Digiqole ad

Ijambo rya nyuma rya Kadhaffi mbere y’urupfu rwe

Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose..

Mu muaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri.

Kadhaffi mu ijambo rye ryanyuma abwira imbaga

Narahagaze mpangana na wamushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga. Nafashije abavandimwe ba Africa mu gutanga amafaranga muri African Union.

Nakoze ibishoboka ngo abantu babone demokarasi ya nyayo, aho komite z’abaturage arizo zayoboraga Libya. Ariko ibi ngo ntibyari bihagije, niko bamwe bambwiye, yemwe bamwe bafite amazu y’ibyumba icumi, amasuti (suits) mashya, n’ibindi bikenerwa byose, ntibahaze, bashakaga ibirenzeho.

Babwiye abanyamerika n’abandi bashyitsi ko bashaka « Demokarasi » n’ « Ubwigenge » batazi ko ari iyo kwicana gusa, aho ibinini bimira uduto, ariko bakirirwa babiririmba. Ntibarebe ko muri Amerika iyo, nta buvuzi bw’ubuntu, nta bitaro bitishyuza, nta mazu y’ubuntu, nta burezi bw’ubuntu, nta byo kurya by’ubuntu cyereka iyo batonze umurongo babisabiriza.

Ibyo nakoze byose, ntibyahagije bamwe, ariko abandi, bari bazi ko ndi umuhungu wa Gamal Abdel Nasser (yayoboye Misiri, afatwa nk’umuntu ukomeye mu barabu) umuyobozi w’ukuri wenyine mu barabu n’abasilamu twagize nyuma ya Salah-al-Deen, wasabye ko hacukurwa Canal ya Suez ku baturage be, nkuko nanjye nabisabiye Libya, nageragezaga gutera ikirenge mu cye, ngo abaturage banjye ntibategekwe n’amahanga, ntibibwe n’ibisambo byashaka utwacu.

Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyAfrica Obama, arashaka kunyica, ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi, n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika.

None rero, nta bundi buryo mfite, nzahagarara, niba Allah abishaka, nzapfa ariko ndi munzira ye, inzira yatumye igihugu cyacu gitooha, gifite amafunguro n’ubuzima, inzira yatumye tunafasha abavandimwe b’abanyafrica n’abarabu.

Sinshaka gupfa, ariko niba bikenewe ngo ndengere abantu banjye, ibihumbi byose by’abana b’igihugu cyanjye, bizabe nzapfe.

Reka iri sezerano ryanjye ribe ijwi ku isi yose, ko mpagurutse imbere y’ibitero bya NATO, ko mpagurukiye ubugome, ko mpagurukiye ubugambanyi, ko mbagurukiye Uburengerazuba no gushaka ubuhake kwabo, kandi mpagurukanye n’abavandimwe b’abanyafrica, n’abarabu b’abasilamu b’ukuri ngo tube abatwara urumuri.

Igihe abandi bubakaga amazu y’ibitangaza, njye nabaga munzu isanzwe, ndetse no mu ihema, sinzibagirwa ubwana bwanjye muri Sirte, sinasesaguye umutungo w’igihugu cyanjye, kandi nka Salah-al-Deen, umuyobozi w’umusilamu w’intanarugero, nafashe bike bimpagije…

Iburengerazuba, bamwe banyise « umusazi » abandi « igicucu » ariko bazi ukuri n’ubwo bakomeza kubeshya, bazi neza ko Libya yigenga, itari mu nzaara zabo, ko inzira yanjye ari iy’ukuri ku bantu banjye, ko kandi nzarwana kugeza nshizemo umwuka ngo Libya igume yigenge.

Allah ushoborabyose adufashe tugume kuba abizerwa kandi bigeng

– Muammar Gaddafi.

 

Iri ni ijambo Col Mouammar Khadaffi yavuze tariki 21 Gashyanatre imbere y’imbaga,  niryo rifatwa nk’iryanyuma mbere y’uko yicwa, yarivuze mu gihe yari amerewe nabi n’ibitero bya NATO ndetse n’abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwe.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

62 Comments

  • So what ugly face?

  • ayii Manawe iri jambo rirandijije pe.iruhukire mu mahoro ntwari ishoje ikivi.tzahora tukwibuka.Uwo twari twizeyeho uruvuganiro niwe utugambaniye(trahir).Obama.isi niko imera

  • Nta comment this may be the True. Uyu mugabo yarabivuze abafite amatwi barabyumva abatinda kumva bumvira iburengerazuba ariko ni ukuri Lybia yafashije benshi kuri iyi Si ya Rurema.

  • Intwari ya Africa Ntituzakwibagirwa.

  • Amarira arambunga mumaso! nta ntungane ibaho ariko ALLAH( UWITEKA IMANA YEHOVA)AZIRENGAGIZE IBIBI AHE AGACIRO IBYIZA BYINSHI UYU MUGABO YAGEJEJE KUBANTU BATAGIRA INGANO

  • Kadhafi, igendere warintwari pee, uzize indandende yabatwarwa n’abanyamahanga, kandi ineza n’ibitekerezo byawe imana ishobobora byose YEHOVA iziko byafashije rubanda, Ikwakire mu bayo, tuzabonana muzazuka.Amen

  • Iri jambo rinteye ikiniga pe!Obama we? Uyobore isi ariko wibuka ko ntanarimwe uzitwa umuzungu!Nawe nkwari tubuze tugikeneye Kaddafi,Iruhukire mu mahoro mission yawe kwisi ubwo yari irangiye!

  • Tuzahora tukwibuka wari intwari pe!!!!!!

  • Imana ivume aba kristu b’america n’uburayi n’abayahudi bashaka gutegekesha isi uburetwa bitwaje democracy. Imana iturinde imigambi mibisha yabo. Intwari za Islam zihagurukiye kurwana Jihad kugeza kugitonyanga cya nyum,a cy’amaraso.

  • Njyewe ubu agahinda karenda kunturitsa umutima.Iyo ntekereje ibyiza uyu MUSAZA yagejeje kuri libye no kuri Africa hanyuma bakamuhemba kumwica. Ifiimenya koamazi ari meza iyavuyemo aha ndabwira abanyalibya.Naho abanyafrika tuzagera ku bwigenge ingurube irebye hejuru kuko tutabuharanira.Twari dukwiye kuvira hasi rimwe tukamaga biriya bitero.

  • nyuma yo gusoma iyi nkuru simbabeshya isi ningome kandi ntanukuri ikoresha iyobowe ninda gusa zabanyabubasha bashora abashonji ngo bamene amaraso yabo bo bigaramiye barangiza kugera kucyo babatumye bagasarura amatunda yubwitange bwabacishije bugufi mdababwiza ukuri ko abany libye batazatinda kubona ko babeshywe kunyungu zibihangange kandi koko mukinyarwanda baca umugani ngo wanga umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri amateka azabibutsa bazicuza abababeshye basararu nibahame hamwe mugihe kizaza bazahangane nikinyoma kisi bazumva ubusharire bwayo kadafi yari yarabarinze imana imwakire mubayo kuko yanatekerezaga ko nabandi igifu bagitwaye imbere nkuko nawe yaragitwaye imbere kandi ko ibyisi ntawubiheza!!!!!!!!!!

  • ijambo ry intwari itikunda irengera abatabyitayeho.uri umugabo.may Allah bless u.we know who ure

  • c très horrible. voir mr Kddhafi meurt de cette facon.les africains perdent un super leader ami des africains. icyantangaje kindi nta gihugu na kimwe cyigeze cyamagana otan. turakura hehe undi mugabo wo gukura africa mu buretwa!abayobozi bibihugu bya Afrika mwene so arabariye.mwakagombye gushakira hamwe ibibazo n`ibisubizo bya Africa. bitaribyo Afrika nubu bwigenge badutije bazabutwambura dusubire aho twavuye.
    murakoze cyane.

  • Ese ubundi abantu teberaho iki ? Ndatekereza tuberaho gukora cyane kandi neza tuzirikana gusiga umurage mwiza.Kadhafi rero ndakeka yarabikoze.Nubwo bamurwanije bakanamwica, abazungu bageze kumugambi wabo ariko abanya Libia ntibazatinda kwicuza

  • Gadafi is hero of afica.nubyo tutabyumvahokimye nitwari yacu nibutsako yaharaniraga ubumwe by’afrrica.ese lumumba byagenzebite?ntiyabaye hero?

  • Le corp africain n’a pas de l’âme,imagine Obama,abazungu babivuze kenshi turabihakana ibitabo birandikwa tukabirwanya none tugeze n’aho twikora munda,ese nk’abayobozi ba Africa sinzi uko nabita,umuntu apfe azira ubusa mukome amashyi,ruriye uriya namwe rutabaretse,uno munsi ni we ejo ni wowe,kandi yanabisubiyemo(hero Gadhafi),ati,mwibuke ko aba babafashe kundwanya nange ari bo bari bampaye ubutegetsi,kandi ni nabo bagiye kunyica,n’amwe ni akanya gato,’,you died by body,but for me you’re alive!

  • Inzu zubuntu,Ubuvuzi bw’ubuntu kurya kubuntu…………,ntakindi gihugu yewe nibyo bivuga ko bifite democrassi,ibibyose ntawabibonye mubaturage babo.Imana ikwakire mubaoyo

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru ya Kadhafi,vraiment bgize ikiniga ariko ntacyo niyigendere, Imana yakoreraga izamuha ingororano kuko inyiturano y’isi yo yarangije kuyibona. Ariko ibi ntibice intege abagira neza, kuko ntekereza ko Hari igitabo kizabumburwa tugeze mu Ijuru. Mwibuke umwami abumbura igitabo cy’Ubucurabwenge, Morodekayi agatambagizwa umugi. niko no mu Ijuru bizagenda rero.
    Imana ibarinde

  • ukore byiza cyangwa bibi,genda warurambiranye. bagenzi bawe niba batabonye isomo abazungu bazaze babadufashe bahereye muri ZImbabwe

  • Invugo yayigiraga ingiro, hari byinshi tuzamwibukiraho ibikorwa by’amajyambere amashuri imihanda amavurilo n’ibindi watabarutse gitwari.

  • Ariko mana isi ntigira impuhwe koko nge ndahogoye pe!!!!!!!!!!!! Imana igira neza i8zasimbuze ibibi waba warakoze ibyiza nubwo ntabyerango de ariko wari intwari kd obama iMANA IZANYUZE UBUREMERE BWUBUGOME yagukoreye mumaso ye ataravamo umwuka aho imbwa zarigatiye amaraso yawe aye zizayaharigatire inshuro ijana yogahura nayesu akamukoraho

  • rest in piece!!!!!!

  • Wabyanga wabyemera, Kadafi ni intwali ya Afurika yose, kuko ntekereza ko kugirango tuzabone undi mugabo nkawe atari vuba aha. Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • igendere wari umugabo…………..

  • Koko isi ntigira inyiturano nahereye kera mbivuga uyu mugabo yazize akamama ubushobozi bwe ubukungu bwi gihugu cye ariko muzaba mureba Oboma Sarukz iherezo ryabo rizaba ribi koko kumena amaraso twe nkabanya Afrika benshi tutabaraho urubanza uretse bamwe bahindutse ibikoresho byabazungu iyaba koko Pirigatori yabagaho natwe twagusabira kuko habuze gato ngo isengesho ryawe ryuzure Imana ikwakire

  • kabisa ubuzima ni danger

  • abarengana bazahoraho,ariko hahirwa ukomeza ubutwari bwe kugera kundunduro y’ubuzimz bwe.Kadafi nawe yishimire ko apfuye ari intwari.Twihanganishije umuryango we warusigaye nubwo bawugerereye.

  • Iri jambo ribere afurika urumuri

  • yewe niyigendere ntakundi nyine ngo akiziritse kumuhoro gashirwa kawuciye!gusa nyine agiye yari umugabo ariko nkeka ko impamvu bagenzi be batamurwanyeho nabo barebaga arambiranye kubutegetsibigatuma batagaragaza uruhande rwabo cyane,ariko iherezo rye ryari ririya nyine.Imana izamwakire mubayo.

  • Ariko Mana! Uyu yari umugabo nta shiti. Igendere nta kundi! Tuzahoro tukwibuka! Ntwari ya Africa!!!!!

  • Buri muntu n’atekereze icya mubabaje kuru ta ibindi, niba bihwanye n’urufpu rwa Gadafi, ese zibukwa ate abafite ubutegetsi batabishaka? reka bur’umwe ajye a mwibuka mumutima.

  • Intwari iratashye! Duharanire natwe kuzataha gitware. Agahinda ntituzagashira kubera uyu mugabo. Imana imwakire

  • La illa illhah Allahu, Gaddafi tuzahora tumwibuka, Imana imwakire mu bayo

  • Abazungu we!!!!11 abanyafurika baramutereranye pe!!!!!11 igendere wakundaga africa ghdafi we!!!

  • RIP, wari umugabo.

  • mbabajwe naho yivugiye ngo>Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyAfrica Obama, arashaka kunyica, ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi, n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « gCapitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika. gusa igendere ntacyo utakoze ngo ubeho ntakibi nakuvugaho ntanicyiza byose bibe uko iyakuremye yabiteguye

  • Kugira icyo umuntu avuga birakomeye, gusa birakomeye kugira ngo africa izigenge. icyo nemeza ni uko mu myaka iri imbere bikunde byange Kadafi azafatwa nk’intwari ya Afrika.
    Mugire amahoro y’Imana

  • abo bamwishe bakozibyaha kumurusha, iyaba abantu bicirwaga kobakozibyaha harigihe isi yasigara ntamuntu numwe uyituye. nge nziko IMANA yamaze kumubabarira kandi abamutuka azabatanga mwijuru, nangwanawe yarazi no gusenga IMANA. NGE ABANABANGE BOSE NZABITA KADAFI, NANGE NAHINDUYE IZINA NA UBU NITWA ‘kadafi’

  • Tjrs la democratie de ces presumes democratique depend de l’injustice que subissent les faibles. Tu sera tjs hero du continents et des continents. Imana ikwakire uko ibishimye

  • PLease, wambgiye aho wakuye this article, the web address wayikuyeho uyimpaye byanfasha cyane. RIP Qadhdhafi

  • iri jambi rinteye intimba idasanzwe ku mutima wajye igendere Kadhaffi tuzahora tukwibuka

    • Nanjye ndangije gusoma iri jambo numva intimba irikubye! Ntako atagize ngo abaturage babeho neza ariko agiye bamuvuma nkaho atabakamiye! Bareke bagiye guhura na politiki y’imisoro, barire bihanagure bamwifuze batanazi aho bamuhambye! Ubu hagiye guhita havuka LRA(Libya Revenu Authority) ubundi isarure aho itabibye kahave kuko niyo Key ya Capitalism

  • Kadhafi is a “HERO”. Mwabyanga mwabyemera.

  • Mwirira cg ngo mutwarwe n’agahinda gusa.ahubwo mutekereze ukuntu namwe mushobora kuzatera ikirenge mu kya Gaddafi.
    Ubutwari baraharanirwa,ndetse urukundo rw’igihugu rukaba karemano,Gaddafi yabaye intwari bihagije,adusigire isomo.

  • ntakundi nyine buriya ariko ntakitagira impanvu.
    none tubigenze dute?
    Gusa Imana ishimwe kuko yo ireba mumitima.

  • umva mbabwire nu tuvuga ko obam ari umunyafrica siwe inyuma ajya gusa natwe ariko imbere ni umuzungu sha muhitane muzehe wetu khadafi natwe nitukikwemera uri agakingirizo kaba rugigana koko nta nokuvuganira africa ukomokamo

  • Uvuze ibyo wakoze numva ndabaye cyaneee gusa nubwo wapfuye wapfuye giteari tuzajya twibuka byinshi kuri wowe

  • vraiment nanjye narize .Ariko abaturage mbona hari ibintu byatwihishe .Gusesengura ibintu neza.none se ntushobora kujyaho kidemocratie ugategekesha igitugu .cyangwa ukajyaho udatowe ukategeka kidemocratie.Iyi nisi Hari ikintu Abanyafurika abazungu tubura.muri video y’urupfu rwe baramusuzuguye byarambabaje.abanyaribiya bafite ikosa

  • ariko kuki abanyafurika tutazirikana abantu nk’aba thomas Sankara, Gadhafi n’abandibavuze ibyadufasha ahubwo ugasanga dukomera amashyi ibisambo, abanyagitugu.; nta kuntu abazi ibya internet mwamfasha tugashyiraho ihuriro ryibuka abantu bintwari atari abazigira.Aya magambo niyo yagiye agirira ibindi bihugu akamaro nk’aya Martin LK n’abandi..; Abayobora Africa batekereze uko yajya yibukwa, kuk n’ubundi natwe niho tuzanyura. Aruhukire mu mahoro.

  • KADHAFF urambabaje urumùbaje urambaje……… harikintu kimwererowibogiwe menyanezako umuntubitwari yapfuye kerekaniba atarikomwe bigenda nipfanzakubwiranibagushyize mutwari wihangane.

  • AFRICA BIDATINZE IGIYE KUBONA KO KADDAFI IBYOYAYISDABAGA BYARINGOMBWA

  • nimba kadhafi yarategetse imyaka myinshi ariko abaturagebe babayeho neza ikibazo kirihe? ico dushako arukugira ubuzima bgiza ikindi niki bashaka? imana nimwakire ntakindi twavuga. turababye kandi ntituzamwibagirwa namba iruhukire ntwari nziza

  • nasabaga ko mumbabariye nka website dukunda ntako mutagira vraiment my god bless u then mwanyoherereza kuri email yanjye amakuru yose ajyanye na kadafi namagambo nkayo yagiye avuga ariko ayo mwahinduye mukinyarwanda hanyuma imbwa iragawa umugabo agashimwa abakomeya ntacyo bavuze ngo berekane kjo muzehe ntacyo azira kuko nabo ari ibisambo nkabazungu nasabaga ngo mureka yemwe babona ko abantu bazira ubusa ntihakagire amateka yibagirana kandi umuntu aba yarakoze ibikomeye kubaturage mwamfashije tugashyiraho ihuriro tukagena uburyo bwo guhura tukazajya twibuka umusaza nkumuntu wadukoreye nkabanyafrika ariko biragoye jyewe niyemeje gufungwa cg gupha nabandi bose bahitamo kuzatotezwa mureke tubikore muzaba muhaye agaciro africa kandi imana niyo nkuru ariko umuntu ntagasuzugurwe nibisambo natwe ngo twinumire utarasa we ntiyakunamira umuntu bucece uretse ko ukuri kugeza aho kukaganza murakoze

  • sha uvuga aba atarabona abanyaribiya nibatangira kwishyura imisoro bagatangira kwishyura amashuri nibwo bazabona akamaro kadhafi yarabafitiye nibyo yabakoreye nziko bazatangira kwimwifuza ukuntu aricyo gihugu cya afurika cyari kibayeho neza ntanzara aho mibindi bihugu yabamaze

  • nabonaga gaddafi nkurufunguzo rwubwigenge bwafrica none dore ibimubayeho ubwose tuzongera kubura umutwe libye’s peple ntibazatinda kubona ingaruka zokubura gaddafi igihe bazanjya bampfira murugo babuze icyo kwinshura kwamuganga abana batacyiga njye narize rwose reka ndangize nshimira mwebwe mutugezaho ibibyose mugire amahoro y’IMANA

  • iri jambo rirababaje nanjye ngize ikiniga pe.igendere waizize kwanga ubukoroni ntakundi nyine.

  • Turetse kugendera ku maranga mutima! Ghadafi yarizize; kimwe na Saddam, iyo wiyemeje guhangana ntutezuka ku mugambi. Yatangiye ari hero ariko siko arangije; yishwe ashinyagurirwa.
    Igihe yemeraga kumvikana n’abazungu yari guhita yegura bakimuharaye kandi bataramwangisha abaturage.
    Turetse ko benshi bamukundaga, niyo waba ufite 25% batagushaka biba byiza ko ubaha undi bibonamo cyangwa hakaba impinduka. Kuba twe tubabara kandi tureba muri Libya hari abishimye n’ukwirengagiza.
    Jye mu byukuri sinifuzaga ko yavaho kuri buriya buryo, ariko na NATO itaramutera nabonaga yaratinze kandi arambiranye. Nano ibyiza yakoreye igihugu cye na Africa zari inshingano kandi hari byinshi ngaya mu buryo yabikoraga.
    Imana imuhe iruhuko ridashira!!!!

  • sha, burya Khadafi yari umuyobozi mwiza, ahubwo ni abazungu bamurwanyaga kubera kudakora nkabo… kutabareka ngo basahure igihugu cye …mbese kutabapfukamira…niyigendere …Allah yemeraga azamuhembere ibyiza yakoze, Amubabarire n’ibibi yakoze…UMUNTU NI UMUNTU…

  • Allah turamusaba yakire inwarizose zatabarutse zikiri mu guharanira icyateza isi n’abayituye imbere.

  • Murakoze cyane kubera inkuru zicukumbuye mutugezaho, gusa the Africans people tumenye neza ko umuzungu ntagihe na kimwe yigeze adukunda, kandi Khadafi tumwemere nk’intwari nkuko twemera Late Fred GISA RwIGEMA,Che Guevara, Sankara, Lumumba,Rudahigwa,Luther King n’abandigusa abanyaribiya bazicuza kandi bazabona ubuhemu bw’abazungu(americans …) gusa Khadafi musabiye iruhuko ryiza kuri Allah, erega abantu barebe kure Iraq na nubu abantu birirwa bapfa kandi nta ntwaro basanganye Sadam Hussein kandi noneho abo ba rugigana birirwa barwanya abandi kandi nanubu Israel yanze kuvuga umubare wa Armes Nucriel ifite!?Naho ntakundi gusa Khadafi yarakoze kandi yafashije ibihugu byinshi muri Africa tuzahora tumwibuka gusa niko bimera intwari ntiziramba akenshi abazirwanya ntibabura gusa captalism na nubu nta musaruro itanga kuri rubanda rugufi kuko umukire arakira naho umukene agakomeza gucyena urugero nahano iwacu niko bimeze.

  • Innalillahi wa inna ilayhi rajiun.

  • Intwari ya AFRICA, Imana nyiribihembo azaguhembe.

Comments are closed.

en_USEnglish