Digiqole ad

I Save, umugabo Nzarubara yapfuye yagiye ‘kwiba ibijumba’

 I Save, umugabo Nzarubara yapfuye yagiye ‘kwiba ibijumba’

Mu ibara ritukura ni mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save

Gisagara – Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyagacyamu mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save bavuga ko ahagana saa munani z’ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu batesheje umugabo bita umujura ubimazemo igihe kinini witwa Augustin Nzarubara maze ubwo yabahungaga ngo yasimbutse umugunguzi muremure cyane yitura hasi arapfa.

Umuturage utuye hafi aha utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko Nzarubara yari umugabo wubatse ariko umugore we ngo yamutanye abana. Gusa ngo bari basanzwe bamuziho ingeso y’ubujura amaranye igihe kinini.

Tharcisse Harindintwari, wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save uri mu Itorero ry’aba bayobozi, yabwiye Umuseke ko uyu Nzarubara ngo babwiwe ko yaje kwiba mu murima w’ibijumba yitwaje ubuhiri n’icyuma.

Nyir’umurima ngo yawumusanzemo maze baragundagurana Nzarubara mutera icyuma ku zuru no ku kaboko.

Nyir’umurima ngo yatabaje maze abaturage bahuruye batabaye Nzarubara akizwa n’amaguru ariko ngo ahanuka mu mukingo muremure yitura hasi arapfa nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Gusa ngo iperereza ryatangiye ku rupfu rw’uyu mugabo, ubu umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kaminuza, CHUB i Butare. bawusuzume.

Uyu muyobozi we avuga ko ibikorwa by’ubujura nk’ibi iwabo byacogoye kubera amarondo gusa ngo haracyari bamwe b’imburamukoro bashaka gutungwa n’ibyo bataruhiye.

Mu karere ka Gisagara
Mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
Mu ibara ritukura ni mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save
Mu ibara ritukura ni mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish