Digiqole ad

Igitaramo ndanga muco cy’akataraboneka mu Rwanda

Benshi mu banyarwanda bakunda imbyino z’iwabo, ndetse  si ibanga u Rwanda rugira imbyino ziranga umuco nyarwanda nziza, rukagira n’abahanzi b’akataraboneka bahimbariwe iby’iwabo, uku guhimbarwa kuzagaragara mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2013 cyiswe “Hobe Rwanda” .

Igitaramo cyiswe HOBE RWANDA kizitabirwa n'abahanzi bakomeye mu njyana zishingiye ku muco nyarwanda
Igitaramo cyiswe HOBE RWANDA kizitabirwa n’abahanzi bakomeye mu njyana zishingiye ku muco nyarwanda

MAV Ltd yateguye iki gitaramo yatangarije Umuseke ko bagitekereje nyuma yo kubona ko abahanzi bakora indirimbo zishingiye ku muco gakondo bakunzwe cyane, ariko bakaba badatumirwa mu bitaramo byinshi bitegurwa mu Rwanda dore ko ngo ahanini usanga byiganjemo abahanzi binjyana z’amahanga!

Ariko kandi ngo mu Rwanda haracyari n’ikibazo cy’ibitaramo ushobora gusangamo abahanzi baririmba indirimbo zishingiye ku muco nyarwanda bikiri bicye cyane.

Rugamba Raoul uhagarariye iyi kompanyi yateguye iki gitaramo avuga ko bajya kugitegura bari bafite intego yo guhuza abakunzi b’ibitaramo ndanga muco nyarwanda bityo ngo babasusurutse  bashire n’umuco wimakazwe.

Raoul ati “Mu Rwanda dufite umuco mwiza ukwiye kwimakazwa ku isi yose, by’umwihariko dufite abahanzi b’ibihanganjye nakwita ko ari mpuzamahanga k’uko aho bajya hose gutarama Kinyarwanda ntawabahiga ndetse ntawe udahimbarwa, n’uzitabira “Hobe Rwanda” wese azanyurwa.”

UM– USEKE kandi  wegereye abahanzi mu myiteguro barimo y’iki gitaramo badutangariza ko  uyu wa gatandatu uzaba udasanzwe kuri bo ndetse n’abazitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo kizagaragaramo inganzo zitandukanye z’abahanzi nka Samputu, Intore Massamba, Mani Martin, Gakondo Group, Liza Kamikazi, Mariya Yohani, ndetse ngo  kizanakurikiranwa n’Abanyarwanda benshi bari mu mahanga hifashishijwe ikorana buhanga rigezweho.

Kizabera mu nyubako y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA), kuva i saa kumi z’umugoroba,
Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5 000 frw)

Mihigo wa mugabo Frank

0 Comment

  • mu nyubako ya rra ni hehe plz mutange ibisobanuro byimbitse!

  • Turagushimye cyane Rugamba kubera ibyiza utuzaniye, twajyaga dukumbura ibirori nyarwanda tukabura icyo twakora none ndabona inzozi zibaye impamo, uti abanyamahanga bazabikurikirana, ntacyo technology itazazana rwose.

    Keep it up man!

  • niba impala zitarimo njye 5000 byanjye ntabyo mubonye nzyashingamo umuheha na byeri iraryoha!!!!

  • Jean uumvugiye ibintu! ibintu Impala zankoreye byanyeretse ikindi kintu! nizo nshaka nta bandi

Comments are closed.

en_USEnglish