Digiqole ad

Turashaka gutaha iwacu muri Congo.

Impunzi z’abakongomani zituye mu nkambi ya gihembe, zirasaba imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo, kuba zataha mu gihe cya vuba.

Inkambi ya Gihembe

Mu nkambi ya  Gihembe barasaba gutaha

Izi mpunzi zaje mu Rwanda, zihunze ubwicanyi zakorewe n’interahamwe zifatanyije n’udutsiko tw’ingabo zitwaje intwaro nka mai mai, ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Impanvu ituma aba baturage babatutsi babakongomani bashaka gusubira muri RDC, ngo ni uko ari ho bakomoka, kandi ni inaha mu Rwanda, n’ubwo ntabibazo by’umutekano bahura nabyo; ibibazo mu nkambi imbere, ho ngo ni byinshi. Dore ko UNHCR ntacyo ibafasha usibye kubashakira ifunguro n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Dushimiyimana Justin avuga ko gutaha byatuma babaho neza ntakomyi kurusha uko babayeho mu Rwanda; ati” muri kongo hari amasambu yacu manini ndetse n’inka zacu. Ni byiza ko tujya kuyahinga tukanorora tukiteza imbere ni igihugu cyacu muri rusange”.

Mu kiganiro n’umuseke.com, bamwe muri aba baturage batangaje ko impanvu badataha ngo ni uko muri RDC hakigaragara ikibazo cy’umutekano muke. Udutsiko twitwaje intwaro ngo turacyakorera mu duce izi mpunzi ziturukamo.

Ku kibazo cy’umutekano benshi muri aba bakongomani bashyira imbere, minisitiri ushinzwe ubutabera no gucyura impunzi mu ntara ya Kivu zombi, Francois TUBIHIMBAZE RUCOGOZA, avuga ko mu minsi mike biraba bikemutse.

Francois ati” hari uduce tutakibarizwamo imitwe yitwaje intwaro nka walikale, ariko nahandi ngo hari amasezerano ari gusinywa kugirango mu gihe cya vuba, aba bene wacu bazabe bagarutse mu gihugu cyabo”.

Francois Rucogoza

Francois Rucogoza Ministre wo gucyura impunzi muri Kivu/DRC i Gihembe

Impunzi z’abakongomani zikambitse mu Rwanda, zigera kuri 54.000, bakaba bakambitse mu nkambi eshatu arizo, Gihembe, Kiziba na Nyabiheke; baturutse mu duce dutandukanye harimo Kalemi, Gatumba, Mudende, Mukoto ndetse n’ahandi.

Ku itariki 25 gicurasi, buri mwaka, izi mpunzi z’abakongomani zibuka ababo bazize ubwicanyi bw’indengakamere bwabakorewe mu myaka y’1996 na 1997.

Issiaka Mulemba

Umuseke.com

4 Comments

  • Nyabuneka muritonde muatishimira gutaha n’ubundi mugasanga interahamwe zikiyashinyitse mukagaruka!make sure niba koko zitakiharangwa!ariko se ubwo izo nterahamwe na mai mai inka zanyu zo muzasanga zitarazigabanyije! sino hazabaho ukuvuganirwa hifashishijwe ubutegetsi bwa Congo? ababa bari muri izo mpunzi badufasha kumenya ib’iyo mitungo mwahasize!kuko nabyo biduteye impungenge nk’abanyarwanda kandi babakunda banabifuriza gutaha mumahoro!
    Murakoze!

  • Tubifurije gutahuka amahoro! Ubundi se ubwo muzasanga izo ntindi z’interehamwe wamugani wa peace, zitarababaririye inka ko kuzorora byo ari inzozi!

  • muzatahe amahoro nyagasani azabafashe musangeyo umutekano naho ubundi byaba ari ukuruhira ubusa

  • natwe twishimiye ko benewacu ko bataha ariko umutekano wabo inzego zibishinzwe zikabibafashamo.

Comments are closed.

en_USEnglish