Digiqole ad

Ibisasu 2 byaturikiye mu mujyi wa Kigali

Ibisasu bibiri byaturikiye mu mujyi wa Kigali, kimwe mu mujyi hafi y’ahubatse isoko rishya, ikindi mu kagali ka  Nyarutarama hafi mu murenge wa Remera, byombi bikaba byaturitse saa moya z’ijoro zibura iminota micye kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe.

Umwe mu bakomerekejwe byoroheje n'igisasu cyaturikiye i Nyarutarama ari kwitabwaho mu bitaro bya Kibagabaga
Umwe mu bakomerekejwe byoroheje n'igisasu cyaturikiye i Nyarutarama ari kwitabwaho mu bitaro bya Kibagabaga

Umuvugizi w’igipolisi yatangarije Television y’u Rwanda ko abantu batandatu aribo bakomerekejwe n’ibi bisasu byombi, bahise bajyanwa ku bitaro bya CHUK n’ibya Kibagabaga.

Umwe mu bakomerekejwe ku kaboko n’igisasu cyaturikiye i Nyarutarama yabwiye UM– USEKE.COM saa kumi n’ebyiri n’iminota nka 39 aribwo igisasu cyaturitse, yemeza ko bagejejwe ku bitaro bya Kibagabaga ari 14, bane bakomeretse bikomeye ngo bahise bajyanwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, abandi byari byoroheje barataha.

Uyu utifuje ko twandika amazina ye, yavuze ko Police yahise itabara ako kanya iki gisasu kikimara guturika, nubwo nta muntu ngo wafashwe akekwaho uruhare muri iki gikorwa.

Abakomerekejwe n’igisasu cyatewe mu mujyi, kugeza abaganga bemeje ko bakiriye inkomere 14, icumi bakomeretse byoroheje ndetse bitabwaho bahita bataha. Muri bane bakomeretse bikomeye, umwe yakomeretse cyane ku mutwe, undi amagufa y’amaguru ngo yangiritse bikomeye, muri aba bakomeretse bikomeye harimo abakobwa babiri n’abagabo babiri.

Aba bakomeretse bakaba bahise basurwa ku bitaro bya Kigali CHUK n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu ngabo bagaragaye ku bitaro baje kureba uko abakomeretse bamerewe.

Abantu bane mu mujyi  baba bafite uruhare mu iturika ry’igisasu mu mujyi bahise batabwa muri yombi nkuko Supt. Theos Badege, yabitangarije ORINFOR.

Umwe mu bari hafi y’isoko mu mujyi ubwo igisasu cyaho cyaturikaga yabwiye UM– USEKE.COM ko aho cyaturikiye nta bantu benshi bari bahari.

Nagiye kumva numva urusaku rukomeye hafi yanjye, nahise ndyama mpagurutse nkizwa n’amaguru, ariko nta bantu benshi bari aho mu nzira” ni ibyatangajwe na Karimunda Thomas wamanukaga hafi y’isoko ajya gutega imodoka imucyura.

Ibi bisasu byombi bituritse nyuma y’iminsi irindwi (23 Werurwe) i Musanze naho haturikiye igisasu cyahitanye umuntu umwe, bikekwa ko ari nawe washakaga kugitera.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda akaba yabwiye BBC ko, usibye izi grenade zatewe, umutekano ari wose muri Kigali no mu gihugu. Iperereza ku bagize uruhare muri ibi bikorwa rikaba riri gukorwa.

Daddy Sadiki Rubangura/Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • njye ndabona reta yakagombye kwitondera bariya bantu bavuga ngo bavuye muri FDLR KUKO BASHOBORA KUZA BARI MURI GAHUNDA YO G– USENYA UMUTEKANO! SO BABITONDERE!

  • Mana tabara abanyarwanda! Umuntu uwariwe wese umena amaraso y’abanyarwanda abaziza ubusa mana uzamuhane

  • Leta niyo ituma abo bantu bakomeza kwica inzirakarengane, ntakuntu batubwira ngo umuntu wateye igisasu ahantu ngo yafashwe nawe akemera icyaha yanishe imbaga z’inzira karengane maze wumve ngo bamukatiye imyaka 5,nigute se bazabihagarika ntawuhanwa ngo abandi babone isomo?.bazafate nka babiri babamanike baraswe uzarebe ko hari uzongera gutera ibisasu.Birababaje Bayobozi bigihugu.

    • Umva Clément nawe! None se wowe urumva baba bafashe uwagiteye wa nyawe bakamutakira itanu gusa? None i Musanze ko uwagiteye yahaguye bagafata umurambo we, icyumweru ntigishije bataratubwira yari nde???

  • Mana dutabare

  • Ahaaaaaaaaa

  • MANA OROHEREZA U RWANDA KUKO NIBA HARIHO UROTA IBIBI NOKUTSA ABANTU UBUZIMA UZAMUDUKIZE KUKO IBI NINDENGA KAMERE

  • Icyo nabwira abantu nuko bakwirinda gukora udutsiko mu masaaha y’umugoroba kuko abo bagizi banabi bakunda kubitera kugicamunsi.

  • Abakomeretse bihangane.Ndabona bitazoroha

  • barongeye koko?barashaka kutuvutsa umudendezo twari dufite?twari muri Paradit.
    Leta izabashakire prison yabo

  • bonjour abazitera nabanzi b’urwanda murumva se aribande bafite abo bakoresha aliko imana irahari izabadutsindira nubundi baratsinzwe ni sabotage kugirango abantu b agire panic ubuzima burakomeza nta bwoba mfite .

  • IZO NKOZI Z’IBIBI ZIKEKWAHO GUKORA IBYO BAZIKANYAGE.

  • ABA BANTU NI INTUMWA ZA SATANI.
    ARIKO YARATSINZWE.

  • yezu we dutabare ugirire ububabare wagize wibuke abanyarwanda.bugihe nkiki cyigisibo nicyunamo abagizi banabi barabyuka,so polis nishyiremo ingufu mugucunga umutekano.

  • UMUTEKANO UGOMBA GUKAZWA MU RWANADA HOSE polices ndetse na baturage bafatanyije bose hamwe.from KAMPAKA INTRN.UNIV.

Comments are closed.

en_USEnglish