Digiqole ad

Imena za Rayon ZASHESHE ubuyobozi bwose bwayo hashyirwaho inzibacyuho

 Imena za Rayon ZASHESHE ubuyobozi bwose bwayo hashyirwaho inzibacyuho

Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi, banategure amatora y’ubuyobozi bushya.

Ubuyobozi bwose bwa Rayon sports bwasheshwe
Ubuyobozi bwose bwa Rayon sports bwasheshwe

Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena bafashe uyu mwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports bwibumbiye muri komite eshatu zitandukanye.

Izi komite zasheshwe ni inama y’ubutegetsi (Board) ya Rayon sports yayoborwaga na Ngarambe Charles, Komite y’Umuryango wa Rayon Sports yayoborwaga na Kimenyi Vedaste na komite ya Rayon Sports FC yari ikuriwe na Gacinya Denis.

Ni nyuma yo kutumvikana no guterana amagambo mu binyamakuru bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Kudahuza kw’izi komite zayoboraga Rayon sports mu myaka itatu ishize gushingiye ku mikoreshereze y’amafaranga mu kugura abakinnyi n’amahitamo y’abakinnyi n’abatoza iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ku wa 20 Nyakanga, Ubuyobozi bwa Rayon sports FC buyobowe na Gacinya Chance Denis bwatangaje ko Olivier Karekezi ari we mutoza mushya wa Rayon Sports.

Iminsi itatu yakurikiye iri tangazwa ry’umutoza mushya habayemo impaka zikomeye kuko izindi komite zitamushakaga kandi zemezaga ko Gacinya yamuhaye akazi atabifitiye uburenganzira kuko amategeko agenga Rayon yemeza ko komite y’umuryango ari yo itanga akazi ku bakozi bashya.

Byatumye haterana inama eshatu zitandukanye, iya nyuma ibera muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, yatumijwe n’abayoboye Rayon sports n’abakunzi bakuru bayo bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘IMENA ZA Rayon sports’.

Imyanzuro yavuye muri iyi nama ni ugusesa komite zose uko ari eshatu hatorwa abagabo batatu bazayobora inzibacyuho y’ukwezi.

Gacinya Chance Denis, Ngarambe Charles na Rudasingwa JMV bahawe inshingano zo kuyobora mu nzibacyuho, basabwe kuyobora ibikorwa byose bya Rayon by’agateganyo.

Banasabwe kandi gutegura inama y’inteko rusange izaberamo amatora y’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe. Aba bagabo bazagenzurwa na Dr Rwagacondo Claude, Paul Muvunyi na Kamili Emmanuel bari mu itsinda ry’Imena.


Roben NGABO
UM– USEKE

13 Comments

  • Hahaha, Rayon rwose nawe urananiranye. Ubundi harya izi nzego zose niziki? Nibaza ko nabatoza batoza mumwuka nkuyu baba bikoyere akabindi gashyushye

  • Ni ukuri koko, no mu myandikire y’iyi nyandiko yanyu ndabona hagaragaramo guhuzagurika nk’uko mubyivugira.

    Abandusha gusobanukirwa mwambwira uburyo ki ibi byitwa ko ari inzego za RAYON SPORTS (1. BOARD, 2. UMURYANGO, 3. IKIPE).

  • ubu se naho muravuga ngo ni
    APR ibasenye da ! Mwagiye tu

  • None se Imena za Rayons Sports nizo zihagarariye umuryango imbere y’amategeko, cyane cyane mu rwego rwa RGB? Dore akavuyo nkaba umuntu. Kandi bose ni cash bakurikiye nk’uko bisanzwe! Abakoreshwa n’urukundo rwa Rayons Sports se ni abahe muri bariya bose? Bazajya kuva muri aka kavuyo recrutements zararangiye.

    • @Nzabandora: Iyo RGB yamaze gutanga icyemezo ntabwo yongera kwivanga mu mikorere y’imiryango itegamiye kuri Leta. Iyo amakimbirane avutse agezwa ku kanama nkemura mpaka akaba ariko gahemura amakimbirane (ndumva iriya nama yabaye yakuyeho inzego ari muri urwo rwego yabaye). Iyo hari umunyamuryango utishimiye uko amakimbirane yakemutse ntagana RGB ahubwo agana Urukiko rubifitiye ububasha (Art. 27, itegeko N0 04/2012 ryo kuwa 17/01/2012). Nkaba rero nanjye nshimaibyakozwe kuko abanyamuryango ntibari kureka ngo ibintu bidogere, Kdi statut y’umuryango ijyena uburyo bikemukamo (Reba art 29,30,31 za statut ya Rayonsport)

  • Izi mena ntizizwi na FERWAFA, ntizizwi na RGB. Ibyemezo byazo ni imfabusa. Nta notaire wa leta n’umwe wakwemera kubishyiraho umukono.

  • byose ni politique no kwiba amafranga
    Abafana na skol baretse kubaha amafranga mwareka kuryana
    Na Hamas nayo nitange amahoro

  • Akavuyo muri Rayon Sport kazashira ryari? Dore ikipe ifite amateka, ikagira abafana,ariko iyo bigeze muri management biba ikibazo! birapfira he? Nta muntu wize ibyo amategeko na administration ya sport ngo akore statut ihamye y’iriya equipe? Ese minisiteri ishinzwe siporo yo ntireba kariya kavuyo ngo irebe ko yafasha, FERWAFA se yo iri he? Bigaragare ko imiyoborere myiza yakagombye no kugaragara muri siporo.Byonyine abafana ba Rayon Sport barahagije ngo ikipe imere neza, reba rero izindi nzira zose za sponsoring zidakoreshwa. Naho Rayon Sport wari igihangange.

  • NGAHO MWO KAGIRIMANA MWE, NDUMIWE NDAKAROGA UMWAMI RUDAHIGWA.

  • MURAYISHENYE NTIMUBUZE BYOSE !!!!

    Equipe imaze gutwara Championat bigaragara ko yanarushije andi makipe kure ,kandi biriya biba byaragizwemo na Committee ,n’Abakinnyi na Coach ,none ngo murasheshe ?!!!!! Umwaka muwurangizanye ibyishimo ,muhitamo gutangirana gusesa no gushwana ?!!!

    NGO ” Ntibumviye inama bagirwa n’Ubuyobozi bufite Siporo mu inshingano zabwo ” !! Kuko bagiye bihagararaho bakanga kurenganwa ?!!

    Ngaho abo basaza bazi ibyo bakora n’abo bakorera nibayigire uko bashaka ,tuzareba umusaruro uzavamo muri ino Championat iri imbere !

  • wowe rayon rwosendabona ugiyenka MDR, Kwaheri ntabwugikenewe muliyi mandat rwose taliki enye zizagere wibwirije waciyeho nahubundi turagukuraho hatagombye na referendum, alikubundi koko ntanisoni mugirakoko, ikipihora mumatiku nindurugusa? kubundi mbona mubayobozibanyu hapfakubamo abasilimu nabize nubwonabalibake, mwaretse amatiku nubujiji koko ntanakabanga muigirira koko???? jyenalinziko abafana banyu alibo mbobo nimihirimbiri namasaligoma nonendabona nabayobozi ntacyobabarusha, ubundi popularité nigikundiro mwarimufite mwakagombye kubibyaza umusaruro in a smart way none muiteshejagaciro mucitsamazi pe, kandi mwarimuli ikipe ikomeye izigukina inashimisha abanyarwanda nubwomugira akavuyo na indiscipline, muhemukiye benshi pe

  • alikomanha birababaje kubonikipe yarikomeye nkiyi kuburyobwose bushoboka yisenya yonyine muburyo busebeje kuliya, ahobigeze leta nibijyemo idukizakavuyo nkuko yabigenje kuli adepr. ikipe ifitabafanabenshi, abakinyibeza, uburambe nigikundiro yubatsizina benakakageni isenyuketureba, ikinikibazo kilimuli leadership (mubuyobozi bwayo bunaniwe)nahubundi iyikipe yarihagazeneza cyane, nubwontari umufanawayo iyikipe ndayemera kukoyakomeje kuihagararaho kubibazobyinshi yanyuzemo ikabitsinda ikabyitwaramoneza ikadushimisha rwose nabatayifana tukayemera tu, alikubwo muzukuntu iyikipe ikunzwe même nohanze yigihugu! muzabaze muli congo zombi kenya zambia canada usa na za belgique hose bayemerakubi, kandi bayikulikirana umusikuwundi iyitsinze bararabanwa bugacya. nukuli mwabayobozi ba rayon mumenyeko nimusenya ikipe abanyarwanda benshi biyumvamo muzaba muhemukiyebenshi pe, turabemera malgré indiscipline zanyu, muibukeko na prezida yabashimiye ejobundi basi mwiyubahiricyo mutamitenguha

  • aliko umuzimu ubamuli rayons urakaze, jye nayivuyemo kera mbonyigiye kungwazumutima nkuramakanjye karenge njyagufana izindi. ubusenaho muravugango ni degaulle konawe yabagoreweho??? murinaniwe mwenyine!!!!. basi nimuyishire kuisoko abakunzibayo bayigurire. nzi abantu bayikunda bakwemera kuyitangira bakayiyoboraneza pe, wagirango iyoborwana rwarutabura cg senderi, ndabona nabayobozi bagateganyo batowe aribabandi ntacyahindutse. ibibi birarutana basi nimuyihe barafinda wenda yafindafinda bigakoreka nahubundi ikipe ntabuyobozi igira namba, ubundise nihe mwabonye ikipe ikinira mukibuga, mukabari, mwitangazamakuru, mumyendidashira, munkiko???? bahoranamatiku ahantuhose, nzabandora numuana wumunyarwanda. mujyamuitotomba ngo leta yivangamo, ahubwo harihageze koyinjiramo ikabashyira kumurongo nahubundi sinzahomugana

Comments are closed.

en_USEnglish