Digiqole ad

Ikiyaga cya Ruhondo cyafunguriwe kuroba, umunsi mwiza ku barobyi

 Ikiyaga cya Ruhondo cyafunguriwe kuroba, umunsi mwiza ku barobyi

Musanze – Kuri uyu wa kabiri ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyafunguye imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo yari imaze amezi abiri ihagaritswe. Abaturage bishimiye ko bagiye kongera kurya ku mafi bataherukaga, gusubira mu bucuruzi bwayo no kongera kubonera abana akaboga gakungahaye ku ntungamibiri cyane.

Ku munsi wa mbere bafungura ikiyaga abarobyi barobye 1200Kg z'amafi anyuranye
Ku munsi wa mbere bafungura ikiyaga abarobyi barobye 1200Kg z’amafi anyuranye

Ikiyaga cya Ruhondo n’ibindi biri aha gifungwa nibura amezi abiri kugira ngo barengere ibidukikije, bafate neza ubworozi bw’amafi kandi hacuruzwe amafi akuze.

Agnes Nyiranemeyimana usanzwe acuruza amafi avuga ko iyi gahunda igitangira mbere bahangayikaga iyo bafungaga ikiyaga kuko amafi ariyo zahabu yabo, ariko ubu bamaze kumenyera ko Ruhondo ifungwa mu gihe cy’amezi abiri bakaba bakora ibindi bikorwa.

Ati “Iyo ikiyaga gifunze abantu bakora indi mirimo, bamwe barahinga abandi bagacuruza imbuto kugira ngo birinde ubukene.”

Kuri uyu wa kabiri bari bafunguriwe iki kiyaga nyuma y’amezi abiri bataroba, ubu bari kuroba amafi menshi kandi arimo n’amanini, abarobyi babwiye Umuseke ko bizeye kuvanamo amafaranga.

Jean Marie Vianney Ntiruhongerwa uhagarariye ihuriro ry’abarobyo mu kiyaga cya Ruhondo yabwiye Umuseke ko iyi ikiyaga gifunze kugira ngo amafi akure neza nyuma kigafungurwa abarobyi bavanamo umusaruro wikubye kabiri uwo babonaga.

Kuri uyu wa kabiri bagifungurirwa ngo barobe bahise baroba 260Kg z’amafi ya Tilapia, 180Kg y’amafi bita inkube, 200Kg by’indagara n’ifi bita indugu 640Kg.

Gregoire Dusabemungu, umukozi muri RAB, ushinzwe ubushakashatsi mu bworozi bw’amafi, avuga ko gufunga ibiyaga bya Ruhondo na Burera, ari ukugira ngo hajye hajyanwa ku isoko amafi akuze, kandi ngo ni n’uburyo bwo kurinda akavuyo mu burobyi kuko ngo amafi yakundaga kwibasirwa n’abaroba nta burenganzira barobaga amafi akuze n’adakuze banakoresheje ibikoresho bitemewe nk’inzitiramibu.

Dusabemungu ati “Baturage bo mu mirenge iri ku nkengero nka Gashaki na Remera nabo bamaze kwibonera ko gufunga ikiyaga byongera umusaruro urenze kure uwo babonaga igihe barobaga mu kajagari.”  

Abaturage basubiye muri Business y'amafi bafite umusaruro ufatika
Abaturage basubiye muri Business y’amafi bafite umusaruro ufatika
Bari kuroba amafi nibura akuze ageze igihe cyo gusarurwa
Bari kuroba amafi nibura akuze ageze igihe cyo gusarurwa
Uyu yarobyemo ifi ipima hafi 20
Uyu yarobyemo ifi ipima hafi 20

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

14 Comments

  • Ko bayanitse izuba se? Amafi akirobwa abikwa mu bukonje mu kwirinda ko yangirika akaba yanahumanya ubuzima bw’abantu

    • Biragaragara ko nawe utekereza nka ba bayobozi batubwiyeko u Rwanda rufite 13,2% byabashomeri.Utigijije nkana urabona izo chambres froides cyangwa congélateurs bariya baturage harizo bigirira, cyangwa harahantu leta yabubakiye ngo bazicururizemo?

      • @Matayo, hariya bariya badamu bahagaze bari gucuruza ni ku kiyaga cya Ruhondo, aho Leta (Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi) yabubakiye. Ntabwo ari ahandi babafotoreye rwose.

  • Amafi y’ubwanwa yo ndayatinya

  • Aya mafi y,ubwanwa kera iwacu twayitaga “Ibisonzi”. Izina riracyabaho?

  • Ikiyaga cya Ruhondo bari bakwiye kongera kugiteramo amaseke mu nkengero yacyo nk’uko byahoze kera, kuko burya amafi yororoka neza kandi akabyara cyane iyo ari mu maseke aho ku nkengero.

    Nibarebe rwose ukuntu bashyiraho Projet yo gutera amaseke ku nkengero y’icyo kiyaga cya Ruhondo, ni ikintu cyihutirwa cyane mu rwego rwo kurinda “erosion” no gutuma umusaruro w’amafi wiyongera cyane.

  • @ RWAMAMARA ijambo (AMASEKE) ukoresheje risobanura iki ???

    cg ushatse kuvuga IMISEKE ijya gusa ni
    Mbingo ???

    • Munyarwanda nawe winsetsa kabisa! Ikinyarwanda ubu gisigaye cyaracanze abantu nanjye ndimo.Ntawe ukimenya vocabulary cg grammar nyayo.Ngo amaseke.hahahahahahahahahaha

    • Imiseke cg Amaseke byose ni kimwe! Gusa Amaseke niyo mvugo ikoreshwa mu baturaniye ikiyaga cya Kivu.

    • @Munyarwanda we, mu Kinyarwanda cyiza bavuga UM– USEKE (mu buke) cyangwa AMASEKE (mu bwinshi).
      Ariko ushobora no kuvuga ISEKE (mu buke) cyangwa AMASEKE (mu bwinshi)
      Iyo ugiye mu nteko y’ikinyarwanda “i” mu buke itanga “ama” mu bwinshi, kimwe n’uko “umu” mu buke itanga “ama” mu bwinshi.

      • @Makanya, wijya impaka zitari ngombwa kuko hari abavuga umuseke mu buke n’imiseke mu bwinshi. Kandi n’iyo nteko ibaho.

  • Iriya fi bishimira ko ipima ibilo 20 ni Clarias, itungwa no kurya andi mafi. Uwayizanye muri kiriya kiyaga yahemukiye abarobyi baho.

  • Ku byerekeye comment ijyanye “n’Amaseke”. Rwamamara ibyo yanditse ni byo rwose. Bavuga amaseke, ariya batera ku nkengero y’ikiyaga, ntabwo ari Imiseke.

    Iyo uvuze IMISEKE uba uvuze IMIHEHA. Niyo uvuze UM– USEKE uba uvuze UMUHEHA.

    Ariko iyo uvuze AMASEKE abantu bumva biriya biti bimeze nk’urubingo batera cyangwa bimera ku nkengero y’ikiyaga. Abaturiye ikiyaga cya Ruhondo rero bavuga AMASEKE ntabwo bavuga IMISEKE kuko ikinyarwanda nyacyo barakizi.

  • Ikinyarwanda nyacyo ni ISEKE=AMASEKE
    Abatuye ku kiyaga rero bakoresha ijambo AMASEKE.

Comments are closed.

en_USEnglish