Digiqole ad

Imyiteguro yabanzirizaga ibitero by’ingabo z’u Rwanda rwo hambere

 Imyiteguro yabanzirizaga ibitero by’ingabo z’u Rwanda rwo hambere

Ibitero byo hambere mu Rwanda ku ngoma z’Abami byagiraga imihango ibiherekeza

Mu gitabo Inganji Karinga ku ipaji ya 80 kugeza ku ya 84, ingabo z’u Rwanda zari zarahurijwe mu mitwe itunganyije neza,  buri mutwe ufite icyo ushinzwe. Iyo byabaga ngombwa ko u Rwanda rutera igihugu runaka, hari imihango yagombaga kubanza gukorwa kugira ngo ingabo zitazagira icyo zibura ziri ku rugamba.

Ibitero byo hambere mu Rwanda ku ngoma z'Abami byagiraga imihango ibiherekeza
Ibitero byo hambere mu Rwanda ku ngoma z’Abami byagiraga imihango ibiherekeza#Rwanda

Kuri buri nkiko (imipaka y’ubu) y’u Rwanda habaga hari intasi (ba maneko) bashinzwe kumenya ibiri mu gihugu kigiye guterwa n’imihango bagira y’itabaro, imitwe y’inka itunzwe n’izo ngabo n’ibindi.

Ibwami habaga abanyamuhango bitwa abanyabyuma. Umurimo wabo wari uwo kumenya ibintu byo mu magaza y’ibwami ni ukuvuga amahembe y’inzovu, ibyambarwa by’amoko yose, imyambaro y’abami ba kera cyangwa intwaro zabo harimo n’izo yacurishaga zo kuzaha ingabo ze ku rugamba nk’inkota, amacumu, imitana n’imiheto.

Abanyabyuma bamenyaga kandi inzoga zituwe zo guha abahungu n’imitsama yo kwenga izindi nzoga.

Umwami Rwabugiri ni we waje gutuma  abanyabyuma bategekwa n’abatware benshi ariko ubusanzwe bategekwaga n’umuntu umwe.

Ibi yabikoze kubera ko mu bitero yari yagabye hirya no hino, yari yaranyaze ibikoresho byinshi cyane bigatuma umuntu umwe atashobora gucunga ababishinzwe bose bityo ashyiraho abandi bo kubicunga.

Rwabugili kandi ngo yari afite ukuntu yacuruzaga bimwe mu byo yanyaze. Uyu mwami kandi yaturwaga amaturo menshi yavaga muri Karagwe n’u Bujinja hakabamo imyenda n’ibindi bya kizungu.

Ibi nibyo bitaga urwunguko.

Ibyakorwaga mbere y’uko igitero gihaguruka

Igitero cyajyaga guhaguruka, abanyabyuma bagahabwa abikorezi b’inzoga, abahetsi b’imitana (aho babika imyambi), n’ab’intwaro zose.

Iyo bageraga ahantu, Umwami agashaka ko  bahaca ingando (bahakambika by’igihe gito), abatware bazaga kwaka imihoro bakayigabanywa, bagacisha ingando aho bageze.

Ibyo byarangiraga imihoro yose ikagarurwa mu banyabyuma, ikazongera gutangwa ikindi gihe bizaba ngombwa ko baca indi ngando ahandi hantu.

Iyo hahuruzwaga ingabo zidafite intwaro zihagije Umwami yategekaga ko abanyabyuma baziziha (baziha ingabo) kuko babaga bazitwaje mu rwego rwo kugira amakenga.

Abanyamuhango bitwaga Abatora nibo bubakaga inzu z’Umwami yatahagamo mbere cyangwa nyuma y’urugamba nyirizina.

Abatora bagendanaga ibisenge ‘bitunze’ babyikoreye, aho bageze ako kanya inzu ikaba iruzuye!

Iyo bamaraga kuyuzuza, abitwa Abanyansika bakazana ibibambano bakayishyiramo izo nsika bagendanaga.

Nyuma yabo abitwa Abagendanyi bazanaga ibirago n’ibyahi, bagasasa ariko isaso yabaga yaciwe n’abandi banyamuhango bitwaga Abanyamuheto.

Abitwaga Abanyabigagara bagendanaga ibisabo n’ibicuba by’amata bakabuganiza, bagacunda, bakamenya isuku y’imbilibili.

Nyuma hazaga abashinzwe kuzana inkwi no gucana mu nzu bitwaga Abavunangoma, bakaba baragendanaga inkwi.

Mu gihe ibyo byose byabaga bikorwa abitwaga Banyirumugezi babaga bamaze kuvoma amaliba, bagejeje ibwami amazi azakenerwa yose.

Iriba babaga bavomyemo baryubakagaho inzu  iruhande zo kuririnda inka za rubanda cyangwa na rubanda ubwarwo ngo rutanduza amazi y’Umwami.

Mu rugo rw’Umwami rwo hafi y’itabaro habaha kandi abitwaga Abakutsi bari bashinzwe kuyora ivu.

Kagame Alex yanditse ko urebye ukuntu ibintu by’ibwami byabaga bitunganyije wasanga nta gishya abazungu baje kwigisha Abanyarwanda uretse kunogereza gusa bya ruzungu!

Iyo bwamaraga kwira, abanyamuhango bitwaga Abakannyi bazaga kurara izamu bwacya bose bagahambira ibyabo.

Umwami agahekwa n’Abatwa, abamikazi bagahekwa n’Intarindwa, abanyamuhango bagaheka ibyabo bagashyira nzira (bakagenda).

Hari igihe u Rwanda rwabayeho rudaterwa n’ibihugu byari bituranye kandi na rwo ntirutere. Nyuma y’igihe runaka bamwe mu Bami b’u Burundi batangiye kujya batera ab’u Rwanda bituma u Rwanda rubona ko rugomba gushinga imitwe y’ingabo ku nkiko zarwo (ingerero) ndetse no kugira intasi hirya no hino.

Imitwe y’ingabo yabaga irimo intore zatorejwe mu itorero. Buri Mwami yatoraga intore ze. Iyo Umwami yamaraga gutanga (yapfuye), abo babyirukanye na bo babaga bamaze gusaza bityo itorero ryabo rigashirana na we.

Nyuma bitinze, baza kwibuka ibyo kurema ingerero, intore Umwami yatoye zikaguma aho, yamara gutanga zigahabwa umugaba, nyuma abana bazo bakazazisimbura mu matorero, bityo bityo…

Igihe cyarageze Umwami atekereza gushyiraho n’umutwe w’inka z’inyambo, buri mutwe w’inyambo akawubangikanya n’umutwe w’ingabo runaka zishinzwe kuwurinda.

Bivugwa ko Abanyiginya ari bo bakoze imitwe y’ingabo myinshi mu Rwanda kandi Kagame Alex yemeza ko bageze mu Rwanda kera cyane kurusha uko ibitabo bya ba Pagès na de Lacger bibivuga.

Nubwo muri iyi nkuru twifashishije igitabo ‘Inganji Karinga’ ntibibujije ko buri wese mu basomyi b’UM– USEKE yatanga igitekerezo ku ngingo twanditseho ashingiye ku gitabo runaka yasomye.

Ibi byatuma twungurana ibitekerezo ku mateka y’u Rwanda akunda gukurura impaka nyinshi mu ntiti.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • NDAGUSHIMYE KURI AYA MATEKA, ARIKO UVUZE BIKE MURI BYINSHI!!! NTA GITERO CYAGABWAGA BATABANJE “KURAGURA”!! IZZI NDAGU Z’IBITERO ZATANGIYE NEZA NEZA KU NGOMA Y’UMWAMI Cyilima RUGWE (~1321-1389)!! HARI N’INDI MIHANGO YAKORWAGA, HARIMO UBUTASI, GUHITAMO ABATABAZI CYANGWA SE ABACENGELI, ….. KOMEZA UBICUKUMBURE NEZA!!!

  • AMATEKA NIMEZA ,TURABASHIMIYE.ARIKO IBI BITABO BYAYO BIBONEKA HE?

  • Aba banyabyuma ndabona barakoraga imirimo nk’iya Logistics yo mu gisirikare cy’ubu. Bityo nkaba ntanga inama y’uko abagize inteko y’ururimi n’umuco bagendera kuri ibi cyanecyane bifashishije INGANJI KALINGA ndetse n’abayobozi ba gisirikare bagahindura mu Kinyarwanda inyito zimwe za gisirikare ubu ziri mu cyongereza

    • matsiko ibyo avuze ndabishyigikiye, dusubire ku nganzo kuko ibyo abazungu batuzaniye ibyacu ndabona bibirusha inganzo.

  • ICYONGEREZA CYARATUBASE PEEE URUMVA UKUNTU AYA MAZINA YARI MEZA KD AFITE AHA UMUCO WACU ISURA NANJYE NDASABA IBAKURU BINGABO KO BAKORESHA AYA MAZINA BAFATANYIJE NA BANDITSI BA MATEKA

  • warakoze cyane kauri Maya mateka. Yuri umutaramyi. gusa uzadutegurire imihango yakorerwaga impeta z’ubutwari. ndi muri kaminuza y’ u Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish