Digiqole ad

i Muhanga: Mpayimana ngo natorwa azatinyura abantu bavuge ibitagenda

 i Muhanga: Mpayimana ngo natorwa azatinyura abantu bavuge ibitagenda

Abaje kumwumva benshi ni urubyiruko

MPAYIMANA Philippe wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu yabwiye abatuye i Muhanga ko nibamutora azatinyura Abanyarwanda kuvuga ibitagenda neza kuko ngo ubusanzwe bakunze kwivugira ibigenda gusa.

Mpayimana yageze i Muhanga kuri uyu mugoroba
Mpayimana yageze i Muhanga kuri uyu mugoroba

Ku mugoroba wo kuri uyu  wa mbere mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye niho umukandida  ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yimamarije bwa mbere muri aka Karere.

Mu ijambo mbwirwaruhame Mpayimana  yavuze ko anenga bamwe mu Bayobozi batera ubwoba abaturage banga ko bavuga ibitagenda ahubwo bakabategura kuvuga ibigenda mu ruhame cyangwa kuri Radio na Televiziyo.

Ati “njye rero nintorerwa uyu mwanya nzatinyura abaturage kuvuga ibyo babona bitagenda kugira ngo bikosoke.”

Uyu mukandida wigenga yavuze ko gutinya kuvuga bamwe babivana ku muco Nyarwanda akavuga ko uyu muco ari wo azavugurura.

Ati “Hari n’imwe mu migani ishingiye ku muco ituma abanyarwanda batabasha gutinyuka ngo bavugishe ukuri.”

Uretse gutinyura abaturage no kuvugurura umuco ubabuza kwisanzura, Mpayimana avuga ko azashishikariza abaturage kubaka amazu agerekeranye mu rwego ngo rwo gukoresha ubutaka neza.

Mpayimana kandi avuga ko azita cyane ku kibazo cyo gukangurira abaturage kuboneza urubyaro bakabyara abana batarenze batatu, akazashyiraho Politiki ngo yo gukundisha igihugu impunzi z’Abanyarwanda zituye mu bihugu byo hanze.

Mpayimana yongeyeho ko natorwa azavugurura ubuhinzi.

Bamwe mu baturage bari baje kumva imigabo n’imkigambi y’uyu mukandida, bavuze ko gahunda nyinshi ateganya bumvise nta gishya ngo abazaniye.

Mu Karere ka Muhanga Mpayimana Philippe yabanje kwiyamamariza mu Murenge wa Mushishiro, avuye mu Karere ka Ngororero.

Abanyeshuri biganjemo abiga mu mashuri abanza, inzego z’Umutekano n’abaturage  bakabakaba 100 nibo bari baje gutega amatwi  uyu mukandida.

Umukandida Mpayimana Philippe imbere y'abaturage avuga ko azatinyura Abanyarwanda kuvuga ibitagenda
Umukandida Mpayimana Philippe imbere y’abaturage avuga ko azatinyura Abanyarwanda kuvuga ibitagenda
Abaje kumwumva benshi ni urubyiruko
Abaje kumwumva benshi ni urubyiruko
Ababarirwa ku ijana baje kumva imigabo n'imigambi ye
Ababarirwa ku ijana baje kumva imigabo n’imigambi ye

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • Uyu nawe…., araba adatinyuka kuvuga icyo atekereza ngo azatinyura abandi? Ntacyo rupfana na nyirarwo koko!

  • Hari ibyo avuze by’ukuri ” Ahenshi Abayobozi ntibatuma hari uvuga ibitagenda ,cg ko hari ugaragaza amakosa yakozwe ,cg se ikibazo gihari , niyo cyaba ari ikintu gifite ibimenyetso ku majwi no ku mashusho ,baragihakana mpaka ,bagatsemba !!!!Ahubwo bagategura (Intyoza )ziza kuvuga ibijyanye n’uko babishaka kuri za TV,ubwo bigahita bifatwa nkaho ariko kuri muri rusange!! Uzatsinda muri aya matora azabikosore pe .

  • MPAYIMANA NATOMORE AVUGE IMIGAMBI N’IMIGABO YE, NAH’UBUNDI AMENYE KO UMUNYARWANDA AFITE UBWENGE, NTA N’UWAMUBWIYE KO ABANYARWANDA BANGA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA BABA HANZE KANDI NABO ALI BENE KANYARWANDA; AHUBWO URUGERO NAMUHA RUFATIKA; JYEWE HALI BENSHI BALIYO, ABO TWIGANYE, ABO TWABANYE, INSHUTI… NDABAKUNDA CYANE KU BULYO URUKUMBUZI RWABO RUGIYE KUNYICA…

    MATESO, MTOTO WA MZEE.

Comments are closed.

en_USEnglish