Digiqole ad

ICTR: Umugore wa Andre Ntagerura yashinjuye Augustin Ngirabatware mu rubanza

30 Mutarama 2012 – i Arusha, kuri uyu wa mbere, humviswe uruhande rw’abashinjura uregwa mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Ministre w’igenamigambi muri Leta y’abatabazi mu 1994.

Augustin Ngirabatware
Augustin Ngirabatware

Kuri uyu wambere hakaba humviswe ubuhamya bushinjura bwatanzwe na Leoncie Bongwa hakoreshejwe Amashusho (video) kuko yari mu Ubufaransa.

Leoncie Bongwa ni umufasha wa  Andre Ntagerura wahoze nawe ari Ministre wo gutwara abantu n’itumanaho, we wagizwe umwere n’uru rukiko rwa Arusha mu myaka 6 ishize, akaba aba mu Ubufaransa.

Leoncie Bongwa yavuze ko hagati ya tariki 6 na 12 Mata 1994 kuva indege yari itwaye Habyarimana yahanurwa Ngirabatware atigeze ava muri Kigali.

Ubushinjacyaha bwo, bumurega ko hagati ya tariki 6 na 8 Mata 1994, Ngirabatware ngo yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi atanga imbunda na grenades ndetse akangurira abahutu kwica abatutsi.

Leoncie Bongwa watangaga ubuhamya mu gifaransa, yabwiye urukiko rwari ruyobowe na William Sekule ko hagati ya ziriya tariki zavuzwe haruguru yari kumwe na Ngirabatware ahabaga ingabo zarindaga president.

Avuga ko igihe bageraga muri icyo kigo tariki 6 Mata ngo cyatewe, tariki 8 Ngirabatware ngo yavuye mu kigo cy’aba GP akerekeza kuri ambassade y’Ubufaransa I Kigali, aho basanzwe n’abandi bo mu muryango wa Ngirabatware.

Uyu mugore yavuze ko imiryango yabo (Ngirabatware na Ntagerura) bavanywe muri Ambassade y’Ubufaransa tariki 12 Mata mu 1994 bajya ku kibuga cy’indege berekeza i Bujumbura.

Uru rubanza rwakomeje kuri uyu wa kabiri. Ngirabatware arashinjwa gukora Genocide, kugira uruhare muri Genocide, gushishikariza abantu ubwicanyi no kurimbura imbaga, gufata ku ngufu n’icyaha ku nyoko muntu.

Source:hirondellenews

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ngirabatware augustin baramubeshera iwabo ni i kayove ntanarimwe yigeze agera i gisenyi kuva kinani yicwa yahunze ataragera igisenyi n’umunsi umwe mwaretse amatiku ngo yafashe nde kungufu? Ariko iyo umuntu ari umunyabyaha kukintu iki niki kuki yifuza kukigereka kubandi nta mututsi n’umwe udasambana niyo mpamvu ubona bose babyitwaza naniryo turufu bakoresha bamenya amakuru yabahutu bifashishije abakobwa babo ibyo birazwi neza ubusambannyi bwa imyumba ninde utabuzi ubwa kirabo se ?ubwa rosette rugamba se nabandi ntarinze navuga aha na nubu baracyasambana uzabaze assumani wo muri rugari azakubyira ibyabo uribuka dr diane wahoze kubitaro bya muhima kandi ubona ntacyo bibabyiye uzi ubusambanyi bwa mushikiwabo akiri muri lycee de kigari hari igipinga gikora muri statsitic cyari cyaramugize urubito nawe ashobora kuba yarasambanye nabagabo 1000 nkawawundi narayembonye kuri internet

    • Uziko uri IKIGORYI!!!!

    • KUBA IMBWA SI KUMOKA! NAWE UTWERETSE UBUBWA BWAWE.

  • Gutanga ibitekerezo no gusebanya biratandukanye.kwita abantu abasambanyi ni igitutsi kdi ntibinemewe.Valens ujye utanga ibitekerezo watekereje.Thank u.

  • Uyu Valens n’uwo mu cyaro kweli,umuntu waba ajijutse se akoresha utugambo nk’utwabana ngo NZAKUBYIRA,AZAKUBYIRA cg yagombye kuvuga NZAKUBWIRA,AZAKUBWIRA… erega yarangiza akandika n’ayo mahomvu kuri net nta n’ikinyarwanda azi.Pole sana uzabanze ujye muri IGA (niba ikibaho )wige ikinyarwanda,ugabanye no gusebanya uzabone kwandika.URABABAJE,URANASEBYE,NGO BAZATUBYIRA ,HAAHAHAHAHAHA

  • ubundi umuntu uvuga nk’uyu aba yarapfuye akanga kuvaho!uratuka ugatuka n’abo mutaziranye?wenda kwanga abatutsi byo ndumva bisanzwe atari wowe wenyine ariko ntibizababuza kubaho, ariko nanone be respectfull Valens!turi kw’isi!thks.

  • yewe ntibyoroshye.

    Imana itugenderere

  • byose murapfubusa abo nemera nabarwubaka baduhinka tukinywera amata rata ntimugacike intege murukorere niyo tutabahe ibyiza ntibyihishira uwiteka azabarinda abarukorera bose ntacyo bazaba kdi abavanga igihe cyabo kiregereje uwanga urwanda azabona ibizamubaho byavuzwe nabasogukuru

Comments are closed.

en_USEnglish