//Imena za Rayon ZASHESHE ubuyobozi bwose bwayo hashyirwaho inzibacyuho

Imena za Rayon ZASHESHE ubuyobozi bwose bwayo hashyirwaho inzibacyuho

Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi, banategure amatora y’ubuyobozi bushya.

Ubuyobozi bwose bwa Rayon sports bwasheshwe
Ubuyobozi bwose bwa Rayon sports bwasheshwe

Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena bafashe uyu mwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports bwibumbiye muri komite eshatu zitandukanye.

Izi komite zasheshwe ni inama y’ubutegetsi (Board) ya Rayon sports yayoborwaga na Ngarambe Charles, Komite y’Umuryango wa Rayon Sports yayoborwaga na Kimenyi Vedaste na komite ya Rayon Sports FC yari ikuriwe na Gacinya Denis.

Ni nyuma yo kutumvikana no guterana amagambo mu binyamakuru bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Kudahuza kw’izi komite zayoboraga Rayon sports mu myaka itatu ishize gushingiye ku mikoreshereze y’amafaranga mu kugura abakinnyi n’amahitamo y’abakinnyi n’abatoza iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ku wa 20 Nyakanga, Ubuyobozi bwa Rayon sports FC buyobowe na Gacinya Chance Denis bwatangaje ko Olivier Karekezi ari we mutoza mushya wa Rayon Sports.

Iminsi itatu yakurikiye iri tangazwa ry’umutoza mushya habayemo impaka zikomeye kuko izindi komite zitamushakaga kandi zemezaga ko Gacinya yamuhaye akazi atabifitiye uburenganzira kuko amategeko agenga Rayon yemeza ko komite y’umuryango ari yo itanga akazi ku bakozi bashya.

Byatumye haterana inama eshatu zitandukanye, iya nyuma ibera muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, yatumijwe n’abayoboye Rayon sports n’abakunzi bakuru bayo bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘IMENA ZA Rayon sports’.

Imyanzuro yavuye muri iyi nama ni ugusesa komite zose uko ari eshatu hatorwa abagabo batatu bazayobora inzibacyuho y’ukwezi.

Gacinya Chance Denis, Ngarambe Charles na Rudasingwa JMV bahawe inshingano zo kuyobora mu nzibacyuho, basabwe kuyobora ibikorwa byose bya Rayon by’agateganyo.

Banasabwe kandi gutegura inama y’inteko rusange izaberamo amatora y’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe. Aba bagabo bazagenzurwa na Dr Rwagacondo Claude, Paul Muvunyi na Kamili Emmanuel bari mu itsinda ry’Imena.


Roben NGABO
UM– USEKE