Digiqole ad

Ibirarane: Police FC itsinze Amagaju FC 2-0 bya Mico Justin

 Ibirarane: Police FC itsinze Amagaju FC 2-0 bya Mico Justin

Imikino itarabereye igihe muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ iri gukinwa hagati muri iki cyumweru. Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2017 Mico Justin uri mu bihe byiza yafashije Police FC gutsinda Amagaju FC 2-0.

Mico Justin watsindiye Police FC ibitego bibiri
Mico Justin watsindiye Police FC ibitego bibiri

Umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro Police FC yawukinnye idafite ba myugariro babiri bo mu mutima; Patrick Umwungeri na Fabrice Twagizimana bavunitse urutugu. Byatumye Seninga ahakinisha Uwihoreye Jean Paul usanzwe akina ku ruhande. Gusa Seninga n’ikipe ye yari yagaruye umunyazamu wa mbere Nzarora Marcel.

Nyuma yo kunganya na APR FC 0-0 mu cyumweru gishize, Amagaju atozwa na Nduwimana Pablo ntiyorohewe na Police FC kuko ku munota wa 44 nibwo yafunguye amazamu ku gitego cya Mico Justin arobye umunyezamu Muhawenayo Gady w’Amagaju FC wari uhagaze nabi.

Iminota ine gusa y’igice cya kabiri, uyu musore Police FC yavanye muri AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri gisa n’icya mbere. Umupira yawutereye hanze y’urubuga rw’amahina awurenza umunyezamu wari wasohotse.

Ibi byafashije Police FC itozwa na Seninga kwisubiza umwanya wa n’amanota 35 ikurikiye Rayon Sports ifite amanota 37. Na APR FC iyoboye urutonde n’amanota 38.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Police FC: Nzarora Marcel (C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Uwihoreye Jean Paul, Ngendahimana Eric, Nizeyimana Mirafa, Muzerwa Amin, Imurora Japhet, , Mico Justin na Usengimana Danny.

Abakinnyi 11 bakoreshejwe na Seninga muri Police FC
Abakinnyi 11 bakoreshejwe na Seninga muri Police FC

Amagaju FC: Muhawenayo Gady, Nsengiyumva Djafali, Sibomana Alafat, Buregeya Rodrigue, Manishimwe Jean De Dieu, Bizimana Noel, Yumba Kayite, Habimana Hassan, Rireko Yves, Shabban Hussein  na Akangayenga.

Abakinnyi 11 babanje mu Magaju y'i Nyamagabe
Abakinnyi 11 babanje mu Magaju y’i Nyamagabe
Nyuma y'umukino abakinnyi bashimiwe n'abayobozi babo
Nyuma y’umukino abakinnyi bashimiwe n’abayobozi babo
Bishimiye gusatira amakipe abari imbere
Bishimiye gusatira amakipe abari imbere

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Ndahamya ntashidikanya ko uyu mutoza mushyashya Amavubi yahaye akazi, agomba gutera akajisho kuri aba basore babiri ba Police FC kuko bafite paternership idasanzwe, icya mbere ni Made in Rwanda ni niya ntwaro yambere yuko bagomba kwifashishwa kuko barashoboye, Police FC aba bana nitabacungira kure barabatwara tu ndakurahiye baratyaye

Comments are closed.

en_USEnglish