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu mahanga kurusha mu Rwanda- Hon Karenzi

Hon Karenzi aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama y’Ihuriro ry’Abadepite barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside (AGPF-Rwanda), Depite Theoneste Karenzi uyobora iri huriro yavuze ko muri iki gihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari benshi mu mahanga kurusha mu Rwanda.

Hon Karenzi aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
Hon Karenzi aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

Depite Karenzi avuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga bakoresha uburyo bwinshi bayihakana.

Muri bwo harimo kwandika ibitabo, gutanga ibiganiro mbwirwaruhame muri za Kaminuza, gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter n’ibindi bitandukanye.

Muri uyu mwaka (2017-2018) ngo bazarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa babo baba mu mahanga kugira ngo barebere hamwe uko bahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aho mu mahanga.

Depite Karenzi avuga ko ibyatumye ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka mu Rwanda harimo gahunda za Leta z’iterambere, imiyoborere myiza, amategeko ayihana no kwigisha urubyiruko ibibi byayo.

Mu mahanga ho ngo irahari cyane kubera ko abayikoze n’abari bayishygikiye ariho bahungiye kandi hakaba hari abatari bake batarafatwa ngo bagezwe imbere y’inkiko.

Ibi ngo bibaha uburyo bwiza bwo kuyikwirakwiza no guhakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yabaye.

Kuri we ngo kutereka abapfobya Jenoside ko nta mwanya bafite ngo nibyo bibaha urwaho rwo gukomeza gupfobya.

Kugeza ubu abanyamuryango ba AGPF- Rwanda ni 71, harimo Abadepite n’Abasenateri.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish