Digiqole ad

ILPD: Abatangiye ikiciro cya 4 bahereye ku isomo rya Minisitiri w’ubutabera

 ILPD: Abatangiye ikiciro cya 4 bahereye ku isomo rya Minisitiri w’ubutabera

Minisitiri Busingye atanga isomo kuri uyu wa gatanu

*Ngo bagomba kubaka ubutabera bwizerwa n’abaturage 100%.

Kuri uyu wa gatanu abanyamategeko batandukane bakora mu rwego rw’ubutabera batangiye icyiciro cya kane cy’amasomo mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD , batanyiye amasomo bahereye kw’isomo ry’imyitwarire y’umwuga bahawe na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera.

Minisitiri Busingye atanga isomo kuri uyu wa gatanu
Minisitiri Busingye atanga isomo kuri uyu wa gatanu

Ni igice cya rimwe mu masomo icyenda aba banyamategeko bagomba kwiga , ni isomo rikubiyemo ikijyanye n’imyitwarire ya kinyamwuga ku mukozi wo mw’ishami ry’amategeko.

Ni isomo rigaruka cyane ku mbogamizi  zikunze kugaragara mu rwego rw’ubutabera aho Minisitiri yigishaga yibanda ku buryo bwo guhangana nizo mbogamizi .

Muri izo mbogamizi harimo; kubogama bishingiye kuri ruswa, icyenewabo n’ibindi ngo umunyamwuga mu mategeko agomba kwirinda kugira ngo atange ubutabera.

Johnston Busingye yabwiye aba banyeshuri ko umwuga wabo ushingiye ku kizere bagirirwa n’abaturage bitewe nibyo baba barakoze.

Busingye ati “ tugomba kubaka ubutabera buri muntu aba afitiye ikizere , kuburyo umuntu namurenganya aba yumva ko agomba kujya mu butabera kandi ko ari burenganurwe. Atari bya bindi umuntu yumva ko azaburanishwa na kanaka agahita ajya gusenga Imana ngo izamuhindure kuko nta kizere afitiye ubutabera.”

Ngo niyo mpamvu abakora mu butabera bose baba abacamanza, abashinjacyaha , abavoka bose ngo bagomba gukora uburyo abaturage babagirira ikizere umuntu ntajye atinya ubutabera.

Frank Asiimwe umwunganizi mu by’amategeko mu rugaga nyarwanda rw’abavoka avuga ko iri somo ari ingenzi cyane kuko ngo buri muntu wese mu mwuga akora ngo aba agomba kugira imyitwarire igenga umwuga we.

By’umwihariko mu bijyanye n’ubutabera ngo amahame remezo y’imyitwarire aba ari ngombwa kuko ngo iyo bibuze byangiza isura y’ubutabera kabone nubwo umuntu umwe yaba yabikoze ku giti cye.

Ishuri rya ILPD rikaba rikarishya ubumenyi bw’abanyamategeko cyane mu kuyashyira mu ngiro.

Minisitiri Busingye atanga isomo
Minisitiri Busingye atanga isomo
Aba banyeshuri ni abasanzwe ari abanyamategeko mu nzego zinyuranye
Aba banyeshuri ni abasanzwe ari abanyamategeko mu nzego zinyuranye
Bakurikiye amasomo y'ikiciro cya kane mu gushyira mu bikorwa amategeko
Bakurikiye amasomo y’ikiciro cya kane mu gushyira mu bikorwa amategeko
Bagishwa na Minisitiri ibijyanye n'imyitwarire y'abanyamategeko
Bagishwa na Minisitiri ibijyanye n’imyitwarire y’abanyamategeko
Minisitiri Johnston Busingye yabwiye aba banyeshuri ko umwuga wabo ushingiye ku kizere
Minisitiri Johnston Busingye yabwiye aba banyeshuri ko umwuga wabo ushingiye ku kizere

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish