Digiqole ad

Ingangare zaratandukanye, Ngarukiye asubira mu Bufaransa

 Ingangare zaratandukanye, Ngarukiye asubira mu Bufaransa

Daniel Ngarukiye, Lionel Sentore na Uwizihiwe Charles ni bamwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo. Amakuru agera ku Umuseke ni uko batagikorana nk’itsinda. Daniel Ngarukiye yaba yaramaze gusohokamo.

Lionel Sentore na Uwizihiwe Charles nibo basigaranye itsinda rya INGANGARE

Aba bahanzi bose nyuma y’aho bisanze ku mugabane w’i Burayi, bahisemo kwihuriza mu itsinda ryitwa ‘Ingangare’.

Lionel Sentore na Uwizihiwe Charles aba bombi bakaba bari basanzwe baba mu Bubiligi, naho Daniel Ngarukiye akaba yariberaga mu Bufaransa.

Ibi ngo byari mu buryo bwo gukomeza kwagura umuco gakondo aho bari hirya no hino mu mahanga no kutifuza ko injyana yabo yazimira.

Lionel Sentore yabwiye Umuseke ko guhagarika imikoranire yabo atari uko hari indi mpamvu ibiri inyuma. Ahubwo ari uko Daniel yagorwaga n’ingendo aza mu Bubiligi.

“Nta kindi kintu twapfuye nk’ibisanzwe biba mu muziki. Nta n’ubwo twifuzaga ko twatandukana. Ariko ku bw’ingendo zagoraga Daniel twahisemo kumworohereza”- Lionel.

Lionel Sentore na Uwizihiwe Charles batangiye gukora ibikorwa bitandukanye by’umuziki birimo gushyira hanze indirimbo nshya n’ibitaramo Ngarukiye atarimo.

Mbere yuko batandukana, Ngarukiye yari yabwiye Umuseke ko imwe mu mpamvu yatumye bishyira hamwe bakareka gukomeza gukora buri umwe ku giti cye, byari ukugirango bahurize hamwe imbaraga bibahe gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “Abanyarwanda barabizi ko buri umwe muri twe twakoraga ku giti cyacu. Ariko ubu twahisemo kwishyira hamwe ngo turebe ko hari impinduka twakora mu muziki. Bibe n’uburyo bwo guhagararira injyana Gakondo aho dutuye”.

Uretse kuba Daniel ariwe wasaga nkaho amaze kugira izina rikomeye, yavugaga ko na bagenzi be bamaze gutera imbere kandi abona bafite impano idasanzwe muri bo.

https://www.youtube.com/watch?v=Wi1xw0qYB08&feature=share

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish