Digiqole ad

Iburasirazuba: Abayobozi ku nzego zose bateraniye kwiga ku bibazo bihari

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’Abayobozi b’Uturere bagiranye nabo kuwa gatanu tariki 25 Gicurasi, havuzwe ku ngingo z’abana bata amashuri, ikibazo cy’imfu z’abana muri Muhazi, umutekano muri rusange n’ibindi bireba iyi ntara.

Guverineri Odette Uwamariya mu kiganiro n'abanyamakuru
Guverineri Odette Uwamariya mu kiganiro n'abanyamakuru

Odette Uwamariya Guverineri w’iyi ntara yavuze ko nta mwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa wemerewe kuva mu ishuri, ni nyuma y’uko abana bamwe b’abahungu barivamo bajya gushaka akazi, abakobwa bamwe bakarivamo nyuma yo guterwa inda, hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe mu 2011.

Guverineri akaba yavuze ko uburezi bugomba gushyirwamo imbaraga, cyane cyane ku babyeyi kuko “Ubwenge” mu Rwanda ariwo mutungo bwite abana baba bakwiye guhabwaho umurange.

Nubwo muri iyi Ntara ngo hari ikibazo cy’amazi, birakwiye ko ababyeyi  badakwiye kohereza abana kuvuma mu kiyaga cya Muhazi, aha akaba yasobanuraga ku kibazo cyavuzwe cy’imfu z’abana barohama muri Muhazi bivugwa ko bagiye kuvoma.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’inteko rusange ihuza Uturere  turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, umuyobozi wa Polisi RPC Muhirwa Alexandre we akaba yasobanuye ku mpamvu zo kuba utubari ubu dufungwa kare.

Twasanze kuva kuwa gatanu nimugoroba kugeza ku cyumweru nijoro impanuka ziyongera cyane, ziba zishingiye ahanini ku businzi. Ibi nibyo bituma muri iki gihe dusaba utubari gufunga kare mu rwego rwo kwirinda bene izi mpanuka ndetse n’urugomo rwagaragaraga”  RPC Muhirwa Alexandre.

Nyuma yo kubibazwa n’abanyamakuru, umukuru wa Police muri iyi Ntara akaba yasobanuye ko nubwo u Rwanda rwinjiye muri East African Community, aho ahandi baba bakora amasaha 24/24, aha ho batareka impanuka n’urugomo ngo bikomeze kubamaraho abantu kandi hari uburyo bwo kubikumira.

Akarere ka Ririma niko Karere kabarizwamo ubucuruzi bwa kanyanga cyane nkuko byatangajwe na Police,  bamwe mu bayobozi b’umudugudu bakaba ngo bagira uruhare bucuruzi bw’iyi kanyanga, ngo kubera inyungu runaka. RPC Muhirwa Alexandre akaba yavuze ko iki kibazo bagiye kugihagurukira bikomeye.

Naho ku bijyanye n’ubwicanyi mu miryango akaba yagize ati: “Abaturage bagomba kujya bagaragaza ahari umwuka mubi kubera  ibibazo by’ubutaka cyangwa indi imitungo mu miryango kuko usanga ubwicanyi bwinshi ari ibi bushingiraho

RPC Alexandre Muhirwa avuga ku mutekano mu Ntara y'Iburasirazuba
RPC Alexandre Muhirwa avuga ku mutekano mu Ntara y'Iburasirazuba

Nubwo havugwa ibyo bibazo by’umutekano n’ibindi, Intara y’Iburasirazuba yishimiye ko mu bushakashatsi bwakozwe na MINECOFIN n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, bwagaragaje ko iyo ntara ariyo iza inyuma y’umujyi wa Kigali mu kwihuta mu iterambere no guhindura imibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’iyi Ntara akaba yatangaje ko mu buhinzi ubu biyemeje kugeza ku musaruro ugera ku 109 % by’uwo bari bategereje mu buhinzi bw’ibigori, Kawa, urutoki, umuceri. Mu nteko rusange abayobozi bakaba bishimiye ko ubu gahunda ya Girinka yarenze 100% by’ibyari biteganyijwe, naho kwitabira kwizigamira mu mirenge Sacco mu baturage bikaba bigeze kuri 95%.

Inteko rusange ihuza abayobozi b’inzego zose guhera ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’imidugudu igize iyi Ntara. Inteko rusange y’iyi Ntara ikaba yaherukaga tariki 5 Kanama 2011.

Abayobozi b'Uturere, ushinzwe Police na Guverineri Uwamariya mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi b'Uturere, ushinzwe Police na Guverineri Uwamariya mu kiganiro n'abanyamakuru

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Turashimira abagira uruhare mu gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose kuko ni base y’Iterambere nyaryo.hatangwa n’ibiganiro bisobanura byinshi.

  • birababaje kuba muterana mukigira ibibazo aho bitali;ibibazo bikomereye abanyarwanda n’ubukene bugaragara mumibereho y’abaturage byose biterwa no kutihaza mubiribwa.itegeko muduha ryo kubakisha amatafali cg bloc sima kdi muzi neza ko rubanda ntaho dukura mwerekana.ruswa zigaragara munzego zibanze

  • ok

  • We real acknowledge the efforts of our Governor, with the whole team from village level to the province however, more and more efforts are still required to durable devt.

  • Akarere ka Rwamagana ka kwiriye gutekereza ku kibazo cy’imihanda yo muri uwo mugi. Ubu za quartier zirangwa n’ibyondo hanyuma bakavuga ko barwanya umwanda. N’agahanda kamwe bakoze mu mwanya wo gushyiramo laterine basutsemo ibitaka (Iyo imvura iguye si cyondo noneho) kandi ubwo rwiyemezamirimo n’abambariwe barangije kwirira cash za Leta. Ahaa…

Comments are closed.

en_USEnglish