Digiqole ad

Imibonano mpuzabitsina si ikibazo!!

Imibonano mpuzabitsina imwe munzira yo kunoza umubano

Imibonanano mpuzabitsina ntikwiye kuba ikibazo mu muryango, ngo ahubwo ikwiye kuba igisubizo ku bayikora kuko mu gihe idakozwe mu bwumvikane itera ibibazo mu muryango wose muri rusange. Dr Silas Iyakaremye umuganga uhagarariye urubuga rw’urwunge bw’ubuvuzi bw’ubuzima bwo mu mutwe n’uburere bwo mu muryango niwe ubyemeza.

Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina, ni kimwe mu bigize vie sexuel ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ishimishamubiri rishingiye ku gitsina hagati y’abantu badahuje ibitsina.

Nk’uko bivugwa na Dr Iyamuremye, mu muryango nyarwanda hakunze kugaragara ibibazo bitandukanye mu mibanire y’abashakanye bituruka cyane ku kuba badaha agaciro icyo gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Akomeza avuga ko mubaza kugisha inama bakunze kugaragaza ikibazo cyo kurangiza batinze cyangwa se gusohora batinze, aha Dr Iyamuremye asobanura ko biterwa ni ibintu byinshi harimo imibereho y’umuntu, cyangwa se ubwumvikane bw’abahuza ibitsina. Maze akagira ati “ni ikibazo gikomeye cyane, gikomereye abantu benshi benshi, utavuga ngo ni abato cyangwa abakuze”.

Dr Iyamuremye avuga ko kandi mu gihe ugize ikibazo runaka kirebana n’imibonano mpuzabitsina, ngo ukwiye kujya kwisuzumisha kwa muganga bityo bikorohereza abagikurikirana ndetse n’abakugira inama bashingiye ku kibazo ufite.

Ngo ni ngombwa ko habaho kuganira hagati y’abagirana imibonano mpuzabitsina kugira ngo bombi banogerwe n’icyo gikorwa. Kandi uko kuganira kugomba kurenga icyo gikorwa ngo bakajya baganira gahunda zose zibareba mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano wabo.

Claire U.
Umuseke.com

en_USEnglish