Ingabo za DRCongo 1 800 na General wazo zahungiye muri Uganda
Imirwano hagati y’ingabo za FARDC na M23 mu gace ka Rutchuru yahosheje, abarwanyi ba M23 ntawo kubakoma imbere uhari mu gace ka Rutchuru nyuma y’aho ubu ingabo za DRCongo zigera ku 1800 barwanaga zihungiye muri Uganda.
Muri week end ishize, imirwano yabereye mu mujyi muto wa Bunagana ku mupaka wa Uganda na DRCongo wasize ingabo za Congo zikubiswe inshuro, kuri uyu wa mbere abasirikare bagera ku 600 n’umugeneral umwe bataye intwaro bahungira mu majyepfo ya Uganda, bakaba basanzeyo abandi 1200 nabo bari barahunze.
Ingabo za Uganda zabakiriye zatangarije Ekula TV ko ubu bari kuvugana na Kampala ngo bamenye icyo gukorera izi ngabo za Congo zabahungiyeho
Abarwanyi ba M23 bagaragaje intwaro nyinshi zatawe n’ingabo za FARDC zikirukankira muri Uganda.
Iyi mirwano iri kuba muri Kivu y’amajyarugu isiga abaturage bahunga abandi bakanayikomerekeramo, mu gihe ingabo za MONUSCO zihabwa miliyari 1.5 y’amadorari ngo zibungabunge amahoro biba zirebera n’ibitwaro bikomeye.
Kuba nta kiri gukoma imbere abarwanyi ba M23, biratuma hibazwa niba mu minsi micye abo barwanyi bataza kuba bageze mu mujyi wa Goma, capital ya Nord Kivu.
Nyuma y’ibyabaye ku ngabo za FARDC, Erneste Kyaviro, umuvugizi wa guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku yabwiye Reuters ko ibiri kuba atari ” Atari inyeshyamba za M23 ahubwo ngo ari igitero cy’u Rwanda kuri Congo“.
Ibyo kuba u Rwanda rufasha M23 bikaba byarakomeje guhakanwa n’impande zombi, yaba Leta ya Kigali ndetse na M23 ubwayo.
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM