Digiqole ad

Imikino yo mu Rwanda igomba gushingira ku bato – Min Mitali

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Ministre ufite imikino mu nshingano ze yavuze ko imikino mu Rwanda ikwiye gushingira ku bakiri bati kuko aribo bafite impano kandi bafite ejo hazaza.

Ministre Mitali ufite imikino mu nshingano
Ministre Mitali ufite imikino mu nshingano

Mitali yavuze ko gahunda yo guha imbaraga za ‘Centres de formation’ igiye kurushaho guhabwa imbaraga, izi centres kandi ngo zikaba zikwiye kuba mu mikino yose kuko abana b’u Rwanda bafite impano zitandukanye.

Minisitiri yanatanze ingero nko ku makipe ya Volley U-21 na U-23 zabonye tike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi ndetse na Beach Volley ati”iyi ni intambwe ishimishije igaragaza impano abana bafite.

Abanyamakuru bagarutse ku kibazo cy’uko MINISPOC isumbanya amashyirahamwe y’imikino, Mitali agisubiza agira ati” twe nka Ministeri ntabwo dusumbanya amashyirhamwe y’imikino mu Rwanda yose tuyafata kimwe, gusa aho bitandukaniye ni ku byo buri shyirahamwe riba rikeneye.

Ibyangombwa FERWAFA iba ikeneye mw’irushanwa ntabwo aribyo FRVB cyangwa FERWACY iba ikeneye, icyo nka Ministeri twifuza ni uko mu bihe bizaza buri shyirahamwe ryakwihaza ritagombeye gusaba ubufasha Ministeri”

Ministiri Mitali kandi yasabye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda kugira uruhare mu gutegura amakipe no kuyashakira ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo korohereza abakinnyi bayo mugihe bagize imvune.

Mitali yaboneyeho n’umwanya wo gushimira umukinnyi Muvunyi Hermas Cliff uherutse kwegukana umudari wa zahabu mu marushanwa yabereye mu Bufaransa i Lyon.

Muvunyi Hermass mu birori byo kumwakira byabereye Sports View Hotel yasabye ababishinzwe(NPC,MINISPOC) kujya babategura kare kugira ngo nabo babashe kwitwara neza, MINISPOC yemereye Muvunyi amafaranga angana na million 3 y’amanyarwanda naho NPC imuha million 1 mu rwego rwo kumushimira

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish