Digiqole ad

Ingaruka ni nyinshi ku Ngimbi n’Abangavu bakora imibonano mpuzabitsina

 Ingaruka ni nyinshi ku Ngimbi n’Abangavu bakora imibonano mpuzabitsina

(Photo: internet)

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima ku Isi (WHO/OMS) uraburira ingimbi n’abangavu bakora imibonano mpuzabitsina ko bishobora kubagiraho ingaruka ku mubiri, mu mitekerereze no mu mibanire yabo n’abandi, n’izindi zinyuranye.

(Photo: internet)
(Photo: internet)

Ubushakashatsi bwa WHO (World Health Organization) bugaragaza ko ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 20 baba bafite ubushake bw’indengakamere bwogukora imibonano mpuzabitsina.

By’umwihariko ngo abahungu bari muri icyo kigero bashobora kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’iminota 60 biturutse ku gutekereza imibonano mpuzabitsina gusa; Kabone yewe n’ubwo ngo nta mukobwa waba umuri hafi. Ibi ngo ntibishoboka ku muntu uri hejuru y’iyo myaka.

Iyo umuntu uri muri iki kigero rero yumviye irari ry’umubiri we bigira ingaruka mbi ku mubiriwe, mu mitekerereze ndetse n’imibanire ye n’abandi mu buryo bukurikira:

Ku mubiri we: Ashobora kurwara indwara nyinshi zandurira mu mibonanompuzabitsina, guhorana ubushake burenze urugero bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ikindi gikomeye ni uko imyanya ishinzwe imyororokere ye (reproductive system) ihagarika gukura, ahubwo ikitegura kubyara cyane cyane nko ku bakobwa.

Ku mitekerereze: Benshi ngo baba bagira ibitekerezo bigufi, bakananirwa kwiga no guhimba udushya kuko batakaza ingufu nyinshi cyane bakora imibonano mpuzabitsina.

Iyo ingaruka z’umubiri zitangiye kugaragara bishobora kumutera ihahamuka, umuntu akiburira ikizere by’iteka, akaba yanakwiyahura.

Muri USA, ngo abanyeshuri 180 bishoye mu mibonano mpuzabitsina, 13% bariyahura iyo ingarukazibagezeho, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzweubuzima ku Isi (WHO/OMS) muri World Health June 1988 bwabigaragaje.

Mu mibanire n’abandi: Kubw’amahirwe macye iyo havutse inda zitateguwe, uwo mwana ajya aba umwanzi w’ababyeyi batagize icyo bamumariye, kandi benshi muri abo bana kubera kubura uburere usanga ari abajura,ibyigomeke ndetse bakaba abana bo ku mihanda bazwi nka ‘Mayibobo’.

Abo bana bakoze imibonano mpuzabitsina bakiri bato, iyo bubatse ingo kandi ngo usanga bakunda guca inyuma uwo bashakanye; Kugira amakimbirane mu rugo, ndetse n’ikimwaro kirambye kubera gusebya umuryango we.

Dr. Isidro Aquilar na Dr.Herminia Galbes banditse igitabo cyitwa “Encyclopedia of Health and Education for the Family” bihanangiriza ababyeyi, umuryango, amadini n’amashuri ko bakwiye kugira uruhare runini mu gukumira no kugabanya ingaruka zituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina mu bana barera. Ariko ngo abana ni bo bakwiye kuba nyambere kuko ari nabo ingaruka zibasira kuruta undi muntu uwo ari we wese.

Mahirwe Patrick
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ni byo

  • murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish