Ibirori bya Volleyball byagarutse, amakipe 35 azahatanira Memorial Rutsindura 2017
Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera kuryoherwa n’imikino myinshi irimo ibihangange. Ni mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka umutoza Alphonse Rutsindura wazamuye impano nyinshi z’abamenyekanye muri Volleyball, ryateguwe na Petit Seminaire Virgo Fidelis ku nshuro ya 16.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 saa 17:00, nibwo hakorwa tombola y’uko amakipe azahura muri Memorial Rutsindura 2017. Kuwa gatandatu 9:00 ni bwo imikino y’amajonjora na ½ izaba naho imikino ya nyuma izakinwa ku cyumweru tariki 1 Nyakanga 2017.
Seminari Nto ya Karubanda itegura iri rushanwa, uyu mwaka yatumiye ibyiciro byose bikinwamo Volleyaball, kuko hazitabira amakipe 35 arimo ayo muri série A na série B, amakipe y’abagore , amashuri abanza n’ayisumbuye, amakipe atarabigize umwuga n’umukino wa Beach Volley.
Irushanwa ry’umwaka ushize ryegukanywe n’ikipe ya UTB mu bagabo, Rwanda Revenue Authority mu bagore, Groupe scolaire officiel de Butare mu mashuri y’isumbuye, naho abatarabigize umwuga hatsinze ikipe y’abahoze biga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis.
Amakipe azitabira irushanwa ry’uyu mwaka:
Abagabo
- APR VC
- Gisagara
- IPRC South
- Kirehe
- REG
- UTB
Abagore
- APR
- ENDB
- LDN
- RRA
Serie B
- Don Bosco
- GSOB Indatwa
- PSVF
- St Philippe Neri
Amakipe atari muri shampiyona
- ASEVIF
- Nyaruguru
- Relax
- Tout Age
- Umucyo
- Vetarans VC
- WASAC
Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye: Tronc Commun
- College Christ Roi
- GSO Butare
- GS Bigugu
- PSVF
Amashuri abanza
- Butare Catholique
- Elena Guerra
- Simbi
- Rukira
Beach Volleyball
- Amakipe atandatu
Roben NGABO
UM– USEKE